Ndiza: Aragaya abafite ubumuga bahitamo gusabiriza aho gukoresha ibice by’umubiri bafite

Umugabo witwa Bizimungu David w’imyaka 48 utuye mu kagari ka Sovu, akagari ka Ndago mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Ngororero ufite ubumuga bwo kutagira akaguru k’iburyo, aranenga bagenzi be bafite ubumuga bahitamo gutungwa no gusabiriza aho kugerageza gukoresha neza ibice by’umubiri bagifite ngo bitunge.

Bizimungu yacitse akaguru k’iburyo mu mwaka w’1993 akoze impanuka y’imodoka. Avuga ko n’ubwo byamugoye kwakira ubwo buzima, yahisemo gushaka uko yabaho yitunze aho gusabiriza nk’uko yabibonanaga abandi bafite ubumuga butandukanye harimo n’abo babuhuje.

Agicika akaguru yahise yiga gukora amaradiyo no kudoda inkweto, imirimo yahisemo kuko idasaba kugira amaguru abiri kuko uyikora aba yicaye. Nyuma yanatangiye kwimenyereza guhagarara ku kaguru kamwe maze atangira no guhinga ubu akaba ari mu bahinzi borozi bifashije mu gace atuyemo.

Bizimungu agaya bagenzi basabiriza aho gukoresha ingingo basigaranye.
Bizimungu agaya bagenzi basabiriza aho gukoresha ingingo basigaranye.

Bizimungu ufite umugore n’abana babiri, avuga ko atunze urugo rwe neza ndetse hari n’abafite ingingo zose benshi asanga arusha gukora. Kuri we, bamwe mu basabiriza bitwaje ubumuga ngo baba biroga kuko bahora bategereje kurya ibyo batavunikiye, imiryango yabo igahora ikennye kuko n’abana bato bigishwa gusaba cyane cyane abatwaza abakuru imifuka n’ibindi.

Uyu mugabo agira inama bagenzi be batakaje zimwe mu ngingo z’umubiri ariko bagasigarana izindi kwigira ku masomo Perezida wa Repubulika abaha arebana no kwigira maze bagatekereza icyo bakora.

Ubwo Kigali today yasuraga uyu mugabo, yasanze ari kumwe n’abahanga mu buhinzi (agronome) b’umushinga w’ubuhinzi ukorera muri karitasi bamwigisha guhinga neza ku butaka butoya kandi akahakura umusaruro uhagije.

Uyu mugabo ngo arimo arateganyiriza abana be uko baziga amashuri makuru kugira ngo urugo rwe rukomeze kubahwa nk’izindi ngo z’abagabo bafite ibitekerezo bizima.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka