Karongi: Muri IPRC West bahatangije ku mugaragaro itsinda ryagutse (Cellule Spécialisée) rya FPR

Kuri uyu wa 5 Nzeri 2014, Mu ishuri rya IPRC West mu Karere ka Karongi batangije itsinda ryagutse (Cellule Specialisée) ry’Umuryango wa FPR Inkotanyi rigizwe n’abanyamuryango bakora muri IPRC West, kuri uyu wa gatanu tariki 5/9/2014.

Mu kuritangiza banaganiriye ku mateka y’uyu muryango aho umuyobozi w’Akarere ka Karongi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa FPR muri ako karere, Kayumba Bernard, yibukije abagize iryo tsinda ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ari bo moteri y’uwo muryango maze abasaba gushyira inyungu rusange imbere no kurangwa umuco wo kubaha no kwiyubaha.

Abanyamuryango ba Cellule Specialisee ya IPRC West.
Abanyamuryango ba Cellule Specialisee ya IPRC West.

Kayumba Bernard akaba yababwiye ko kubaha Umuryango wa FPR Inkotanyi ubasaba ari ukubaha amahame yawo no kudakora ibikorwa bibandagaza. Yagize ati “Ikintu cyambere umuryango ugenderaho ni ukugira discipline. Iyo umuryango ugize icyo ugusaba ugomba gushyira inyungu rusange imbere.”

Aha Kayumba akaba yabibabwiraga atsindagira ko Umuryango wa FPR ubasaba ko bagomba kugira ubwitange. Ati “Ngirango murabona aho iki gihugu kigeze. Iyo hatabamo kwitanga kugeza n’aho ushobora gutangira ubuzima bwawe ntabwo byari kugerwaho.”

Bamwe mu banyamuryango bashya ba FPR Inotanyi muri IPRC West barahira.
Bamwe mu banyamuryango bashya ba FPR Inotanyi muri IPRC West barahira.

Yabasabye kandi ko ikintu cyose umunyamuryango ashobora gukora kigahesha isura mbi FPR Inkotanyi bagomba guca ukubiri na cyo. Uyu muyobozi akaba yashimiye by’umwihariko iri tsinda ryagutse ry’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri IPRC West ko mu gihe gito bamaze baritangiye bari ku isongo mu karere.

Yakomeje abwira ko igihe cyose bazakenera inama cyangwa ubundi bufasha ubuyobozi bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi buhari kandi bukaba buzababa bugufi. Cyakora ariko akaba yabasabye kuzajya bazirikana ko inama bakoze zose zigomba kuba zubaka.

Yagize ati “Ntabwo ari ugukora inama gusa, zigomba kuba zifite icyo zishaka kugeraho.”

Asobanura imikorere y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Mvuyekure Théogene wari uhagarariye Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri IPRC West akaba yavuze ko Cellule Spécialisée ya FPR muri icyo kigo igizwe n’abanyamuryango mirongo itanu na babiri barahiye ndetse n’abandi cumi na babiri batari bakarahiye ariko bakaba bahise barahira muri uwo muhango wo gutangiza cellule specialisée.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Karongi akaba yabasabye kudatatira indahiro barahiye bagafatanya n’abandi mu kubakira ku byo umuryango umaze kugeraho n’ibyo uteganya mu rwego rwo gukomeza kuwufasha gutera imbere no guteza imbere u Rwanda muri rusange dore ko ari wo uyoboye igihugu.

Muri IPRC West hakaba hatangijwe ku mugaragaro iri tsinda ryagutse ry’Umuryango wa FPR Inkotanyi cyangwa Cellule Spécialisée mu ndimi z’amahanga nyuma y’aho ku wa 3 Nzeri 2014, ngo bari batoye inzego z’ubuyobozi bw’umuryango muri icyo kigo. Bamwe mu banyamuryango b’iryo tsinda bakaba bemezaga ko ari igikorwa cy’ingirakamaro kuko ngo bagiye kubona uko bazajya bashobora gutegura gahunda zitandukanye ziteza imbere umuryango nk’itsinda rikorera hamwe.

Muri iki gikorwa cyari cyanatumiwemo n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi haba mu nzego z’ibanze ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Nyamishaba, Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi akaba n’Umuyobozi w’ako karere akaba yashimiye by’umwihariko IPRC West uburyo yitabira gahunda za Leta cyane cyane umuganda maze.

Yavuze ko hari icyizere ko ubwo habonetse iri tsinda rishya ry’Umuryango wa FPR bazakomeza kuzitabira kurushaho.

Bimwe mu byo abanyamuryango b’iri tsinda ryagutse ry’umuryango ririmo gukora harimo kuba bariyemeje gutanga umushahara wabo w’ukwezi kugira ngo bashobore kubaka amazu ane y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu Ntara y’Uburengerazuba.

Harimo imwe izubakwa mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi IPRC West ibarizwamo, gutangiza koperative “Together as One” igamije kubateza imbere no guteza imbere Akarere ka Karongi muri rusange ndetse bakaba bafatanya n’abandi banyamuryango bo mu Murenge wa Bwishyura mu bikorwa bitandukanye harimo n’umuganda.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuba m’umuryango ni byiza bigufasha guterimbere

alias yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

twishimire twese ibikorwa by’umuryango wa RPF inkotanyi umaze kutugezaho kandi tuwufashe gukomeza kubaka igihugu

kayishema yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka