Gicumbi: Hafashwe ingamba zo gukumira abana bata ishuri bakajya gusoroma icyayi

Nyuma yo kubona ko akarere ka Gicumbi kugarijwe n’ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya gusoroma icyayi ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga ku ma koperative y’ubuhinzi bw’icyayi kureka kujyana abo bana muri iyo mirimo byakwanga bakitabaza inzego z’ubutabera bagahanwa.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas, kuri uyu wa 4/9/2014 mu nama y’umutekano yaguye aho basuzumaga uburyo umutekano w’akarere ka Gicumbi uhagaze.

Mu bibazo bagarutseho bihangayikishije ubuyobozi bw’aka karere basanze aka karere kugarijwe n’abana bata amashuri bajya mu gusoroma icyayi.

Avuga ko umubare munini w’abana umaze guta ishuri, ukajya kwisoromera icyayi bashyize ku ijanisha mu bigo byose bibarirwa muri aka karere bigera kuri 38%.

Umurimo wo gusoroma icyayi ngo uza ku isonga mu bitesha abana ishuri mu karere ka Gicumbi.
Umurimo wo gusoroma icyayi ngo uza ku isonga mu bitesha abana ishuri mu karere ka Gicumbi.

Ngo mu gukemura iki kibazo hazabanza hakorwe ubukangurambaga kugirango ababyeyi b’abo bana babashishikarize gusubira mu ishuri.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirienge bitabiriye iyi nama y’umutekano bavuga ko imyumvire y’ababyeyi ariyo ituma abana bajya gukorera amafaranga mu cyayi nk’uko Ruhima Bonhomme abivuga.

Avuga ko n’ubwo bagira igihe cyo kujya kubashakisha mu mirima y’icyayi bakabasubiza mu ishuri usanga nyuma bongeye bagasubirayo kuko usanga ababyeyi babo aribo babohereza kujya gusarura icyo cyayi kugirango babashe kubazanira amafaranga.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas hagati y'ingabo n'ukuriye polisi mu karere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas hagati y’ingabo n’ukuriye polisi mu karere ka Gicumbi.

Ngo mu busaruzi bw’icyayi umwana asarurira ikiro ku mafaranga 20 ku buryo umuhanga wo kugisoroma ashobora gusarura ibiro 200 ku munsi umwe.

Kuba rero harimo amafaranga abasha gufasha imiryango kwikenura benshi ntibaha agaciro ishuri ahubwo bumva abana babo bagana muri ubwo busaruzi bw’icyayi bakabazanira amafaranga.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe umurimo, Karanganwa Cassien, yagize icyo avuga ku bihano bitegenyirijwe umuntu ujoresha umwana uri munsi y’imyaka 18.

Abitabiriye inama y'umutekano y'akarere ka Gicumbi.
Abitabiriye inama y’umutekano y’akarere ka Gicumbi.

Yasobanuye ko igitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda mu ngingo yayo ya 168 ivuga ko umuntu wese wagaragaweho gukoresha umwana utagejeje imyaka 18 ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Uretse kuba bihanwa n’amategeko gukoresha umwana imirimo ivunanye bimugiraho ingaruka mu mikurire haba ku mubiri no mu bwenge, no mu myigire.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka