Abagore bo mu karere ka Ngororero biyemeje gukusanya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu gufasha bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba no kuzereka ko bazishyigikiye kandi bishimiye ibyo zikorera abaturage.
Abagabo n’abagore batuye mu murenge wa Ruharambuga bavuga ko ubuharike n’ubushoreke bukomeje gufata isura mbi kandi bukaba bugenda bukura umunsi ku munsi ku mpamvu batavugaho rumwe.
Imvura nyinshi yaranzwe n’inkubi y’umuyaga yasenya inzu 10 n’ibikoni byazo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11/9/2014, mu mudugudu wa Gitega abagari ka Nyakabungo umurenge wa Mpanga k’ubw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke.
Ubuyobozi bw’umushinga ushinzwe gukurikirana ibikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu, uvuga ko inama yahuje abashakashatsi n’impugucye ku miterere y’iki kiyaga mu bihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari yagize akamaro, kuko yatumye u Rwanda na Congo bashobora kumva akamaro ko gufatanya kubungabunga ubusugire bw’ikiyaga cya Kivu.
Ubwo yakiraga indahiro ya Senateri Kazarwa na raporo y’imihigo y’umwaka ushize ndetse n’ibizagerwaho mu mwaka wa 2014-2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimye uturere duhora tuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo, ariko akaba yaburiye abayobozi b’uduhora tuba utwa nyuma ndetse n’abandi banyereza umutungo w’igihugu.
Mu isoko rya Gasarenda riherereye mu murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe hari ikimoteri cyohereza umwuka mubi rimwe na rimwe uvanze n’imyotsi y’imyanda iba yatwitswe, gikomeje kubangamira abacuruzi ndetse n’abagana iri soko baje guhaha.
Abaturage bo mu murenge wa Bushoki bakoranye n’umushinga wa Handicap International wari ugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bashima ko uyu mushinga wagize uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa ribera mu ngo, abagabo n’abagore bakaba babanye neza.
Ubwo abagize urwego rwo kunganira ubuyobozi mu kubungabunga umutekano w’abaturage (DASSO) mu karere ka Huye, barahiriraga kuzakora neza umurimo biyemeje tariki 11/9/2014, hari 11 batarahiye kubera batujuje ibisabwa abakozi ba Leta.
Abaturage 134 bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera barishyuza amafaranga miliyoni imwe n’imihumbi 500 bakoreye ubwo bubakaga ibyumba by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) n’ubw’imyaka icyanda (9YBE) mu mwaka wa 2012.
Abanyarwanda bavuye hirya no hino ku isi bazahurira i Atlanta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Rwanda Day izaba tariki 20/09/2014 bazamurika ibikorerwa mu Rwanda, bakore umuganura ndetse banaganire n’abandi bashoramari ku byo kuza gukorera mu Rwanda.
Ambasaderi Remy Sinkazi ushoje manda ye yo guhagararira u Burundi mu Rwanda, aratangaza ko mu myaka 4,8 yari amaze mu Rwanda yishimira ko yashoboye kuzamura imibanire hagati y’ibihugu byombi ndetse akanagira uruhare mu ikemurwa rya bimwe mu bibazo byagaragaye.
Nyuma y’imyaka 13 habaye ibitero bya Al_Qaeda muri Amerika kuwa 11/9/2001, Abanyarwanda bo hirya no hino batubwiye uko bibuka uwo munsi utazibagirana mu mateka y’isi kuko wahinduye byinshi mu miterere y’ubuyobozi, politiki n’ubukungu hirya no hino ku isi.
Imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros yakoze impanuka ahagana mu ma saa saba z’amanywa zo kuwa 11/09/2014, mu murenge wa Giheke mu kagari ka Kigenge mu mudugudu wa Gahurubuka shoferi arakomereka ariko tandiboyi aba ari we ukomereka bikabije.
Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu karere ka Nyabihu, bishimira ko kuba muri uyu muryango bibafasha kwikura mu bwigunge, bakaganira ku bibazo bahura nabyo, bakungurana ibitekerezo kandi bagashakira hamwe uburyo bataheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira kwiteza imbere.
Abantu 10 bavuka muri Nyabihu barimo n’umusaza Ntebanye w’imyaka 82 bahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangajwe n’iterambere u Rwanda rugezeho, cyakora umusaza Ntebanye we avuga ko bitewe n’imyubakire n’iterambere yasanze mu Rwanda, byatumye ayoberwa n’aho yari azi, yarerewe.
Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa wamenyekanye cyane mu gice cy’Iyobokamana (Gospel) akaba yaranagiye akora mu bitangazamakuru binyuranye, yitabye Imana azize impanuka ya moto ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10/09/2014.
Mu rwego rwo kugirango hakomeze gukumirwa impanuka zishobora guterwa n’igikamyo cyari kimaze iminsi ibiri cyarahirimiye mu mu kingo uri iruhande rw’umuhanda ukinjira neza muri santere ya Gakenke uturutse mu Karere ka Musanze, ingabo za RDF zifatanyije n’abaturage batanze ubufasha kugirango iyi kamyo ihavanwe.
Imiryango 16 yo mu karere ka Ngororero mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba imaze imyaka ibiri itegereje kwishyurwa imitungo yabo yiganjemo amazu yasenywe n’intambi zaturitswaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga na sosiyete yitwa GMC (Gatumba Maining Concession) ubu yafunze imiryango.
Umusirikare mu ngabo za Kongo (FARDC) ufite ipeti rya Komanda wafatiwe mu Rwanda taliki ya 29/8/2014 yashyikirijwe ingabo z’umuryango wa ICGLR ngo zimushyikirize igihugu cye.
Nkundabanyanga Joseph utuye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yasenyewe n’ubuyobozi bw’umurenge ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nzeri 2014, bamushinja kubaka mu mbago z’isoko rishya riri kubakwa no kubaka adakurikije amategeko.
Mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yitagura gutangira gucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu, impugucye n’abashakashatsi bo mu bihugu bigize CEPGL (Rwanda, Burundi na Kongo) barimo kungurana ibitekerezo ku mikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu no kukibyaza inyungu bidateye ingaruka ku binyabuzima bigituyemo (…)
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa, ushinzwe akarere ka Nyanza by’umwihariko muri Guverinema yifatanyije n’abaturage b’ako karere mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2015 A abashishikariza kongera amasaha y’akazi nk’uburyo bwo kubafasha kugera ku musaruro ufatika mu byo (…)
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, arasaba Abanyarwanda gushyira hamwe bagakorana imbaraga mu kwishakamo ibisubizo by’iterambere bakanafatanya kurinda ibyagezweho, aho kumva ko ahazaza habo hagomba kugenwa n’undi wabasindagiza.
Uruzi rwa Bitare rugabanya imidugudu ibiri ya Ryanyagahangara na Rurembo mu kagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi, kugera mu mudugudu umwe uvuye mu wundi bisaba guca ku biti bibiri biri hejuru y’uruzi ahantu harehare nko muri metro eshatu uvuye ku rutindo ujya aho amazi agarukira niho abana bo mashuri abanza baca bava (…)
Mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga agamije kongerera ubumenyi abagore bafite mu nshingano zabo gucunga imfungwa n’amagereza bava mu bihugu 11 n’u Rwanda rurimo ngo bazitabazwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Inama yahuje abagize Guverinoma, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuri uyu wa mbere tariki 08/9/2014, yanzuye ko imihigo igomba kugaragazwamo ingengo y’imari n’aho izaturuka, ariko ko nidashyirwa mu bikorwa kuko yari itegereje abaterankunga, abayobozi b’uturere batazabihanirwa n’ubwo basabwa kwita ku byo bahize (…)
Ubwo muri paruwasi ya Gisagara hizihizwaga yubile y’imyaka 100 musenyeri Raphael Sekamonyo amaze avutse, abihayimana batandukanye bagiye bagaruka ku bikorwa byiza byamuranze ndetse bahamagarira buri Munyarwanda kwigana ibi bikorwa.
Nyuma y’ibiganiro na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenocide (CNLG), imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Rusizi baravuga ko na bo nk’Abanyarwanda bagomba gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Mu gihe bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bashaka ari bato kubera ko baba bakunzwe cyane, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo busaba urubyiruko kwihangana bagashakana bagejeje imyaka yemera ubushyingirwe dore ko ngo hafashwe n’ingamba zo gutandukanya ababikoze igihe kitaragera.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza basaga 300 bahuriye mu nteko rusange yabo yateranye kuri iki cyumweru tariki 07 Nzeri 2014 bongera kwihwitura ari nako bishimira ibikorwa byabaye indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2013-2014 muri gahunda zinyuranye zo kwihutisha iterambere ryaho batuye ndetse n’iry’igihugu (…)