Muhanga: Urubyiruko rw’abanyeshuri ngo rugomba kwirinda gushyuhaguzwa rushaka ubukire

Nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, urubyiruko rw’abakobwa ngo nirwo rwibasiwe n’ibishuko birushora mu busambanyi, akaba ari narwo ruvamo abakobwa bagurishwa hanze kubera irari ryo gukunda ibintu.

Umuti w’iki kibazo ngo akaba ari uko abana b’abakobwa bagomba kwemera uko imiryango yabo ihagaze, ahubwo abagize amahirwe yo kwiga bagashyiraho umuhate kugirango nabo bazabashe kwigeza kubyo abandi bigejejeho kuko ngo ntawabigezeho atavunitse.

Urubyiruko rw’abakobwa kandi rukwiye kwibaza ku barushuka barubeshya ubukire, aha rukagomba kujya rwibaza impuhwe abarushuka baba barufitiye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asanga urubyiruko rwaba rucurika imibereho y’ubuzima akaba arusaba gucurukura ubuzima, agira ati « mu kinyarwanda baca umugani ngo ibyinshi bica amazuru, iyo ubona ufite telefone nziza utahawe n’iwanyu kuko wabaye uwa mbere mu ishuri, kandi wiga ukeka ko iyo telefone utazayishyura ku bundi buryo, bakagutera inda SIDA n’ibindi » ?

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko urubyiruko rw'ubu rucurika ubuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko urubyiruko rw’ubu rucurika ubuzima.

Uyu muyobozi avuga ko abakiri bato bakunze gucurika ubuzima bakifuza ibyo batakoreye bakuye mu ngeso mbi, kandi binyuranye n’ikigero cyabo, akagaragaza ko ingaruka zigaragara ari uko abakobwa benshi atagaragaza umubare batwaye inda z’indaro mu karere.

Umwe mu barezi bigisha ku kigo cy’amashuri cya Saint Joseph i Kabgayi witwa Bazirake avuga ko nk’abarezi bagiye kurushaho gutanga inyigisho zifasha abana kongera kwitekerezaho imbere habo, ariko agasaba ababyeyi kugira icyo nabo bakora kuko ngo usanga abana bitekerereza ibyo bakora.

Ku bwa Bazirake Maurice, ngo mu biruhuko ababyeyi ntibagomba kurekera iyo ngo betegereze ko amashuri azongera gutangira kuko ngo usanga ariho abana bishora mu ngeso mbi, ngo byaba byiza mu biruhuko bagiye bashakira abana babo ibyo bakora harimo no kubashakira abarezi babakurikirana mu biruhuko.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abana birinde kurarikira ibihenze bishobora kubagusha mu mutego wo kwangirika kandi aribo dutezeho ababyeyi bejo

muganwa yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

akantu umuyobozi avuze ni akangenzi pe kuko , kuko urubyiruko rwikigihe usanga ubutunzi buza na mbere yubuzima bwabo , aha ndagaruka cyane kubakobwa bakishora muburaya nizindi njyeso mbi zose kubera ubutunzi gusa, gusa nabahungu si shyashya ngabo mubiyobya bwenge uburaya nabo nuko , nibi byose bakora usanga bishobora kuzatuma nubwo butunzi bataburyaho

karekezi yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka