Uwungirije umukuru w’iperereza muri FDLR yiciwe Rusayo

Capt Kayitana wari umuyobozi wungirije muri CRAP itsinda rishinzwe iperereza muri FDLR riyobowe na Col Ruhinda muri Nyiragongo na Goma, taliki ya 3/9/2014 yiciwe ahitwa Rusayo n’umwe mu bamurinda.

Bamwe mu baturage batuye Goma bavuga ko urupfu rwa Capt Kayitana rwateye impagarara muri Rusayo kuko abarwanyi ba FDLR yarindaga bahise birara mu batuye Rusayo, bigatuma abaturage bafunga amazu abandi bagahunga, ntibashobore kumenya ibyakurikiyeho.

Capt Kayitana yari yungirije Col Ruhinda mu mutwe wa CRAP ushinzwe iperereza muri FDLR, Col Ruhinda asanzwe aba mu ishyamba riri hejuru ya Sake hafi yaho ingabo za FIB (umutwe wihariye wa Monusco ushinzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro), naho Kayitana akaba yabaga Rusayo.

Capt Kayitana yari umwe mu bayoboye abarwanyi ba FDLR mu gitero bagize mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu mu kwezi k’Ugushyingo 2012 ahitwa Muti muri operation yiswe Kamikazi yari yateguwe na Col Gakwerere ku itegeko rya Gen Mudacumura.

Bimwe mu byangombwa by'abarwanyi bari bayobowe na Capt Kayitana baguye mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2012.
Bimwe mu byangombwa by’abarwanyi bari bayobowe na Capt Kayitana baguye mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2012.

Muri icyo gitero, abarwanyi barindwi bahasize ubuzima ariko Capt Kayitana we ashobora gusubirayo, akaba umwe mubarwanyi ba FDLR barwanyije M23 Kanyarucinya na Kibumba ndetse agira uruhare mu kurasa ibisasu mu Rwanda nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na bamwe mu barwanyi bari kumwe nawe muri iyo ntambara.

Uretse ibikorwa by’iperereza muri CRAP, gutera mu Rwanda no kwifatanya n’ingabo za FARDC mu kurwanya M23 mu duce twa Muja, Kanyarucinya, Kanyamahura na Kibumba, Capt Kayitana yagarutsweho mu rubanza rwa Mukashyaka Xaverina na bagenzi be 16 bo mu karere ka Rubavu baregwamo ubugambanyi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no guhungabanya umudendezo w’igihugu bafatanyije na FDLR.

Mukashyaka Xaverina wari ukuriye iri tsinda yagaragaje ko yagiye yitabira inama zayobowe na Capt Kayitana wari usanzwe yinjiza abantu mu mutwe wa FDLR ushinzwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu buhamya bwari bwatanzwe na Mukashyaka ngo mu nama bagiranye na Kayitana yabasabye kujya baha FDLR amakuru y’ibibera mu Rwanda hamwe no kwinjiza mu baturage amatwara ya FDLR ndetse no gukusanya no gutanga imisanzu yo gutera inkunga FDLR.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abashaka kurwanya umutekano w’u Rwanda no gusenya ibyagezweho Imana ntizabemerera kuko idukunda cyane

tuyishime yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

erega amabi ya FDLR niyo abagaruka bagiye kuzajya bamarana abandi biyicariye kuko amaraso y’inzirakarengane bamennye ariyo abagaruka

Dismas yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka