Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kirakangurira inzego gukoresha amakuru n’imibare gifite, kandi zikirinda guhimba imibare itajyanye n’ukuri kw’ibikorwa.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Kayonza ngo bakwiye guha ijambo abaturage muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo bavuge ibyababaje kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo bityo babohoke.
Itsinda rigizwe n’abakora mu nzego zitandukanye zishinzwe abagore muri Cote d’Ivoire ziratangaza ko ziteguye kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore, zikaba zizera ko hari byinshi zizasubirana iwabo.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi yahuraga n’abakozi b’inzego z’ibanze harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge kuwa 21/11/2013, yavuze ko ruswa irangwa mu maserivisi atandukanye igiye guhagurukirwa.
Ubwo hatangizwaga ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yanenze abavuga ko “Ndi Umunyarwanda” ari politiki igamije guhatira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi.
Umwana w’imyaka 19 witwa Nyirahagenimana Claire yishwe n’inkuba ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 22/11/2013 mu kagari ka Kacyangugu mu murenge wa Kamembe ubwo yari ari mu murima ari gutera imboga.
Abacungagereza bo mu magereza atandukanye yo mu Rwanda basoje amasomo bahabwaga yo ku rwego mpuzamahanga arebana n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa nta ntwaro ikoreshejwe.
Depite Kankera Marie Josée aragaragaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari gahunda yubaka Ubunyarwanda nyabwo mu Banyarwanda kuruta kumva ko kuba Umunyarwanda byashingira ku izina gusa cyangwa se aho umuntu akomoka.
Guhera muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014 imihigo izajya ikorwa hakurikije ubushobozi n’imiterere y’akarere, kandi ikorwe igamije ibikorwa bigirirwa akamaro, nk’uko byaganiriwe mu nama yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), kuri uyu wa Kane tariki 21/11/2013.
Mu mwiherero kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rulindo, abayobozi benshi bafashe umwanya babwira bagenzi babo amateka y’ubuzima babayemo mu gihe cya Jenoside kimwe na mbere yaho kugira ngo bakire ibikomere byabo nk’uko babivuga.
Abayobozi mu nzego z’ibanze n’abahagarariye ibigo bitandukanye bikorera mu karere ka Ngoma bashoje umwiherero w’iminsi ibiri kuri “Ndi Umunyarwanda” biyemeje kugeza iyi gahunda ku baturage bahagarariye.
Umunya-Afurika y’Epfo Girdlestone Dylan ni we uyoboye abandi mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ ryari rigeze ku munsi waryo wa kane, ubwo bavaga Musanze berekeza mu karere ka Muhanga ku wa kane tariki ya 21/11/2013.
Abagabo babili bo mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma bafungiye kuri station ya police i Mutendeli bakekwaho kunyereza imifuka ya sima 22 yubakishwaga amashuri kuri GS Mutendeli muri Gahunda ya 12 YBE.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Global Fund, barimo barubaka ikigo nderabuzima ku kirwa cya Iwawa giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu, kikaba ngo kizuzura gitwaye miliyoni 187 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mukwabu wakozwe mu murenge wa Kibungo akagali ka Cyasemakamba kuri uyu wa 20/11/2013, hafashwe urumogi ibiro 10na kanyanga litiro 5n’abakekwaho kuba abajura bagera kuri 31.
Mu murenge wa Rwimbogo, akagali ka Kiburara mu dugudu wa Rubirizi ho mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 20 Ugushyingo umugabo witwa Nsengiyumva yafatanywe inoti za bitanu esheshatu n’iza bibili eshatu (ibihumbi 36) z’impimbano.
Ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Gakenke byabonye inkunga y’imipira y’amaguru isaga gato 1000 yatanzwe na Minisitiri y’Uburezi, iyo mipira igiye gukangura siporo mu bigo by’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye.
Ikigo mpuzamahanga cya Visa giteza imbere kwishyurana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, cyatangaje ko cyishimiye icyemezo banki zikorera mu Rwanda ari zo Banki ya Kigali (BK), Urwego OB, I&M Bank (BCR), KCB na Equity Bank, zose ziyemeje gucuruza ikoranabuhanga rya mVisa guhera mu mwaka utaha wa 2014.
Abajura batatu bakomoka mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bafatiwe mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Rusebeya tariki 21/11/2013 bafatanwa amafaranga 1,281,500 bari bamaze kwiba muri SACCO Icyerekezo Rusebeya.
Abayobozi b’inama z’ubutegetsi za SACCO bateza igihombo ibyo bigo kubera ibyemezo bafatira abakozi binyuranyije n’itegeko rigenga umurimo bigatuma bajyanwa mu nkiko bikarangira biciwe indishyi.
Umunyegare witwa Nshimyumuremyi Aboubakar w’imyaka 17 yagonzwe na moto ifite ikirango RA 060N akomereka mu mutwe anavunika akaboko k’imoso ndetse anakuka n’amenyo atandatu.
Abarimu 3 bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare baregwa kutubahiriza amategeko y’imigendekere myiza y’ibizamini bya Leta nabo bagasaba urukiko kubagira abere dore ko nta kimenyetso gifatika kibemeza icyaha.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ndetse na Sosiyete y’Abashinwa “China Road and Bridge Corporation”, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/11/2013 ryazengurutse imirenge itanu y’aka karere basuzuma ibibazo by’abaturage bikomoka ku ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi.
Umugore witwa Ingabire Florence yatewe ibyuma apfira mu nzira ataragezwa mu bitaro bya Nyanza nyuma y’uko yari atabaye umubyeyi wakubitwaga n’umuhungu we Rutagengwa bakunze kwita Rutambi wahise atoroka ako kanya akimara gukora ubwo bugizi bwa nabi.
Ababa mu ngando y’igihano nsimbura gifungo (TIG) mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero bubakiye umusaza witwa Uramutse Joseph wavukanye ubumuga bwo kuatabona, ubu ufite imyaka iri hejuru ya 85 nubwo atibuka neza igihe yavukiye.
Nyuma y’igihe kigera ku mezi 6 amazu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikorera ahazwi nka BDC (Business Development Centers) bidakoreshwa, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba inzego z’urubyiruko gusaba no gupiganirwa gukoresha ibyo bikoresho.
Rwiyemezamirimo watsindiye kubaka inyubako nshya y’ahazakorera akarere ka Bugesera, Twahirwa Jean Claude, avuga bitarenze ukwezi kwa gatatu umwaka utaha imirimo yo kubaka iyo nzu izaba yarangiye.
Leta y’u Rwanda n’iy’u Buholandi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwo gushyigikira ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, aho kuri uyu wa kane tariki 21/11/2013, u Buholandi bwatanze andi mafaranga agera kuri miliyari 3.5 azongera amashanyarazi ku kigero cya 2%.
Mu mwiherero wahuje abayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Nyamagabe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, hagaragayemo abantu basabye imbabazi mu izina ryabo ndetse n’iry’abandi ku ruhare bagize mu guhembera amacakuburi no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Umuhinzi mworozi utuye mu kagali ka Kivugiza, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, aravuga ko mu rwego rwo kurwanya indwara zifata imbuto y’ibirayi, agiye guhinga iyi mbuto akoresheje ikoranabuhanga ridakoresha ubutaka.
Abayobozi batandukanye b’akarere ka Ngoma, abikorera n’abagarariye ibigo bitandukanye batangiye umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kubasobanurira gahunda ya “Ndi Umunyarwana” ngo nabo bazayigeze ku bandi.
Mu kiganiro yatanze ubwo hatangizwaga gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rusizi, Depite Bamporiki Edouard yavuze ko agize umugisha wo guhagarara mu bice by’iwabo i Cyangugu kugirango yamagane kandi anenge ibyakozwe mu izina ry’Abahutu.
Minisitiri w’umuco na siporo aravuga ko uko Abanyarwanda bari kwitwara mu irushanwa Tour du Rwanda bitanga ikizere ko mu bihe biri imbere bazaba ari abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, bashobora gutwara ibikombe n’imitari byinshi.
Bitewe n’umutekano muke uri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abarimu bigishaga mu karere ka Nyabihu baniga muri Congo, basabwe kureka kujyayo ku mpamvu z’umutekano wabo.
Mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, tariki 20/11/2013, hafashwe abantu babili bafite udupfunyika 454 tw’urumogi bakekwaho kurucuruza, abandi batatu batawe muri yombi bakekwaho kurunywa ndetse hanamenwa litiro 6000 z’ibiyoga by’ibikorano .
Umugabo umwe muri bane bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène, yagizwe umwere naho abandi batatu barimo n’umusilikare umwe, bazasomerwa imyanzuro y’urubanza tariki 06/12/2013.
Abakozi bo mu kigo c’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bagendereye abanyeshuri biga mu cyigo cy’imyuga (IPRC South) kiri mu karere ka Huye babashishikariza kwihangira imirimo.
Nsanzabaganwa Monique, Visi Perezida wa mbere w’umuryango Unity Club “intwararumuri” aratangaza ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” igamije kongera guha Abanyarwanda gutekereza ku isano bafitanye, no gufata ingamba zo guhuriza ku gukunda igihugu, kukirinda no kugiteza imbere.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta, aremeza ko Abanyarwanda benshi basonzeye kunywa umuti ukiza uzavugutirwa muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ndetse ngo n’amajwi make y’abayirwanya ni babandi bahora bababazwa n’uko u Rwanda rutera intambwe y’iterambere ubutitsa.
Umuyobozi wa Brigade ya 201 igizwe n’ingabo zikorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero, Colonel Murenzi Evariste, arasaba urubyiruko ruri Iwawa rwiga imyuga itandukanye n’igororamuco ko, ubwo bamaze guhinduka bakaba batagihungabanya umutekano w’igihugu, igihe bazasubira iwabo mu turere bafite inshingano zo (...)
Umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko uvuga ko avuka mu mudugudu wa Kamabare, Akagali ka Ruhuha mu murenge wa Rugenge mu karere ka Bugesera yafashe urugendo rw’amaguru arinda agera mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza ahunga induru n’intonganya by’iwabo bishingiye ku nda y’umwana atwite.
Ubwo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangizwaga ku rwego rw’akarere ka Rusizi kuwa 20/11/2013, abayobozi b’inzego zitandukanye bo muri aka karere bayitabiriye basabwe kwakira iyi gahunda nk’agakiza kaje gukiza ibibazo Abanyarwanda batewe n’amateka mabi.
Kuri station ya polisi ikorera mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero hafungiwe abagore 2 bafatanywe udupfunyika 2476 tw’urumogi bava mu karere ka Rubavu bagana muri Ngororero.
Mu mukwabo wakozwe mu mirenge ya Mareba, Kamabuye na Rweru yo mu karere ka Bugesera tariki 20/11/2013 hafashwe litiro 107 z’inzoga ya Kanyanga amabuye y’agaciro ibiro 5 ndetse n’Abarundi 4 babaga mu Rwanda badafite ibyangombwa.
Ubwo yatangizaga umwiherero ujyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 20/11/2013, Senateri Marie Claire Mukasine yasabye ko abo bigaragara ko batarayumva bakwitabwaho aho kugirango bafatwe nk’abanzi.