Uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 07/10/2011.
Nyuma y’umwaka abakozi bubatse amazu y’abacitse ku icumu mu karere ka Bugesera bategereje amafaranga bakoreye ntibayabone, ubu baratabaza ubuyobozi bw’akarere ngo bubishyurize rwiyemezamirimo wabakoresheje.
Abafatanyabikorwa batandukanye bo mu karere ka Rusizi barashimirwa uruhare bagira mu iterambere ry’akarere muri rusange ariko nanone bagasabwa kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo n’akarere cyane cyane bagaragariza akarere ibyo bakora kugirango raporo zitangwa ku rwego rw’igihugu zijye zifasha akarere kumenya (…)
Abashoferi batwara abagenzi mu matagisi mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba nta byapa biri mu mihanda bakoreramo bibabangamiye cyane kuko aho bahagaze hose binjiza abagenzi cyangwa babavana mu modoka bacibwa amande ngo bahagaze aho batemerewe guhagarara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahagaritse by’agateganyo bamwe mu bakozi ba Leta bo mu nzego zitandukanye zikorera mu karere kugira ngo bajye gushaka bimwe mu byangombwa batujuje.
Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) n’abakorerabushake b’uyu muryango mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyanza ntibavuga rumwe ku iyongera ry’umusanzu urimo gusabwa abanyamuryango.
Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba, Niyonzima Tharcisse arasaba abanyamuryango bo mu karere ka Rutsiro gusobanukirwa birambuye n’icyerekezo cy’umuryango FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kugisanisha n’icyerekezo cy’igihugu hagamijwe gukora ibikorwa biganisha mu cyerekezo kimwe.
Abasirikare ba Kongo bari ku mupaka uhuza icyo gihugu n’u Rwanda mu karere ka Rubavu, taliki ya 21 Nyakanga 2014, babyukiye mu bigori by’Abanyarwanda biri ku mupaka mu mudugudu wa Humure akagari ka Hehu baca ibigori imirima ibiri.
Urugaga rw’abafundi mu Rwanda rwateguye ukwezi kwahariwe umufundi mu Rwanda. Uku kwezi kugamije kugaragaza akamaro k’umufundi mu iterambere ry’igihugu kuzatangira tariki 26/7/2014 kugeza tariki 30/8/2014.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiriye inama urubyiruko rwaturutse hirya no hino muri Afurika ruteraniye i Kigali mu nama y’umushyikirano, ko niba badahagurutse ngo birwaneho hagamijwe kuva mu bukene, intambara no gutegekwa n’abandi, batagomba gutegereza ko hari undi uzabakemurira ibyo bibazo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko servise z’ubutaka zigitinda kuri bo cyane mu ihererekanya ry’ubutaka, hakiyongeraho ko zitanabegereye bakifuza ko zabegerezwa.
Mu gusuzuma imihigo y’umwaka wa 2013-2014, ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abakozi batandukanye bako bishimira uburyo bushya bwo gusuzuma imihigo, basanga bwarajemo agashya kuko bufasha abakozi gutanga Serivise ku baturage nk’uko byari bisanzwe.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kararo, Akagali ka Mudakanwa mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bagaragaza ko inka za Girinka zitangwa hakurikije ikimenyane kandi zigahabwa abantu bifite.
Mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubutaka ba noteri bagera kuri 94 barahiriye kujya kwemeza inyandiko zirebana n’iby’ubutaka mu mirenge igize intara y’amajyepfo.
Intore z’umuryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Karongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2014 zasoje amahugurway’iminsi ibiri ku ndangagaciro zikwiye kuranga abayobozi ndetse n’ibyo zikwiye gukora mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, kwihutisha iterambere ry’igihugu no gukomeza kubungabunga isura nziza y’u Rwanda (…)
Ubwo hatangizwaga itorero mu ishuri rikuru rya Institut polytechnique de Byumba (IPB) umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri biga muri iryo shuri kwimakaza ubutore na kirazira ndetse bakongera indangagaciro ku bumenyi barimo bavoma muri iryo shuri.
Ministeri ishinzwe umutekano (MININTER), iy’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) hamwe n’inzego zinyuranye, bagaragaje ko gushya kw’amazu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, biterwa n’impamvu zitandukanye zitarashyirwa ahagaragara, ariko ko muri zo hashakishwa abakorana n’abo mu mitwe ya FDLR na RNC.
Mu gihe ubusanzwe itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye ryatangiraga mu kwezi kwa 11 nyuma y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ngo baratangira gutozwa muri ibi biruhuko by’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2014, bikorerwe mu bigo byatoranyijwe muri buri murenge.
Bamwe mu bahoze mu bu local defense mu karere ka Rulindo basezerwe ku mirimo yabo mu mpera z’iki cyumweru ngo basanga kuba barakoze igihe kirekire bitwa abakorerabushake bitakagombye gukuraho ko bahabwa ishimwe nk’abantu bakoreye igihugu ngo bakitanga kugira ngo umutekano uboneke mu baturage.
Intore za FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi zirasabwa kurushaho gutekereza udushya twakwihutisha iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange kugira ngo umuryango wa FPR INKOTANYI nka moteri y’igihugu urusheho kugera ku bikorwa byinshi kandi bitandukanye wemereye Abanyarwanda.
Abanyarwanda 71 bambutse umupaka wa Congo baza mu karere ka Rusizi, aho bari bavuye mu mashyamba ya Congo garutse mu gihugu cyabo nyuma yimyaka 20, kuri uyu wa gatanu tariki 18/7/2014.
Abari aba Local Defense Force mu karere ka Bugesera, baravuga ko ngo bakoze akazi katoroshye mu gihe bari bamaze muri aka kazi, iyi ikaba ari yo mpamvu basaba ubuyobozi bw’akarere kubaha imperecyeza ngo bitewe n’uko banahuriyemo n’ibibazo byinshi.
Abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali barifuza ko ubuyobozi butabaharira ikibazo cyo kwirindira inkongi z’umuriro, bakavuga ko n’ubwo hari ibikorwa remezo byashyizweho ariko hari ibigikenewe nk’amazi yo kuzimya akiri kure y’umujyi mu gihe agiye kwitabazwa.
Ikigo cy’ubwisungane mu buvuzi cya gisirikare (MMI) cyahaye abahoze mu mwuga w’uburaya ibikoresho bitandukanye bibafasha gutangira ubuzima bushya, nyuma yo guhugurwa mu myuga itandukanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwamurikiye abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JAF) ingengo y’imali y’uyu mwaka wa 2014-2015 isaga miliyari 12 ndetse n’imirongo migari izakoreshwamo kugira ngo abafatanyabikorwa na bo babone aho imbaraga zabo zikenewe maze bagaragaze uruhare rwabo mu bikorwa bateganya gukora kugira ngo (…)
Abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bo mu karere ka Gicumbi barasaba ko bakongererwa amafaranga bahabwa y’izabukuru ndetse bagahabwa inguzanyo bagakora imishinga ibyara inyungu kugirango babashe kugira amasaziro meza.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge wakoresheje isuzumabumenyi abakorerabushake ba wo bo mu karere ka Kayonza, binyuze mu mukino abaturage bo mu mudugudu wa Gatoki mu kagari ka Shyogo ko mu murenge wa Nyamirama bakinnye tariki 17/07/2014 bigaragaza nk’abahuye n’ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko itorero ry’igihugu asanga ari urufunguzo rufungura imyumvire y’Abanyarwanda kugira ngo bashobore kwitoza ndetse no gutoza abazabakomokaho kuba inyangamugayo no gukorera mu mucyo.
Imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu babyeyi n’ubumenyi buke ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana ngo biracyatuma abana bahohoterwa bakamburwa uburenganzira bemererwa n’amategeko nk’uko bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza babyemeza.
Nyuma y’igihe kinini ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’ubwa sosiyete yitwa GMC (Gatumba Minning Concession) icukura amabuye y’agaciro muri uwo murenge batavuga rumwe ku kwishyura abaturage bwabangirije amazu hamwe n’indi mitungo, umuyobozi bw’akarere buvaga ko bwihaye igihe cy’icyumweru kimwe bugashyikiriza GMC (…)