Abavunjayi bo ku Kanyaru babangamiwe n’akajagari ka bagenzi babo b’Abarundi

Bamwe mu bakora umurimo wo kuvunja amafaranga ku mupaka w’Akanyaru ugabanya u Rwanda n’u Burundi baravuga ko bagenzi babo bakorera hakurya i Burundi bakora mu kajagari bigatuma abakora uyu murimo mu Rwanda batabona abakiriya.

Aba bavunjayi bakorera mu Rwanda bavuga ko bishyize hamwe bakagira aho bakorera hazwi, abakiriya babasanga ariko bagenzi babo bo hakurya i Burundi bo bakorera mu mihanda batangira abakiriya bigatuma ngo abakorera mu biro batabona abakiriya.

Uwizeyimana Francios Mandela ni umwe mu bavunjayi bakorera ku Kanyaru mu gice cy’u Rwanda avuga ko uretse no kuba muri aya mezi haba nta mafaranga aboneka, ariko ngo n’abavunjayi b’i Burundi bakorera mu kajagari bigatuma abo mu Rwanda batabasha kubona no kuri ayo mafaranga make abasha kuboneka.

Uwizeyimana avuga ko abavunjayi b’i Burundi batangirira abakiriya mu mihanda, abandi ngo ugasanga bacuruza mu mabutike ariko bakanavunja amafaranga. Ibi rero ngo bituma abakiriya bose baturutse i Burundi babatangirira mu nzira bataragera mu Rwanda bakabavunjira amafaranga kandi ngo bakagombye kubareka bakavunjisha aho bashaka bihitiyemo.

Ati “ikibazo dufite ni uko twe twishyize hamwe kugirango turusheho kwakira abakiriya bacu neza, nta kubahutariza mu mayira ariko bagenzi bacu b’i Burundi bo ntibashaka kwishyira hamwe ngo bagire aho bakorera hazwi, ahubwo usanga bategera abakiriya mu nzira twe tukababura”.

Ibiro abavunjayi bo mu Rwanda bakoreramo.
Ibiro abavunjayi bo mu Rwanda bakoreramo.

Aba bavunjayi kandi bavuga ko bagerageje kwegera bagenzi babo b’i Burundi bakabasaba kwishyira hamwe hakaba hari abatangiye kubishyira mu bikorwa gusa ngo hari n’abatabikozwa bakomeje gukorera mu mihanda, ari nabo ngo bateje ikibazo muri aka kazi.

Ntibyashobotse ko tuvugana n’abavunjayi b’i Burundi, gusa twaganiriye na bamwe mu Barundi bambuka umupaka w’Akanyaru baza mu Rwanda bikaba ngombwa ko bakenera amafaranga y’amanyarwanda yo gukoresha.

Aba barundi nabo bahamya ko mu gihe cyo kuvunjisha amafaranga usanga abantu bahagaze mu nzira kandi barwanira abakiriya, cyangwa se ngo wajya mu nzu z’ubucuruzi busanzwe ugasanga naho bavunja.

Nizeyimana Innocent ni Umurundi uvuka muri Komini Muramvya, intara ya Muramvya. Aganira na Kigali Today nibwo bwambere yari aje mu Rwanda. Yavuze ko ageze ahitwa i Mparamirundi aribwo yashatse kuvunjisha amafaranga yari afite ngo abone Amanyarwanda.

Aha avuga ko abavunja baba buzuye mu muhanda bafite amafaranga y’ubwoko butandukanye, babaza buri wese utambutse niba avunjisha. Kuri we ngo yabajije niba ntaho yabona ibiro bivunja, bamubwira ko ntabihari, ahitamo gukomeza ngo aze kuvunjisha ageze ku mupaka w’Akanyaru.

Ati:” twahagaze i Mparamirundi mbona abantu buzuye mu muhanda bafite amahera menshi atubaza niba tuvunjisha. Mbajije ko nabona ahari ibiro bivunja bambwira ko ntabyo ubwo nahise mbyihorera ndikomereza ntekereza ko ndi buvunjishe ngeze ku mupaka. Ngeze ku Kanyaru ho nahabonye ibiro ariko nabonye n’abandi bafite amahera birukanka mu ibarabara sinabashije kumenya niba bafite ibiro cyangwa ntabyo bafite”.

Umupaka w'Akanyaru.
Umupaka w’Akanyaru.

Kuri uyu mugenzi ngo asanga bene iyi mikorere ari mibi kuko ngo hashobora no kubamo ubujura cyangwa se hakaba abavunja ku giciro kitari cyo kubera ko baba bakora mu kajagari.

N’ubwo ariko ngo aba bavunjayi b’i Burundi bakorera mu kajagari, bagenzi babo bo mu Rwanda bavuga ko bazakomeza kubigisha ibyiza byo gukorera ahantu hamwe hazwi, kandi ko bizeye ko amaherezo bazabyumva bose bagakorera mu biro.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abayobozi bakagize icyo babafasha hakarebwa koko niba abo barundi bakaba bari aho cg bagashatse ahabo bakorera , gusa hari nigihe usanga abarimo basaba ko barenganurwa nabo hari ibibareba nkisnhsino usanga bishe

kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka