Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na ministiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Buyapani, Hirotaka Ishihara bemeranyijwe ko Leta z’ibihugu byombi zigiye gukorana n’abikorera bo mu Rwanda hongerwa umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera mu karere ka Kirehe bavuga ko batishimiye uburyo babayeho kuko bahura n’imbogamizi nyinshi zibazitira mu mwuga wabo.
Kuva tariki 05/09/2014, imwe mu myanya y’ubuyobozi mu tugari n’imirenge byo mu karere ka Nyanza iraba ikorerwamo n’abantu bashya kubera guhinduranya abayobozi kwabayeho.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi ari ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Turukiya aho yitabiriye imihango yo kurahira kwa Perezida Tayyip Erdogan iza gutangira isaa saba ku isaha y’i Kigali.
Mu rugendoshuri rwakozwe n’abaturage 11 bo mu karere ka Nyamasheke bagamije gushaka ibitekerezo no kwigira ku bandi mu mushinga w’iterambere ridaheza, bishimiye ko basanze gushyigikira uburezi bw’abafite ubumuga byarateye imbere mu karere ka Kamonyi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) cyatangije umushinga wo gushyiraho abatoza bazafasha mu nzego z’ibanze hagamijwe kubaka ubushobozi bwo kunoza imicungire y’umutungo n’igenamigambi, ubu buryo butegerejweho kuzazamura uburyo bwo guha serivisi abaturage.
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze barakangurirwa kugeza ubutumwa bwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku bagize imiryango yabo by’umwihariko ndetse n’aho batuye kuko ubunyarwanda ari wo musingi w’amahoro arambye mu Rwanda.
Abashoramari 50 b’Abayapani bayobowe na Ministiri wabo w’ububanyi n’amahanga wungirije, Hirotaka Ishihara, baje mu Rwanda kumva niba bahashora imari; ariko kandi ngo u Buyapani burashaka kwigisha isi amahoro, buhereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no kuri bombe atomike zatewe muri icyo gihugu.
Umuryango w’abakorerabushake b’amahoro (Association des Volontaires de la Paix) utangaza ko n’ubwo utabashije kuburizamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyuma yaho wiyemeje guharanira kubanisha abantu mu mahoro no kwamagana amacakubiri mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.
Abakandida Senateri b’Intara y’Uburasirazuba bahatanira umwanya wo kujya mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena, kuri uyu wa gatatu tariki 27/8/2014 nibwo basoje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.
Umusore witwa Kubwimana Oscar wo mu kagari ka Tara mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yiyahuye mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira kuwa 27/08/2014, hakaba hakekwa ko yaba yabitewe n’imyenda myinshi yari afitiye abantu hakiyongera ho kwibwa.
Abaturage bo mu murenge wa Ntarama bibumbiye muri Koperative “KOMITE Y’ABATURAGE B’UMURENGE WA NTARAMA” yakoraga ibikorwa by’isuku mu muhanda Kigali-Nemba mu gice cyo mu murenge wabo, barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kubishyura ibirarane by’amafaranga y’amezi atatu batishyuwe mbere y’uko basesa amasezerano bari (…)
Abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Nyamasheke biyemeje kuba umusemburo nyakuri uzafasha abayoboke babo gushyira mu bikorwa gahunda za leta babakangurira kuzigira izabo.
Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko wo mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera wari waburiye irengero nyuma y’ibyumweru bitatu yabonetse mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba.
Abarimu bo mu karere ka Bugesera baranenga mugenzi wabo wigisha mu mashuri abanza wibye ibitoki mu murima w’umuturage.
Polisi y’igihugu iratangaza ko mu mezi hafi abiri mu karere ka Nyanza habaye impanuka 28 abantu 8 bakaziburiramo ubuzima. Aya makuru yashyizwe ahagaragara tariki 26/08/2014 ubwo polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yifatanyaga n’ubuyobozi bw’akarere mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe kurwanya impanuka zo mu (…)
Nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Burera buburije abaturage kunyuza ubwato bw’ingashya mu gishanga cya Rugezi mu rwego rwo kwirinda impanuka, abaturage bavuga ko babuze uko bambuka bajya mu mirimo itandukanye kandi ariyo nzira yabo ya bugufi hakaba nta n’ubwato bwa moteri buhari.
Urubyiruko rw’abakorerabushake 300 ruva mu gihugu cyose rwiyemeje gukumira ibyaha bitaraba, rurasabwa guhagarara kigabo mu rugamba rwo guhindura u Rwanda rukaba igihugu gikomeye kandi cy’intangarugero muri Afurika no ku isi hose.
Polisi ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango batangije ku mugaragaro ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abaturage bashishikarijwe kurwanya by’umwihariko icuruzwa ry’abana b’abakobwa ririmo kugaragara mu gihugu
Imvura irimo umuyaga udasanzwe yasenyeye abaturage mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano, aho ibisenge by’inzu zabo byagurutse.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko nta Munyarwanda n’umwe uri mu mirambo abarobyi b’Abarundi bamaze iminsi babona mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Abakozi ba komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) bari mu karere ka Nyanza mu gihe cy’iminsi itanu bakora imenyekanisha ry’amategeko mashya agenga imicungire y’abakozi ba leta, aho basaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kwigengesera mu birebana n’imicungire y’abakozi bako.
Aba-ofisiye bakuru ba Polisi 25 bo mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014, batangiye icyiciro cya gatatu cy’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze.
Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Ngororero barasabwa gushyira imbaraga muri gahunda yo kuringaniza urubyaro kubera ubwinshi bw’abaturage bukomeje kugenda buzamuka, nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu karere ka Muhanga ku cyumweru tariki ya 24/08/2014 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa yangiza inzu z’abaturage mu murenge wa Nyabinoni ndetse n’imyaka yabo irangirika cyane cyane urutoki, ndetse yangiza n’inyubako z’ikigo cy’amashuri cya Shaki.
Abantu basaga 130 b’ingeri zinyuranye bakiriye yesu barihana barabatizwa mu muhango wo gusoza igiterane cy’ibyumweru bibiri cyakozwe n’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Gitarama mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Muhanga.
Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR), kuri iki Cyumweru, tariki ya 24/08/2014, ryatangije ku mugaragaro Peresibiteri ya Zinga (Zinga Presbytery) ndetse ryimika Umushumba akaba n’Umuvugizi w’iyi Peresibiteri ibumbye Itorero EPR mu Ntara y’Iburasirazuba, hatabariwemo akarere ka Bugesera.
Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu cyamaze guhagurukirwa ku buryo hizerwa ko ingamba zafashwe zizagabanya impanuka n’imfu ziziturutse ho.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko bizeye ko bizatuma buri muturage ashyirwa mu cyiciro kimukwiriye hagendewe ku makuru nyayo ajyanye n’uko umuturage yishoboye.
Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu yijeje abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge ubuvugizi ku mbogamizi zishingiye ku kurangiza imanza, aho wasangaga baregwa mu nkiko igihe barangije urubanza ku ngufu.