Umusirikare mukuru wa Kongo yongeye gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda

Komanda Kojera Kwinja Musanganya Jean Pierre wo mu ngabo za Kongo (FARDC) hamwe na Samuel Konji Bilolo bari mu Rwanda kuva taliki ya 29/8/2017 aho bahagaritswe bambutse umupaka w’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu ngabo za Kongo, ipeti rya komanda ngo riri hagati ya kapiteni na majoro ugereranyije n’amapeti yo mu Rwanda. Samuel Konji Bilolo wafatanwe na Komanda Kojera ntibyabashije kumenyekana niba ari umusirikare kubera ko nta byangombwa bya gisirikare yari afite.

Aba basirikare ba Kongo bambukiye mu mudugudu wa Karundo akagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, hakaba hategerejwe igihe aba basirikare bazasubizwa igihugu cyabo.

Komanda Kojera Kwinja na Konji Bilolo babaye abasirikare ba Kongo ba 18 bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda binjiye ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuva taliki ya 15/09/2013 taliki ku isaha ya 13h10.

Undi musirikare uheruka gufatirwa mu Rwanda ni Capitaine Lupango Rogacien wari umusirikare wa 16 wasubijwe igihugu cye taliki ya 09/04/2014.

Kusukana Munanga, umusirikare wa mbere wafatiwe mu Rwanda mu mwaka wa 2013.
Kusukana Munanga, umusirikare wa mbere wafatiwe mu Rwanda mu mwaka wa 2013.

Benshi mu basirikare bwa Kongo bafatirwa mu Rwanda bavuga ko barenga imipaka batabizi kuko nta mbibi zizwi babona, cyakora mu gucyemura iki kibazo ubu itsinda rihuriweho n’impugucye z’u Rwanda na Kongo zagaragaje ahari imbibe z’ibihugu byombi.

Buteganyijwe ko taliki ya 15/09/2014 hazamurikwa icyegeranyo cyavuye mu gikorwa cyo kugenzura ahari imbago zihuza ibihugu byombi kuburyo hashyirwaho n’imipaka izwi maze ibi bikorwa by’ingabo za Kongo zambukiranya imipaka zitwaje ko zitazi aho igarukira bikaba byarangira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko izi ngirwa basirikali zizumva ryari koko? ubu baziko baba bavogera ubusugire bw’igihugu kigituranyi koko? ndibaza nti aba basirikari bagira discipline,bayitojwe nande se? turashima cyane ubuyobozi bwacu muri rusange, ubwingabo by’umwihariko ko discipline ari nkibiryo kuri buri munyarwanda, ingabo zo bikaba akarusho

kamanzi yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

bazajya baza tubafate , tubagaburire , nibahaga tubasubizeyo amaharo twebwe ntidushaka abatwanduranyaho

nyabihu yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

ariko aba bo bazumva ryari ko kurenga imbibe zigihugu kitari icyawe kandi nta nuburenganzira ubifitiye , ibi ni ukuba abana bingayi rwose kuko aho babwiriwe ariko ntibumva ibi birimo nubushotoranyi , ikiza nuko abayobozi bacu bashishoza

manzi yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Ariko amaherezo azaba ayahe ko aba basirikare ba congo bakabije kuvogera ubutaka bw’urwanda??

rugira yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

bari bamaze 2 bataza mu Rwanda ariko ubundi baba bashaka iki? gusa na none nge nshima ubury ingabo zu Rwanda zibafata neza ntizigire uwo zihitaza wenda nabo bazabyigiraho bakamenya ko ntawagakwiye guhohotera uwari we wese

Shema yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka