Gakenke: Abayobozi barasabwa kwihugura bagafasha izindi nzego gukumira ibyaha by’ihohotera

Abagore bari mu buyobozi mu karere ka Gakenke n’abagize inama y’igihugu y’abagore mu mirenge igize aka karere, bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 5/9/2014.

Aya mahugurwa azabafasha kugira ngo babashe gufasha abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha by’ihohotera n’amakimbirane, bigenda bigaragara mu bice bitandukanye by’akarere ka Gakenke.

Abagore ngo bakwiye gutinyuka bakavuga ibyaha by'ihohotera bakorerwa mungo bakava muri byabindi byabo ngo niko zubakwa.
Abagore ngo bakwiye gutinyuka bakavuga ibyaha by’ihohotera bakorerwa mungo bakava muri byabindi byabo ngo niko zubakwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita yemeza ko mu karere ashinzwe kuyobora bakunze guhura n’impanza zishingiye kubyaha by’ihohotera.

Ati “Tugiye mu mibare tukareba ibyaha bigera ku karere mu nzego z’umutekano kuri Polisi, ntago tubura nibura mu kwezi ibigera kuri bitanu cyangwa bitandatu. Ariko iyo mvuze gutya mu mibare abantu bashobora kumva ko ari nkeya, gusa niyo ari umwe abari Umunyarwanda wahohotewe ku buryo ntawabyihanganira.”

Nzamwita kandi asobanura ko hari n’abandi bahohoterwa ariko ntibabitangaze mu nzego z’ubuyobozi, ku buryo bimenyekana nk’iyo uwahohotewe yagize ikibazo akajya kwivuza bikamenyekana gutyo, kandi nyamara bitaranditswe mu byaha byagaragaye mu karere.

Bemeza ko bahuguriwe igihe kuko bagiye gukangurira bagenzi babo kubijyanye n'ihohotera rikorerwa mungo no kugitsina.
Bemeza ko bahuguriwe igihe kuko bagiye gukangurira bagenzi babo kubijyanye n’ihohotera rikorerwa mungo no kugitsina.

Claude Butera Umukozi w’ishyirahamwe ry’abagabo rishinzwe guharanira uburinganire (Rwamrec) watangaga amahugurwa, asobanura ko mu byo babahuguramo harimo kwereka abahugurwa icyo ihohotera aricyo, bakanabereka amoko yaryo hamwe n’ingaruka zaryo kimwe n’ibibazo by’amakimbirane akunze guturuka kubutaka.

Ubundi ngo iyo bamaze kubyumva, banaganirizwa kw’itegeko rikumira rigahana ihohotera rishingiye kugitsina bityo bikabafasha kumanuka hasi mu midugudu gukemura ibibazo by’abandi baturage.

Bamwe mubahugurwaga nabo basobanura ko hari ibyaha byihohotera bikunze kugaragara mubice batuyemo nubwo bemeza ko bagiye gufatanya n’abaturage kubikumira.

Claudette Rafiki umuyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mbatabata mu murenge wa Kamubuga, avuga ko mukagari kabo hakunze kugaragaramo ibyaha bishingiye kw’ihohotera rikorerwa mu ngo.
Ati “Ahanini duhura n’ibyaha by’ihohotera rikorerwa mungo cyane cyane ku bagore batarasobanukirwa neza n’uburenganzira bwabo, iryo hohoterwa rikaba rishingiye ku guhozwa ku nkece, guhezwa kumitungo n’ibindi bibazo by’ihohotera nko gukubitwa n’ibindi bibazo byo mungo.”

Ngo mubyaro usanga umugore ataramenya uburenganzira bwe agahohoterwa kubijyanye n’umutungo akaba adashobora kugira icyo yavuga kuburyo niyo aramutse avuze akubitwa, nk’uko bisobanurwa na Rafiki.

Mariette Mujawamariya akuriye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Nemba, avuga ko murenge wabo hagaramo ihohotera rishingiye kugitsina, aho abagore bahezwa mu bijyanye no guhabwa umunani no kuzungura ngo abagore bakaba batarasobanukirwa neza uburyo umugore yazungurwamo nubwo bakirimo kwigishwa.

Abahuguwe bemeza ko bahuguriwe igihe kuko bizabafasha mu gusobanurira abagore kumenya uburenganzira bwabo no gutinyuka bakajya bavuga ihohoterwa rikorerwa mu ngo hamwe n’irikorerwa kugitsina, kuko usanga abagore benshi bagikorerwa ihohotera ariko bagahitamo guceceka byacera aho bavugaga ngo “niko zubakwa.”

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricike burundu maze amahoro ahinde mu rwanda tunagendane n’igihe

mabura yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

aho imyaka igeze ubu ntabwo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigifite icyo rivuze. u Rwanda ruri kwihuta mu majyambere , ruri mu marushanwa nibindi bihugu ni muri urwo rwego tugomba gukuraho izi nzizitizi maze tugakataza nkabandi

muhura yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka