Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, Karegeya Mathieu n’umucuruzi witwa Simiyoni bakurikiranyweho kunyereza ibiro 250 by’imbuto y’ibigori.
Ikipe ya Bayern Munich na Manchester City ziri mu itsinda rya kane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/11/2013, zabonye itike yo kujya muri 1/8 cy’irangiza mu mikino ya ‘UEFA Champions League’.
Ntawuhiganayo Jean w’imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Mareba mu kagari ka Rango mu mudugudu wa Kagarama mu karere ka Bugesera yasanzwe mu nzu yashizemo umwuka nyuma yo kwiyahura.
Ibisenge by’inzu eshatu zo mu mudugu w’Umutekano mu kagari ka Migera mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza byagurukijwe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cya tariki 05/11/2013.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Phionah ashyizwe mu igeragezwa (probation) akagira amahirwe agatsinda, ubu noneho ni igihe cyo guha umuhanzi Patrick Nyamitali amahirwe yo gukomeza mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6.
Umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Congo washyize intwaro hasi kuva tariki 05/11/2013 nk’uko bigaragara mu itangazo uwo mutwe washyize ahagaragara.
Bimaze kugaragara ko mu karere ka Rulindo abantu kwica abandi bamaze kubica amazi nk’uko bamwe mu baturage bagenda babyita.Aho usanga umwana yishwe,umugabo yishwe,umugore yishwe,mbega byabaye nk’umukino.
Mu nama abayobozi ba polisi y’u Rwanda bagiranye n’abayobora polisi y’u Burundi kuri uyu wa 5/11/2013, bishimiye ibyo bamaze kugeraho babikesha ubufatanye, kandi biyemeza gukomeza gufatanya mu gutuma umutekano w’ibihugu byombi urushaho kugenda neza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi na Polisi ikorera muri ako karere baranenga inzego z’ibanze kudakora icyo zishinzwe ngo ibibazo by’ibiyobyabwenge bigaragara mu mirenge itandukanye bicike birundu.
Hakizimana Bonaventure wo mu kagari ka Kayenzi mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, arashinjwa gutwika umugore we akoresheje imbabura ngo amuhora agasuzuguro.
Abantu bane bari kuri station ya police ya Sake mu karere ka Ngoma kuva tariki 05/11/2013 bakurikiranweho gutunga imyenda ya gisirikare n’imbunda no gushaka kubigurisha abaturage.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga n’itumanaho rijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, harimo kunyuza amakuru n’amatangazo mu bitangazamakuru no muri telefone zigendanwa, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa uhagije abaturarwanda no gusagurira amasoko.
Raporo za Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo zigaragaza ko nibura abakozi bagera kuri babiri mu bucukuzi bapfa bazira impanuka ahanini zikomoka ku kazi buri kwezi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwahigiye gufatanya n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru kugira ngo bazagure imodoka ya “Kizimyamwoto” izajya ibafasha guhangana n’inkongi z’umuriro muri iyo ntara.
Abanyeshuri 1442 basoje amashuri yisumbuye bo mu karere ka Nyamasheke ni bo bategerejwe mu Itorero ryo ku Rugerero mu rwego rw’aka karere riteganyijwe kuzatangira tariki 29/11/2013.
Tuyisenge Theonime w’imyaka 19 y’amavuko ntarimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nyuma yo gukora impanuka yatewe n’umuvuduko w’imodoka tariki 04/11/2013.
Abanyehuri biga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa riherereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, barasaba ubuyobozi bw’icyo kigo kujya bagaburirwa mu kigo kuko ngo gutaha bibaviramo kudatsinda neza mu ishuri.
Abaturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza barasabwa kudahishira abajura biba insinga zirinda inkuba (uturindankuba) ziba zimanitse ku mapoto y’amashanyarazi.
Umwarimu witwa CITO Sylvestre yafatiwe muri Local ya 16 mu kigo cy’ibizamini cya Lycée ya Nyanza mu karere ka Nyanza akekwaho gukopeza umunyeshuli mu kizamini cya Leta cy’isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship).
Abahagarariye ibihugu 20 bigize imiryango ya SADC n’ihuriro ICGLR ry’ibihugu byo mu karere basabye bakomeje ko ingabo za LONI muri Kongo zibumbiye mu mutwe wa MONUSCO zafatanya n’umutwe wihariye bakanatsimbura imitwe yindi yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Kongo.
Nyuma yo gutangira guhinga umuceri, abaturiye igishanga kizwi ku izina ry’Ikirimburi ku ruhande rw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare batangiye no guhinga imboga nka kimwe mu bibunganira mu bikorwa bakorera imusozi.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki 05/11/2013 hagati ya saa mbiri n’igice na saa tatu, gerenade yaturikanye umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Emmanuel Habonimana imuca ikiganza cy’ibumoso, inamukomeretsa intoki ku kiganza cy’iburyo no ku kaguru, bikaba byabereye ahitwa mu Kabeza mu kagari ka Nyamugari mu murenge (...)
Munyanziza Jean Damascene w’imyaka 34 y’amavuko arashakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyize n’abaturage nyuma yaho araye atera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Cyugaro mu murenge wa Ntarama.
Nk’uko bisanzwe buri gihe iyo abantu baguze ikintu runaka, habaho amasezerano y’ubugure hagakorwa inyandiko ihabwa uwaguze icyo kintu. Ni muri urwo rwego rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwihangiye umurimo wo kuzajya rwandikira abaguze igare.
Mu gihe uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda (mu marangara na nduga) twari tumaze igihe tuvamo izuba, abaturage bo muri Nyabihu bemeza ko ibihe ari byiza, ku buryo basanga bashobora kweza neza.
Kuri uyu wa 05/11/2013 ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya baratangira gushyiraho ikiraro gishya, aho bateganya ko bizaba mu byiciro 5 bitandukanye bikazarangira mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2014.
Abana batatu bo mu mudugudu wa Syiki mu kagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bamaze kwitaba Imana barohamye mu Kivu mu bihe bitandukanye, bakaba bagwamo bajyanye na bagenzi babo kwidumbaguza, nyamara bamwe bakahasiga ubuzima kuko baba batazi koga.
Abagenzuzi bigenga bashinzwe kugenzura uburyo ikigo cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) gikoresha inkunga kigenerwa n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere (GIZ), baravuga ko iki kigo gikwiye kugenerwa inkunga ndetse ikiyongera kugirango kirusheho kwesa imihigo.
Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Uganda, Samson Jakech, nyuma yo kwivumbura agatoroka ikipe adasabye uruhushya kubera kudahabwa amafaranga iyo kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yamaze gusubira i Nyanza nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sport, kuri uyu wa mbere tariki 4/11/2013, nibwo yashyikirije umutoza wayo Didier Gomes da Rosa miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari imubereyemo, nyuma y’aho atangaje ko ashobora kuyivamo mu gihe cya vuba gusa we akaba yari yirinze gutangaza impamvu ibimutera.
Mu gihe bamwe mu baturage bahitamo kuva mu gihugu bajya mu kindi banyuze mu nzira zitemewe kubera ko nta byngombwa baba bafite, ubuyobozi burabakangurira gucika kuri iyo ngeso kugira ngo birinde ingaruka bashobora guhura nazo harimo no kwamburwa utwabo.
Nyuma y’uko hasohotse urutonde rw’abaturage batishoboye bishyuriwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu amafaranga y’Ubwisingane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), abagera ku 5732 bibuze ku rutonde mu karere ka Ngororero.
Mu gihe byari biteganyijwe ko abarwanyi ba FDLR 43 bamaze iminsi mu kigo cya MONUSCO i Goma bagaruka mu Rwanda, ku isaha ya 15h15 ubuyobozi bwa Congo bushinzwe abinjira n’abasohoka bwabangiye kugaruka mu Rwanda buvuga ko ari benshi batashobora kubabarura.
Nyirandimubanzi Beatha w’imyaka 42 wari usanzwe akekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’urumogi, mu mpera z’iki cyumweru yaguwe gitumo iwe mu rugo mu murenge wa Masoro arafatwa kuri ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Murambi.
Ishyirahamwe ry’inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAAACA), ryemeranya n’abavuga ko ibihugu bigize uwo muryango biri mu bifite ruswa yo ku rwego ruhanitse ku isi, aho ngo riteganya gufata ingamba zikomeye zo gukaza ibihano ku bahamwa n’icyo cyaha.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu ngamba nshya bafite zo kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga harimo kwigisha abazwiho kuyicuruza ndetse no kuyinywa kugira ngo bahinduke, batahinduka hakitabazwa amategeko ahana.
Mu Mudugudu wa Mataba, Akagali ka Nyundo ho mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwendaga kugeza igihe cyo kuvuka rwatawe n’umubyeyi utaramenyekana.
Ikoranabuhanga ryifashisha telephone zigendanwa ngo ryaba ririmo rigenda rihindura imyitwarire imwe imwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri mu karere ka Rulindo.
Abatuye ikirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera baratangaza ko ibura ry’ubwato bwihuta ari imbogamizi ikomeye ku buhahirane n’imigenderanire hagati yabo n’abatuye ahandi.
Mu gihe hirya no hino ku isi hagezweho abantu bateye neza ariko batabyibushye, mu gihugu cya Etiyopiya ho hamenyekanye ubwoko bw’abaturage bitwa Bodi bakunda cyane umugabo ubyibushye ku buryo bamwe bamara amezi atandatu banywa amata avanze n’amaraso.
Abarimu babiri bigisha ku Rwunge rw’Amashuri Yisumbye rwa Cyabingo mu karere ka Gakenke batawe muri yombi mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 03/11/2013 bakurikiranweho gusambanya abanyeshuri bigishaga.
Mu gihe, umuyobozi wa M23 yasabye abarwanyi b’uwo mutwe guhagarika kurwana n’abasirikare ba Leta ya Congo, ibiganiro birakomeje mu mujyi wa Kampala aho bamwe mu basirikare ba M23 basabiwe ubuhungiro aho gushyirwa mu ngabo za Leta.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bwasabye abarinzi b’imyaka gukomeza umurego mu kurinda imyaka nyuma y’uko Mvuyekure Thomas umuturage utuye mu kagari ka Kageshi umudugudu wa Gasenyi aranduriwe ibirayi n’abantu bataramenyakana.
Taliki ya 2/11/2013 mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, abasirikare batatu ba Congo bigabye mu murima w’umuturage kwiba ibirayi abaturage barabatesha.
Igice cy’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, cyasigaye mu gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiratangaza ko kizakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo imanza zose z’abataraburanishwa zirangizwe.
Abahinzi bo mu murenge wa Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi bafite imirima mu kibaya cya Bugarama ngo babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’imvura imaze igihe itangwa bikaba bizagira ingaruka ku musaruro w’imyaka bari biteze.
Abayobozi bakuru b’igihugu bagomba kugira imyumvire imwe ku bibazo bituruka ku macakubiri yabibwe mu Rwanda kugira ngo bafashe abaturage mu kwiyubakamo Ubunyarwanda.
Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Shororo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru amaze amezi arenga abiri ari mu karere ka Rutsiro ashakisha uwamuteye inda.
Umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, yatangaje ko akirimo gutekereza neza niba azaguma muri Rayon Sport cyangwa se niba azayivamo, ngo akaba arimo kubiterwa n’impamvu ze bwite yirinze gushyira ahagaragara.