Kwirinda inda nini, kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage no guharanira ko batera imbere nibyo byasabwe abayobozi kuva ku rwego rw’akarere kugera ku mudugudu mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 07/10/2014, ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yifatanyaga nabo mu nteko rusange y’akarere.
Habimana Olivier Assouman uri mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko, nyuma y’igihe kingana n’umwaka n’igice ashakishwa n’abasore icumi yatetse ho imitwe ko azabakurira amamodoka mu gihugu cy’Ubudage, ubu ari mu maboko ya Polisi ya Kicukiro, aho akurikiranyweho ubuhemu n’ubushukanyi bugamije kwambura.
Kaporari (Cpl) Habiyambere Emmanuel ukurikiranyeho icyaha cyo kurasa abantu mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Gisenyi mu rucyerera rw’itariki ya 22/9/2014, kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/10/2014 yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo akurikiranweho ibyaha aregwa.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kirasaba abaturage bo mu karere ka Burera batuye mu birwa biri mu kiyaga cya Burera kwimuka bakajya gutura hakurya y’ikiyaga kuko aribwo bazagerwaho n’iterambere mu buryo bworoshye.
Umukobwa witwa Mukamusoni Séraphine w’imyaka 19 wo mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yaraye yiyahuye kuri uyu wa mbere tariki ya 06/10/2014 nyuma yo kubonwa na musaza we asambana.
Bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murege wa Base mu karere ka Rulindo basanga kuba babyara cyane ari impamvu y’uko ubutumwa bujyanye no gukoresha agakingirizo budakunze kubageraho.
Ibibazo byinshi byugarije amakoperative akorera mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi birimo gusesagura umutungo wa rubanda ibyo bibazo ahanini ngo biterwa n’ubumenyi buke bw’acunga amakoperative baba badafite bigatuma habaho ibihombo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu baratangaza ko bafitanye n’ingabo z’igihugu igihango gikomeye kibatera kwambara imipira yanditseho amagambo azishimira agira ati "Bato batari gito #Inkotanyi".
Abajyanama mu bucuruzi 24 bo mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza bari guhugurwa kuri gahunda ya Kora Wigire hagamijwe kubongerera ubumenyi buzatuma barushaho gutanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo bashya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko imurikagurisha riri kuba ryagaragaje udushya tunyuranye ugereranyije n’andi yaribanjirije.
Umuryango Transparency Rwanda urasaba ababyeyi guhaguruka bagakurikirana imyigire y’abana babo, kuko byamaze kugaragara ko akenshi abana bahura n’ibibazo kubera ababyeyi baba barahariye gahunda zose abarezi, ibi bakaba bituma ireme ry’uburezi ridindira.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (Federation Rwandaise du sport scolaire) burasaba urubyiruko rw’abanyeshuri kuba umusemburo w’impinduka nziza igihugu gikeneye cyane cyane mu miryango babamo, binyuze muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.
Mu mezi 9 ashize, impanuka 38 zahitanye abantu 9 abandi 29 barakomereka mu karere ka Gicumbi akaba ari nayo mpamvu kuri uyu wa 06/10/2014 Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic Police) yatangirije icyumweru cyo gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.
Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Nigeria, Ramsey Nouah avuga ko kugira ngo abakina filimi mu Rwanda batere imbere bakwiye kubanza gukunda umwuga wa bo, kandi bakirinda gushaka inyungu za vuba.
Ikibazo cy’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu ntikirabonerwa igisubizo nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hari abantu bashinzwe kurinda ikivu n’ubusitani bakabuza n’abana kujya mu kivu ngo batagwamo.
Abaturage batuye umurenge wa Gatare bavuga ko bafite ikibazo cy’umusaruro muke w’icyayi kuko batabasha kubona icyo bagemura ku ruganda rutunganya icyayi rwa Mushubi.
Kayonga Zakayo w’imyaka 82 aratangaza ko yari umukene ariko ubu akaba yarabashije kwiteza imbere abikesheje gahunda ya VUP kuko yabashije gukora akiteza imbere.
Abaturage baturiye ikibuga cy’indege mu karere ka Rubavu bavuga ko bari mu gihirahiro aho bamaze imyaka 10 babwiwe ko bazimurwa ariko iki gikorwa kikaba kitarakorwa.
Umusirikare witwa Pte Munyembabazi Theogene wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu 5 abandi 7 bagakomereka yakatiwe gufungwa burundu ndetse akishyura indishyi z’akababaro zasabwe n’imiryango yabuze ababo akanamburwa impeta ze za gisirikare.
Matabishi Innocent, umukozi w’umuryango w’iterambere SNV ushinzwe kuvura amatungo agakurikirana n’amakusanyirizo y’amata mu karere k’ubworozi ka Gishwati kagizwe n’uturere twa Rubavu, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Burera na Musanze, avuga ko aborozi n’abaguzi b’amata badafite intego aribo badindiza iterambere (…)
Ubuyobozi bwa Diyosezi gaturika ya Nyundo bwamurikiye abaturage n’ubuyobozi ikigo nderabuzima gishya nyuma y’uko icyari gisanzwe cyangijwe n’umugezi wa Sebeya.
Ikigero cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2014 ngo cyari 6.8%, kikaba ngo cyariyongereye ugereranyije n’imyaka yashize, nk’uko Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 06/10/2014.
Umuyobozi w’u Bwongereza ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba (British Peace Support Team) Col. Richard Leakey arashima intambwe imaze guterwa n’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA) mu gihe gito rimaze rivutse.
Umunyakorombiyakazi watakaga kubabara mu nda yagiye kwivuza abaganga basanga ububabare yarabuterwaga n’ikirayi yari yarishyize mu nda ibyara agamije kuboneza urubyaro.
Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ubumenyi n’ubushakashatsi ari byo byari inzira yonyine yo gufasha u Rwanda kugaruka mu murongo w’ubukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko inzego zose zari zasenyutse igihugu nta murongo kigenderaho.
Mu isengesho ngaruka kwezi mu rugo rwa Yezu Nyirimuhwe ryabaye kuri iki cyumweru tariki 05/10/2014, hagaragaye abantu batatu batanga ubuhamya ku byababayeho kubera iri sengesho harimo n’uwakize uburemba.
N’ubwo bamwe mu baturage b’umurenge wa Rwimiyaga batavuga rumwe ku ikoreshwa rya sukari guru bamwe bemeza ko ari isukari nk’izindi abandi bakavuga ko itera inzoka zo mu nda, ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare busaba abaturage kujya bakoresha ibintu bizeye ubuziranenge bwabyo kuko bitabaye ibyo bishobora kubagiraho ingaruka (…)
Ikipe ya Manchester United yabashije kugaruka mu makipe ane ya mbere muri shampiyona yo mu bwongereza (Big Four) nyuma yo gutsinda ikipe ya Everton ibitego 2-0 kuri iki cyumweru tariki 05/10/2014.
Ibitaro by’uturere bitanu byatangiye igikorwa cyo gushaka ibyangombwa bizatuma byemerwa ku rwego mpuzamahanga (accreditation) bityo birusheho gutanga serivise zinoze ku banyarwanda bakomeze kongera iminsi yo kubaho.
Umukinnyi wa Real Madrid Cristiano Ronaldo akomeje kwigaragaza nk’umukinnyi ukomeye cyane ku isi, nyuma y’uko akomeje gufasha ikipe ye ubu imaze gukina imikino 6 yikurikiranya idatsindwa, haba muri Shampiyona ya Espagne cyangwa mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi (champion’s league).
Bamwe mu barezi bo mu karere ka Kirehe baratangaza ko kuba umushahara wabo ubageraho utinze ari imbogamizi ku buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe mwarimu kuri iki cyumweru tariki 5/10/2014.
Imiryango umunani yakoreraga ubuhinzi mu mudugudu wa Gakagati ya 2 akagali ka Cyamunyana umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare ikaza kwimurwamo kubera kudakoresha ubutaka icyo bwagenewe ivuga ko kugeza magingo aya itari yasubizwa amafaranga yabo yatanze nyamara benshi barayabonye.
Kabera Antoine w’imyaka 110 y’amavuko utuye mu kagari ka Nyakarekare umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, arashimangira ko n’ubwo ashaje yumva neza gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, agasaba abandi kuyumva neza kuko izatuma abanyarwanda bamenyekana nk’abanyarwanda aho kwitirirwa ibindi.
Abarimu bo mu karere ka Ngoma ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanaga w’umwarimu basabye ko abarimu bashyirirwaho ihahiro ryihariye kuri bo rihendutse ku giciro kugira ngo bahangane n’ibiciro byo ku masoko bitakijyanye n’umushahara.
Inteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi yateranye tariki 05/10/2014 mu karere ka Kirehe aho urubyiruko rwishimiye inyigisho rwahawe zijyanye no kwihangira imirimo ku buryo bafashe ingamba zo kurwanya ubushomeri.
Nikuze Gabriel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Umutare Gaby asanga bikiri imbogamizi kuzamuka k’umuhanzi n’ubwo yaba afite impano kubera abashora imari mu muziki bakiri bake cyane, ndetse na bamwe babikoze bakibanda ku bahanzi bamaze kugira aho bagera cyangwa se kubaka izina nk’uko bikunze kuvugwa.
Abayobozi b’imidugudu n’utugari bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko imihigo basinyana n’ubuyobozi bw’imirenge yabo ibaha imbaraga, maze bakabasha kugera kuri byinshi baba biyemeje.
Mu gihe kenshi usanga ahacururizwa ibinyobwa haba hari icyapa kimenyesha abantu ibinyobwa bihaboneka, Gakagati ya mbere akagali ka Cyamunyana umurenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare ho bifashisha ibirango bita gakondo nk’ibyatsi n’amakoma mu kumenyekanisha ko bacuruza ubushera n’urwagwa.
Bamwe mu bafite ibibazo byo kutarangirizwa imanza ku gihe baravuga ko bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo, kandi bagahera mu gihirahiro kuko inzego bireba usanga zinanirwa kubakemurira ibibazo.
Bamwe mu bacuruzi n’abaguzi barema isoko rya Gasiza mu karere ka Rulindo bavuga ko hari ikibazo cyo kubura imboga mu gihe byari bimenyerwe ko rikunze kugira umwihariko mu kugira imboga.
Umuhanzi Karangwa Lionel wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye gutangiza inzu itunganya umuziki (studio) yise “High Level Records” kugira ngo izamufashe gutunganya ibihangano bye ndetse no gufasha abahanzi bakizamuka ariko bafite impano.
Umugabo witwa Bizimungu David w’imyaka 48 utuye mu kagari ka Sovu, akagari ka Ndago mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Ngororero ufite ubumuga bwo kutagira akaguru k’iburyo, aranenga bagenzi be bafite ubumuga bahitamo gutungwa no gusabiriza aho kugerageza gukoresha neza ibice by’umubiri bagifite ngo bitunge.
Umushinga Rwanda Peace Education Program (RPEP) uharanira kubaka amahoro Education Program (RPEP) urasaba abo wahuguye mu karere ka Muhanga kuba intumwa nziza mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye n’aho bagenda.
Umusore witwa Hitayezu Aphrodice uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo mu Karere ka Rulindo akurikiranweho kwivugana bene se babiri batavukanaga kuri nyina.
Nubwo inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zidahwema gukangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA no gukumira ubwandu bushya, bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Kayonza basa n’aho bakiri imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda kuko badakozwa ibyo gukumira no kurwanya SIDA.
Abasheshe akanguhe batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko bafite amasaziro meza kubera ko bafite ubuyobozi bwiza bubitaho bukabaha inkunga y’ingoboka ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, yvonne Mutakwasuku, avuga ko akajagari mu myubakire kagaragara mu mujyi wa Muhanga gaterwa n’imyumvire y’abantu bumva ko buri wese agomba gutura mu gipangu cye abandi bagashaka kubaka kandi nta bushobozi baragira.
Bitandukanye n’ibyo abantu benshi bibwira ko umuziki waba warazanywe n’abazungu mu Rwanda, amateka yerekana ko kuva kera Abanyarwanda bagiraga umwanya wo gutarama, bavuza ingoma, babyina, baririmba, ndetse bakanavuga ibisigo. Ibi bikagaragaza ko u Rwanda rwagiraga umuziki kuva kera na kare.
Abahinzi b’imyubati barasabwa kudahinga imbuto babonye yose, ahubwo bakifashisha izo beretswe n’abashinzwe ubuhinzi, nyuma y’aho mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda hagaragariye indwara yateye mu myumbati ituma yera imyumati iboze.