Musanze: Abakora akazi k’ingufu “Imbada” bazisimbuje andi mafunguro ya saa sita kuko zifata mu nda

Bamwe mu basore n’abagabo bakora imirimo isaba ingufu mu Mujyi wa Musanze, Umurenge wa Cyuve ariko bakorera amafaranga atari menshi, barya imbada aho gufata amafunguro ya saa sita asanzwe kuko ngo barazirya bakumva barahaze bakabona n’imbaraga zo gukomeza akazi nta kibazo.

Imbada umuntu yazigereranya n’amandazi uretse ko zikorwa mu ngano kandi zikaba zitsindagiye kurusha amandazi.

Ni saa sita zishyira saa saba, akavura karajojoba, abasore n’abagabo bigaragara ko bari mu kazi kajyanye no kubaka bari mu kiruhuko aho bari kugira icyo bafata ngo babone imbaraga zo kusa ikivi cy’uwo munsi.

Mu nzu bacururizamo imbada n’igipende usanga hakubise huzuye, buri wese afite imbada n’igikombe cya litiro y’igipende, akaruma ku mbada agasomeza igipende.

Imbada zasimbuye amafunguro ya saa sita kuri bamwe.
Imbada zasimbuye amafunguro ya saa sita kuri bamwe.

Bamwe mu basore n’abagabo baganiriye na Kigali Today bavuga ko imbada ziryoha cyane kandi zifata mu nda ukumva urahaze, ugakora akazi kawe cyangwa urugendo ufite imbaraga nk’uwariye ibiryo bisanzwe.

Umwe agira ati “Abantu bakora nk’imirimo ivunanye cyane cyangwa nk’uwibereye ku rugendo runaka bakunda kwifatira nk’iyo mbada kuko iba iramukomeza mu nda akumva urugendo ararukora nta kibazo”.
Undi yunzemo ati “amandazi ntabwo tuyarya ngo tugire aho tugeza ariko imbada iyo uyirengejeho agasururu wumva nta kibazo ukora umunsi wose ukomeye”.

Impamvu imbada zikundwa

Imbada zirakundwa cyane kuko zifite umwihariko wo kuba zitsindagiye uziriye akumva arahaze. Imbada imwe igura amafaranga hagati 100 na 300, ngo iya 300 imarwa n’umugabo igasiba undi kuko iba ni nini cyane.
Kurya imbada saa sita ku bakorera amafaranga make ni uburyo bwo gukoresha amafaranga make, andi bakayazigama.

Ingabire Justin ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare mu Mujyi wa Musanze, ashimangira ko imbada zimutera imbaraga agatwara abagenzi akomeye. Avuga ko hari igihe akorera amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi agakoresha amafaranga 300 gusa yica isari; arimo imbada ya 200 n’umusururu wa 100, andi akayazigama.

Iyo bariye imbada ngo bumva bagaruye imbaraga nkuriye ibiryo bisanzwe.
Iyo bariye imbada ngo bumva bagaruye imbaraga nkuriye ibiryo bisanzwe.

Abarya imbada bose bemeza ko ari nziza cyane kuko uwaziriye arabyibuha ugasanga amerewe neza cyane cyane abana bato, kandi ngo zikungahaye kuri vitamini kuko zikorwa mu gihingwa cy’ingano. Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko ingano zikungahaye kuri vitamini B, E n’imyunyungugu ndetse inarinda indwara y’igisukari izwi nka Diyabete.

Imbada zikorwa zite?

Abazanye Jean Bosco ukora imbada, asobanura ko ubanza gufata ingano ukazishesha, ugashyushya amazi yaba akazuyazi ugashyiramo umusemburo uzwi nka Pakimaya n’umunyu. Iyo amazi amaze guserura uvanga amazi n’ifu byarangira ugakata igice ugakaranga mu mavuta y’ubuto.

Akomeza avuga ko icyo imbada itandukanira n’amandazi ni uko yo akoreshwa ifarini n’isukari mu gihe bo bakoresha ingano n’umunyu, ikindi ngo imbada ziba zitsindagiye uziriye amera nk’uriye ibiryo.

Abazanye umaze imyaka ine muri ako kazi, n’ubwo yirinda kuvuga inyungu abona, avuga ko mu gihe amafaranga aba ariho akora ibiro 50 ku munsi ariko ubu ngo arimo gukora ibiro 30 gusa kuko nta mafaranga ariho.

Imbada zihimbwa kandi “Nzabandwubaka” bitewe n’ukoziryoha cyane ku buryo ngo abasore baziriye bibagora guteganyiriza ejo hazaza ngo bazabashe kubona amafaranga yo kubaka inzu na bo bashinge ingo zabo, udufaranga duke babonye twose badutsinda mu mbada.

Léonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uba ushinyagura mn! Abantu barapfa nawe ngo zifata munda!

KWAJE Donart yanditse ku itariki ya: 31-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka