Rucagu hari ibyo asaba abazakora urugerero rwa “Nkore neza bandebereho”

Umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, abwira abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza ko ibikorwa byiza bazakora ndetse n’imyitwarire myiza bazagaragaza bari ku rugerero ari byo bizahindura imyumvire y’Abanyarwanda bityo bakubaka Ubunyarwanda bugakomera.

Aba batoza b’intore bashoje itorero ryaberaga i Nkumba, mu karere ka Burera, tariki ya 29/08/2014, biteganyijwe ko bazatangira urugerero tariki ya 01/10/ 2014. Urugerero rwiswe “Nkore neza bandebereho”.

Rucagu abwira aba batoza b’intore ko ntawe ucana urumuri ngo yubikeho igitebo akaba ariyo mpamvu bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza.

Agira ati “Ibyiza muzakora hamwe n’imyitwarire myiza izabagaragaza mu buzima bwanyu, nyuma y’iri torero, nibyo bizahindura imyumvire y’Abanyarwanda, ikazagaragarira mu kubaka Ubunyarwanda bugakomera.

(Mugomba kumenya ko) Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda igihugu, kwanga umugayo, kugira ubutwari, kugira ubwitange, gukunda umurimo no kuwunoza, aribyo bizabahesha agaciro, bikanagahesha ababyeyi banyu, bikazagahesha n’igihugu cyababyaye, ndetse n’Imana yabaremye.”

Akomeza avuga ko icyo ari cyo cyatumye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ifata icyemezo gikomeye cyo gutoza abana b’u Rwanda imico myiza y’indangagaciro.

Rucagu Boniface asaba abatoza b'intore mu mashuri makuru na kaminuza kurangwa n'imyitwarire myiza.
Rucagu Boniface asaba abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza kurangwa n’imyitwarire myiza.

Rucagu akomeza yibutsa abatoza b’intore mu mashuri makuru na kaminuza ko bagomba guhora bazirikana ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ariyo yonyine mu mateka, kuva ku mwaduko w’abakoloni kugeza mu mwaka wa 1994, yihaye umugambi uhamye wo gutoza Abanyarwanda kubaka igihugu cyabo.

Umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu akomeza abwira abo batoza b’intore ko bagomba kumenya ko Leta zose zagiyeho, guhera ku mwaduko w’abakolini kugeza mu mwaka wa 1994, zatozaga Abanyarwanda gusenya igihugu cyabo zibinyujije mu kubatoza amacakubiri y’ivangura ry’amoko, riganisha ku ngenga bitekerezo ya Jenoside yaje kugera ku mahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Akomeza avuga ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda “izo Leta zose zabanje iziteze igitego kitazibagirana mu mateka y’u Rwanda cyo gutoza Abanyarwanda kubaka igihugu cyabo no kubaka Ubunyarwanda”.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka