Mareba: Ubuyobozi bugiye guhagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mareba mu karere ka Bugesera buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’abana bata ishuri mu maguru mashya kandi abo bana bagahita basubizwa mu mashuri bari baravuyemo.

Ibi ubuyobozi burabivuga mu gihe bigaragara ko muri uyu murenge abana bari guta amashuri cyane, ku buryo mu kigo cy’amashuri abanza cya Gakomeye abana bagera 160 bamaze kurivamo.

Ugeze muri Santere ya Kabere iherereye mu kagari ka Gakomeye mu murenge wa Mareba uhasanga abana benshi bagakwiye kuba bari mu ishuri abenshi muri bo bakwiye kuba biga mu mashuri abanza, nyamara aba bana bakaba batiga.

Abanyeshuri 160 bamaze kurivamo mu kigo cya Gakomeye.
Abanyeshuri 160 bamaze kurivamo mu kigo cya Gakomeye.

Kuba aba bana batiga bamwe mu babyeyi bavuga ko ari ikibazo cy’amikoro make abandi bakavuga ko ari abana bananiranye.

Umwe muri abo babyeyi utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “hari ababyeyi bamwe bakura abana mu ishuri kubera kubura amikoro kuko badafite ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’ibanze byo guha abana babo ngo bajye ku ishuri, ariko hari n’abandi bana bananira ababyeyi bagashaka kwirirwa bazerera muri aka gasenteri, bakorera amafaranga aho bajya mu mirima y’umuceri kurinda inyoni”.

Iki kibazo cy’abana bava mu ishuri kinemezwa n’abarezi bigisha mu mashuri abanza kandi kikaba kibahangayikishije kuko umubare w’abanyeshuri biga ugenda ugabanuka, ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo bukemeza aya makuru nk’uko bivugwa na Habakwitonda Etienne, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gakomeye.

Agira ati “nko mu ishuri ribanza rya Gakomeye kuva iki gihembwe cya gatatu cy’amashuri cyatangira, abana basaga 160 ntibaboneka ku ishuri uko bikwiye ku buryo nta gushidikanya ko baba barataye ishuri”.

Ikibazo cy'abana bata amashuri kigiye guhagurukirwa abayataye basubizwemo.
Ikibazo cy’abana bata amashuri kigiye guhagurukirwa abayataye basubizwemo.

Mukiza Olivier, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mareba, avuga ko bari gukorana n’inzego z’ibanze bakora imyirondoro y’abo bana bataye ishuri.

Ati “tugomba gukora uko dushoboye bakagarurwa mu mashuri, ikindi turasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kongera uruhare rwazo mu gukemura iki kibazo kandi bigomba gukorwa mu maguru mashya”.

Ikibazo cy’abana bata ishuri muri iri shuri ribanza rya Gakomeye, ndetse no mu bindi bigo byo mu murenge wa Mareba, bigaragara ko hatagize igikorwa ngo gikemuke mu maguru mashya cyazafata intera ndende, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku banyeshuri mu mitsindire yabo mu ishuri.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abana b’abanyarwanda bagomba kwiga dore ko boroherejwe byinshi byari kubabera inzitizi cyane izijyanye n’amikoro

mareba yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka