Bamwe mu bafite ubumuga n’abatishoboye bavuga ko bikwiye ko leta ikomeza gutekereza ku bafite ubumuga n’abatishoboye, amategeko abarengera agakomeza kubungwabungwa no gukurikizwa hagamijwe kudaheza uwo ari we wese ku byiza by’u Rwanda.
Nyuma y’amezi ane Abanyarwanda bajya guhahira muri Congo banyuze ku mipaka ya Rusizi yombi bakwa amafaranga ya Visa ubu noneho barishimira ko kuva kuwa mbere tariki 18/08/2014 Congo yavuye kuri icyo cyemezo.
Abantu 200 bo mu karere ka Rulindo bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye uburengenzira barimo guhabwa inyigisho zitandukanye ku bijyanye n’imyitwarire ku muntu ushaka gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kuri iki cyumweru tariki ya 17/08/2014, imbere ya Kiriziya ya paruwasi ya Nyamasheke muri diyoseze ya Cyangugu, Uwiringiyimana Simon yahawe ubupadiri na Nkurunziza Jean Baptiste ahabwa ubudiyakoni (ni icyiciro kibanziriza guhabwa ubupadiri).
Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) butangaza ko mu gihe kitagera ku mezi atatu bumaze gutakaza akayabo ka miliyoni y’amadolari y’abanyamerika mu kwita ku barwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, atangaza ko impanuka zimaze iminsi ziba hirya no hino mu gihugu zigahitana ubuzima bw’abantu benshi zihangayikishije igihugu, agasaba inzego zose zibishinzwe gushyiraho ingamba kugira ngo zigabanuke.
Itorero rya ‘Bethesda Holy Church’ ryashimiye abakristo baryo bigomwe amaboko yabo n’amafaranga arenze miliyari imwe na miliyoni 30, bakubaka urusengero ahitwa ku Kagugu hafi yo mu Gakiriro (Gakinjiro); ngo kikaba ari ikimenyetso cyo kwigira kw’Abanyarwanda no gukunda Imana, nk’uko Umushumba waryo, Rev.Albert Rugamba (…)
Impuzamakoperative y’Abamotari mu Ntara y’Iburasirazuba (ASTRAMORWA) imaze kwiyemeza gufasha abanyonzi bose bo muri iyi Ntara kwiga amategeko y’umuhanda no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buntu, hagamijwe kuzamura imibereho yabo ndetse bikajyana no guhangana n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda.
Mu gikorwa cyo gushimira umuyobozi w’umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero witwa Adrien Harerimana kuba yarabaye uwa mbere mu karere mu kugira kawa nziza kandi yitaweho kurusha abandi bahinzi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yasabye abayobozi bose kuba intangarugero muri byose.
Urubyiruko ruhagarariye urundi mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba ruri mu biganiro by’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa 16 Nyakanga 2014 ku ngengabitekerezo y’umuryango, imiyoborere n’imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi mu nzego za Leta akaba ari n’umunyamuryango wa FPR, byose bigamije kureba uko imibereho (…)
Abanyarwanda 61 batahutse tariki 15/08/2014 bavuye muri Congo bavuga ko batinze gutahuka kubera bagenzi babo babanaga mu mashyamba babateraga ubwoba bababwira ko nta mahoro ari mu Rwanda nk’uburyo bwo kwanga gutaha kubera ibyaha basize bakoze.
Umukobwa witwa Uwera Dative arashakishwa nyuma yo gukekwaho kwiba umwana w’amezi atatu, amukuye iwabo mu mudugudu wa Rwimikoni ya mbere mu kagari ka Mbyo mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Mu kiganiro kirambuye, umunyamakuru wa Kigali Today yagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014 yatangaje byinshi ku buzima bwe bwo hanze y’inshingano z’ubuyobozi, amakipe akunda, amafunguro amugwa neza, ibyo akora mu gihe cyokwidagadura n’icyo ateganya (…)
Abakirisitu basaga ibihumbi 60 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, nibo bitabiriye amasengesho y’umunsi mukuru wa Asomusiyo. Igitambo cya misa cyabereye imbere y’ingoro ya Bikiramariya yubatse mu murenge wa Kibeho akarere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo.
Abayobozi b’ibihugu bigize akanama k’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bitabiriye inama yabereye Luanda muri Angola taliki ya 14/8/2014 basabye abarwanyi ba FDLR kuba bashyize intwaro hasi bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2014 bitakubahirizwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare.
Nyuma y’imyaka 6 ishize inzego zitandukanye za Leta zikorera ku mihigo, mu karere ka Ngororero bahinduye uburyo bagaragazaga uko imirenge yakurikiranye mu gushyira mu bikorwa ibyo basezeranyije umuyobozi w’akarere n’abaturage.
Kugira ngo iterambere ry’akarere ka Gakenke rirusheho kwiyongera kuri uyu wa 14/08/2014 Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gakenke (JADF) basinyanye imihigo n’ubuyobozi bwako, imihigo ikubiye mu byiciro bitatu ari byo Ubukungu, Imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Urwego rw’abanyamakuru bo mu Rwanda bigenzura (RMC) rwategetse ibitangazamakuru bitatu byo mu Rwanda birimo urubuga rwa internet rwa www.Rwandapaparazzi.com, ikinyamakuru Umusingi na Radio One, gukosora inkuru byatangaje isebya Victoire Ingabire.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyorongi akagari ka Kijabagwe bahuriye muri gahunda ya “Mvura nkuvure”, bavuga ko yabafashije mu buryo bwo gukira ibikomere basigiwe n’amateka yaranze igihugu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo batangizaga ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y’Amajyepfo, tariki 13/8/2014, abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bazafasha polisi gukumira impanuka zibera mu muhanda, bemerewe ibihembo bishimishije.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba Abanyarwanda gukoresha ubunararibonye bafite kubera ibyo bamaze kugeraho n’ubwo banyuze mu bihe bikomeye, gukomeza kubikoresha neza babera amahanga isomo ribigisha ibyiza.
Ntabwo polisi y’igihugu yabona abapolisi ishyira muri buri kirometero bagenzura ibinyabiziga byihuta ahubwo hagomba kubaho ubufatanye n’abaturage kugira ngo barwanye abashoferi batitwara neza mu muhanda.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko ku rwego rw’ igihugu wabereye mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi kuwa 12/08/2014, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Nkombo basabwe kwikuramo imyumvire yo kumva ko kuba batuye ku kirwa rwagati ari intandaro yo gusigara inyuma mu majyambere.
Mu muhango wo kumurika ibyagezweho n’akarere binyuze mu mihigo yakozwe mu mirenge, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abakozi bose kwima amatwi amatiku bagaha agaciro akazi bagakorera hamwe nk’ikipe, aho buri wese afite intege nke agafasha abandi kuzamuka bityo bikihutisha iterambere buri (…)
Buri mwaka tariki ya 15 Kanama, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hakoranira imbaga y’abakirisitu Gatulika baturuka hirya no hino ku isi, baje mu masengesho y’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abitabira gushima Imana (bikorwa n’amatorero ya gikiristu yo mu Rwanda, afatanyije n’itorero ryitwa Saddleback rya Pastori Rick Warren wo muri Amerika), bagombye kubikora bazirikana ku ruhare bagira mu byiza Imana ibakorera n’ibyo ikorera igihugu muri rusange.
Nubwo Leta y’u Rwanda buri gihe ikangurira abikorera gutanga service nziza mu mirimo yabo ya buri munsi, hamwe na hamwe imitangire ya serivise irakinubirwa cyane n’abayihabwa. Ibi bigaragara cyane mu gutwara abantu n’ibintu, aho abenshi mu bunganira abatwara ibinyabiziga bazwi ku izina ry’aba komvayeri, bavugwaho (…)
Imyumvire mike ni kimwe mu bintu bituma abasigajwe inyuma n’amateka bangiza ibikorwa biba byabakorewe ugasanga bituma basigara inyuma mu iterambere.
Abaturage batuye mu duce twa Rugari na Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Kongo zazanywe ku mupaka kuva ukwezi kwa Nyakanga kwatangira harimo abarwanyi ba FDLR kuko bamwe ngo aho bakorera baba baganira aho bavuka mu Rwanda.
Mu gihe mu nama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, CEPGL yabereye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize, Kongo-Kinshasa yemeye kureka kwishyuza visa abanyarwanda bajya muri iki gihugu, kuri uyu wa 11/08/2014, abanyarwanda bakoresha imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri bajya gukorerayo (…)