Minisitiri wa siporo n’umuco Ambasaderi Habineza yatangije siporo ya benshi (sport de masse) mu karere ka Rutsiro akaba yabwiye abanyarutsiro gukora siporo kuko ari nziza ndetse anabasaba kubyaza umusaruro imisozi miremire bityo bakaba bazana n’imidali itandukanye.
Umuhanzi Seminega Ferdinand yamaze gushyira hanze indirimbo yise MWAMI DUTABARE irimo ubutumwa busaba abantu guhinduka bakava mu byaha, bagakurikira inzira nyayo izabageza mu ijuru.
Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 27/09/2014 polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage batuye mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza isiza ibibanza by’aho iteganya kubakira abatishoboye amazu yo kubamo.
Abakozi 40 ba company yitwa CAPUSCINE ikora isuku mu bitaro bya Gihundwe bashinja umukoresha wabo kubakata amafaranga ibihumbi bitatu bikurwa kuri buri mukozi bizezwa ko bayabashyirira mu isanduku y’ubwiteganyirize yabo nyamara bagerayo bagasanga ntayo.
Abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro mu karere ka Ruhango babifitiye uburenganzira ndetse n’ubunararibonye, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’impanuka zikomeje kubera mu birombe baba baremerewe gukoreramo.
Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe ireme ry’uburezi, Janvier Gasana, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarezi bakwiye kwita kuri disipurine y’abo barera, naho ubundi ntaho baba baganisha igihugu.
Mu gihe akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2013 ubu kakaba karaje ku mwanya wa 14 mu mihigo ya 2014 ngo kabikesha abafatanyabikorwa ndetse n’uruhare rw’abaturage.
Abaturage b’akarere ka Ruhango barasabwa gukomeza kwimakazi gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, baharanira ko ukwezi kw’imiyoborere kwasiga buri wese agize uruhare rugaragara mu bumwe n’ubwiyunge.
Nyagatare: Ntawukwiye kwicuza ku bikorwa byo gufasha Amazu atatu niyo yazamuwe n’amatafari 2000 arabumbwa mu gikorwa cy’umuganda wi kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania kuri uyu wa gatandatu tariki 27/9/2014, cyabereye mu karere ka Nyagatare, mu mudugudu wa Ryeru akagali ka Ryeru umurenge wa Rwempasha.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’ishami ryayo ryo mu Ntara y’Iburasirazuba riri mu karere ka Rwamagana, ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki 26/09/2014.
Ibikorwa bibi byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byagize ingaruka ku bagize uruhare mu kuyikora no kubayirokotse, kuko hariho imitima ifite intimba n’agahinda baterwa n’ibyo bakorewe, ku rundi ruhande hakabaho ipfunwe n’ikimwaro ku bakoze Jenoside.
Umugabo witwa Faustin Ryumugabe wakekwagaho gusambanya umwana we w’imyaka 17, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri, umugabo witwa Safari Theophile wo mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero yatangiye umushinga wo gukora ingwa zikoreshwa mu kwandika ku bibaho (tableaux noirs) mu mashuri, ubu zaramaze gukundwa n’abarimu bo muri uwo murenge kuburyo arizo bakoresha gusa.
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere ruragaragaza ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije nk’imbogamizi ikomeye mu kuzuza inshingano zarwo, nk’uko rwabitangaje mu mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu isuzumabikorwa ry’imihigo y’urubyiruko mu 2013/2014 no gusinya imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari utaha.
Nk’uko biba bimenyerewe buri wa gatandatu wa nyuma usoza ukwezi, Abanyarwanda n’abaturarwanda bose bazindukira mu gikorwa cy’umuganda mu gihe cy’amasaha atatu kuva ku isaha y’isaa mbili kugeza ku isaa tanu z’amanywa.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Huye baributswa ko bagomba kuzuza inshingano zabo uko bikwiye, bakaboneka mu bigo bayobora, batitwaje indi mirimo cyangwa inshingano baba bafite ahandi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kizuro, mu karere ka Gatsibo, buratangaza ko bufite ikibazo cy’imodoka zitabara imbabare zizwi ku izina ry’Imbangukiragutabara zikiri nkeya kuri ibi bitaro.
Abakuru b’imidugudu bagera muri 630 igize akarere ka Gicumbi bahawe terefone zigendanwa zizajya zibafasha mu kazi kabo. Telefoni bazishyikirijwe n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa gatanu tariki 26/9/2014.
Abaturage bo mu karere ka Burera bahawe inka muri gahunda ya "Gira inka" nabo bituye bazituriye abandi batishoboye 55, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe iyi gahunda ya “Girinka” muri aka karere, kuri uyu wa gatanu tariki 26/9/2014.
Abagore bo mu murenge wa Ndera 500 bakora akazi ko gutunganya ikawa, bishyize hamwe batera inkunga ingabo z’igihugu zamugariye ku rugamba bagura imipira 500, umwe bawugura ibihumbi bitanu.
Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwamenyesheje ko Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sergent (Sgt) Kabayiza Francois bazagaruka kumva umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ryabo, ku wa kabiri w’icyumweru gitaha saa cyenda tariki 30/09/2014.
Umwana witwa Izabayo Claude w’imyaka umunani yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha yepfo ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye kuvoma amazi maze akajya mu kiyaga koga akurikiye abo bari kumwe.
Abagabo babiri batuye mu murenge wa Nyabitekeri, akagari ka Muyange mu mudugudu wa Tumba bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa amajerekani 15 yuzuye mazutu afite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 300.
Umugabo witwa Vianney wo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi yariye injangwe bituma umugore we n’abana be bamuhunga.
Polisi y’u Rwanda/Sitasiyo ya Gishyita mu Karere ka Karongi irasaba abamotari bibumbiye muri COTAMOKAMU (Cooperative Taxis-Moto Karongi Mubuga) kurinda no gucunga umutekano by’umwihariko bagakumira ubujura bwa mazutu bugaragara mu mirimo yo gukora umuhanda Rusizi-Karongi.
Nyiraneza Eugenia wo mu mudugudu wa Kinihira akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare ari mu maboko ya police guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014 nyuma yo guha umwana w’imyaka 14 umuti agahita yitaba Imana.
Akarere ka Gasabo kizeye ko imibereho y’abaturage izarushaho kwiyongera biturutse ku mikoranire myiza gafitanye n’abafatanyabikorwa bahakorera mu bijyane no kuzamura ubuzima bw’abaturage.
Abakerabushake b’ikigega mpuzamahanga w’u Buyapanigishinzwe iterambere Mpuzamahanga (JICA) bari mu Karere ka Musanze na Rubavu mu gikorwa cyo kwigisha ba kanyamigezi uko bakora amavomo y’amazi azamurwa mu butaka yapfuye ariko abura gisanwa kubera ubumenyi bucye.
Nyuma y’umwaka umwe gusa mu karere ka Ngororero havutse ikipe y’umupira w’intoki Ngororero Volley Ball Club, ndetse ikanakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, iyi kipe ubu yikuye mu marushanwa ndetse ntigikora ahanini bitewe no kutagira amikoro.
Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko bababajwe n’umwanya wa 27 babonye mu isuzumwa ry’imihigo ya 2013-2014, bakaba biyemeje gufatanya kugira ngo uwo mwanya mubi bamazeho imyaka ibiri bawuveho baze mu myanya myiza.
Umunyeshuri wiga kuri kaminuza ya Songjiang mu Bushinwa, yiyemeje gukodesha serivisi z’inshuti ye y’umukobwa kugira ngo azabashe kwigurira iPhone 6. Ibi yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga Weibo, aho yagaragaye ku ifoto afite icyapa gisobanura ibyo yiyemeje.
Sinumvayabo Valens utuye mu murenge wa Kibeho avuga ko atarajya mu matsinda y’abagabo n’abagore bahabwa ibiganiro na RWAMREC ngo yari umuntu wananiranye ahora arwana n’umugore yaramubujije amahoro ariko ubu yiyemeje kuba intangarugero akaba “Bandebereho”.
Uwintije Gaudence utuye ku kirwa cya Bushongo, kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge Rugarama, akarere ka Burera, wabanjirije abandi bakobwa batuye kuri icyo kirwa kurangiza amashuri yisumbuye, avuga ko yifuza gukomeza kwiga ngo ariko ubukene bwamubereye inzitizi.
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC-East) rivuga ko rishishikajwe no kwigisha abanyeshuri imyuga itandukanye irimo n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ushizimpumu Emmanuel n’abavandimwe be babiri bavuga ko se ubabyara yinjiye nyina umugabo we wa mbere amaze gupfa, ariko ntibandikwe kuri uwo mugabo wa kabiri witwa Gasana Gaspard none ngo yabimye iminani.
Ishuri Rikuru rya Tumba College of Technology rifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ryashyikirije ibigo by’amashuri bitanu byo mu Karere ka Musanze mudasobwa 96 n’ibikoresho bijyana nazo bifite agaciro ka miliyoni hafi 24 .
Abana babiri umwe uri mu kigero cy’imyaka itatu uvuga ko yitwa Eric na murumuna we uri mu kigero cy’umwaka umwe witwa Ahishakiye barashakirizwa ababyeyi babo nyuma yuko batoraguwe mu rugo ry’umuturage mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge.
Anastase Musirikari yasabiwe gufungwa burundu nyuma yo gushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umuvandimwe we Domitien Sibomana taliki 18 Gicurasi 2014 ubwo bariho babara imbago z’umurima kugirango bagabane, akamwica akoresheje isuka bariho bacukuza imbago.
Ingengo y’imari ya 2014-2015 izarangira umuhanda Ruhango-Kinazi-Mukunguri umaze gutunganywa, ibi bikaba ari ibyashimangiwe na Minisitriri w’intebe Anastase Murekezi ubwo aheruka gusura abaturage b’akarere ka Ruhango tariki 22/09/2014.
Kuba ibikorwa byo gusura ahantu habitse amateka y’u Rwanda muri uyu mwaka byarinjije amafaranga yikubye gatatu ayinjiraga mu myaka yashize byatumye ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage butangira ubukangurambaga ngo bukomeze kongera amafaranga bwinjiza.
Inzitiramibu zigiye zidodanyije zigakora umutego munini, ndetse n’ibyo bita kaningini nizo abarobyi bamwe bakoresha mu kuroba isambaza n’amafi mu gihe ubundi inzitiramubu yagenewe kurinda abaturage umubu utera marariya.
Ingabire Jules w’imyaka 27 y’amavuko ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu kubera ngo yibye moto umumotari akanamuniga.
Abapolisi babiri, Kaporali Iyakaremye Nelson na Kaporali Ndabarinze Isaac, nibo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 17/7/2013 bishe Gustave Makonene wari umukozi w’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa (Transparency International) mu karere ka Rubavu.
Umushinga w’amazi meza witwa PEPP (Programme Eau Potable pour la Population des Grands Lacs) igihugu cy’Ubusuwisi giteramo inkunga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ngo waheze mu mpapuro nk’uko byagaragajwe mu nama yahuje abarebwa n’uwo mushinga kuwa 24/09/2014.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko abashoferi batwara abagenzi mu buryo rusange bagiye guhabwa amakarita, aho bazajya bakurwaho amanota mu gihe batitwaye neza mu muhanda ku buryo uzagaragarwaho amakosa menshi azajya ahagarikwa.
Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) n’Ishuri nyafurika riri mu Rwanda ryigisha itunganyamakuru ririmo sinema (ADMA), bagaragaje ko uburyo bwo gukora filimi bitwa motions capture ari amahirwe yo gushora imari muri sinema, ndetse n’abiga muri ADMA bakaba bagomba gushaka ibyo kuvugaho, kandi ngo ni byinshi.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ruvuga ko kwibumbira mu matsinda yitwa ay’ubwiyunge n’iterambere biri mu bibafasha kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zititeguwe ku bakobwa batarashaka no kurwanya amakimbirane ashingiye ku moko.
Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside iri kubakwa ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko (mbere ya jenoside yitwaga CND: Conseil National pour le Dévelopement) ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Ubwo abayobozi b’akarere ka Nyamasheke basuraga abaturage bo mu murenge wa Cyato, tariki 24/09/2014 abatuye uyu murenge basabye abayobozi kuzabagereza icyifuzo cyabo kuri Perezida Kagame ko bifuza kuzamubona imbone nkubone ngo bamwereke ibyo amaze kubagezaho.