Urubyiruko rurasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza igihugu gikeneye

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (Federation Rwandaise du sport scolaire) burasaba urubyiruko rw’abanyeshuri kuba umusemburo w’impinduka nziza igihugu gikeneye cyane cyane mu miryango babamo, binyuze muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.

Ibi ubu buyobozi bwabisabye mu marushanwa y’iminsi 2 y’imbyino n’indirimbo yaberaga mu ishuri ryisumbuye ry’Indatwa n’inkesha mu karere ka Huye yasojwe kuri uyu wa 05/10/2014, insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti “‘Ndi umunyarwanda’ inkingi y’ubutwari”.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe busanga kwigisha abakiri bato gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ari kimwe mu byafasha imiryango gusubira ku gicumbi cy’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Kuva gahunda ya “Ndi umunyarwanda” yatangira, yagiye yigishwa abanyarwanda b’ingeri zitandukanye hirya no hino mu Gihugu, kuyicisha mu rubyiruko bikaba imwe mu nzira zo kuyumvisha imiryango kuko ari rwo maboko y’ejo hazaza h’igihugu.

Abanyeshuri bigishijwe gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" binyuze mu marushanwa.
Abanyeshuri bigishijwe gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" binyuze mu marushanwa.

Mukaneza Jeanine, ushinzwe ibikorwa by’umuco mu ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ku rwego rw’igihugu, avuga ko kunyuza gahunda ya “Ndi umunyarwanda” mu bikorwa by’imyidagaduro bikundwa n’urubyiruko nko kuririmba, byafasha abakiri bato kuyumva no kuyumvisha ababyeyi.

Nk’uko mu gihe cya kera wasangaga ingengabitekerezo ziganisha ku gutanya abanyarwanda zaratorezwaga ku ishyiga mu ngo, urubyiruko rw’uyu munsi rurasabwa kuba umusemburo mwiza bihereye mu miryango.

Mukaneza ati “icyo dukeneye ku rubyiruko rw’uyu munsi ni uko rwakwera imbuto, binyuze muri iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” bakumvisha ababyeyi n’abandi hanze ko amacakubiri ntaho ageza abantu heza”.

Bamwe mu bakiri bato bavuga ko batifuza kuzongera kunyura mu mateka mabi igihugu cyaciyemo nk’aya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Guharanira igihuza abanyarwanda hakirindwa icyo ari cyo cyose cyabatanya, ngo nibyo byafasha abaturage kugera ku bikorwa by’ubutwari biganisha ku iterambere ry’igihugu, nk’uko Usabyeyezu Janvier wo mu rwunge rw’amashuri rwa Save mu karere ka Gisagara abivuga.

Ati “Umwiryane ntaho wageza abanyarwanda, kandi bakwiye no kubivamo kuko biriya ni imico ya kera idafite ishingiro, abanyarwanda bose ni bamwe”.

Muri aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 320 baturutse hirya no hino mu gihugu, itorero Itetero ryo muri collège Immaculée concéption riri mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara niryo ryaje ku mwanya wa mbere mu mbyino, rihabwa igihembo kingana n’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urubyiruko ni rwo mbaraga zigihugu nizo mbaraga umuryango muri rusange , ni rwo rushyirwa mubikorwa ibikorwa byiza abayobozi beza bigihugu cyacu , gukura amaboko mumufuka gukora cyane, kutiganda nibyo bizahindura igihugu paradizo yifuzwa

kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

urubyiruko rukoreshe ingufu rufire maze rukiteza imbere n’igihugu cyacu muri rusange

shenge yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka