Kinyoni: FUSO igonze mini bus yari itwaye abanyeshuri barakomereka

Ahagana mu ma saa moya z’iki gitondo cya tariki 05/09/2014, FUSSO yari ipakiye imbaho igonze taxi mini bus yari iturutse i Runda mu karere ka Kamonyi itwaye abana baje kwiga i Kigali abari bicaye inyuma barakomereka gusa nta witabye Imana.

Iyi mpanuka yabaye ubwo FUSO yagongaga taxi iyiturutse inyuma bikaba bikekwa ko yatewe n’imvura yabyutse igwa mu bice bitandukanye by’igihugu ishobora kuba yatumye mu muhanda hanyerera ariko hari amakuru avuga ko yatewe n’umuvuduko ukabije wa FUSO yahungishaga imbayo yari ipakiye ngo zitanyagirwa.

FUSO yagonze taxi iyiturutse inyuma bituma abana bari bicaye inyuma bakomereka.
FUSO yagonze taxi iyiturutse inyuma bituma abana bari bicaye inyuma bakomereka.

Nyuma y’iyi mpanuka ababyeyi b’abana ndetse na Polisi bihutiye gutabara ariko ntiharamenyakana umubare w’abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga. Polisi yahageze hari abana batatu bari batarabasha kuva muri taxi ariko nabo bahise babakuramo. Abana batagize icyo baba, ababyeyi babo bahise babijyanira ku ishuri.

Iyi mpanuka yahagaritseho gato urujya n’uruza rw’imodoka zikoresha umuhanda Kigali-Muhanga.

Umuhanda Kacyiru-Gacuriro waguyemo ipoto y'amashanyarazi.
Umuhanda Kacyiru-Gacuriro waguyemo ipoto y’amashanyarazi.

Imvura yabyutse igwa kandi yatumye umuhanda Kacyiru-Gacuriro utaba nyabagendwa kubera amapoto y’amashanyarazi yaguye agafunga uwo muhanda.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

FUSO ZAMAZE ABANTU
BAZIVANE MU MUHANDA

Rudahusha Germain yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

FUSO ZAMAZE ABANTU
BAZIVANE MU MUHANDA

Rudahusha Germain yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Iyi mvura ntisanzwe, jye natangiye kuyumva saa mu nani z’ijoro, nyuma mu ma saa cyenda ikaza umurego none ubu nandika bibaye SAA tanu na mirongo ine n’itanu.
Mu bigaragara ejo yongeye gutya hasenyuka byinshi, mushishoze, kandi mu gire amakenga cyane abatuye ahantu hahanamye, mu mibande, abegereye za ruhurura, mucunge abana n’abasaza . TWIRINDE IBIZA RERO, amagara araseseka ntayorwa.

GAT yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

impanuka nanone nyuma y’ingamba zafashwe kweli? ariko mugihe cy’iimvura hose bisaba rwose ko bagenda nkabahagaze , nkuyu warutwaye abana yagakwiye kugenda rwose yigengesereye cyane mugihe nkiki cyimvura

mahirane yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka