Ikipe za APR Volleyball Club mu bagabo no mu bagore nizo zegukanye ibikombe bya ‘Carré d’ AS’, nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda (UNR) na Rwanda Revenue Authority ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki ya 20/10/2013.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bukomeje kugira ikibazo gikomeye cyo gukorera mu nyubako y’ibiro by’aka karere ishaje kandi ntoya ugereranije n’umubare w’abayikoreramo.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yabaye ku cyumweru tariki ya 20/10/2013, Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda bigoranye AS Muhanga igitego 1-0, naho Police FC itungurwa na Musanze FC itsindwa igitego 1-0.
Alexis Nzeyimana mu bagabo na Epiphanie Nyirabarame mu bagore, nibo begukanye imyanya ya mbere mu gusiganwa ku maguru muri MTN Kigali Half Marathon yabaye ku cyumweru tariki 20/10/2013.
Umwana w’imyaka 9 wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yitabye imana mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 20/10/2013 arohamye mu cyobo cy’amazi cyari hafi y’icyubakwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwasabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura gutegeka Koperative Ubumwe Bwishyura, kwishyura abantu batatu bayikoreye bakaba bamaze imyaka ibili batishyurwa, bitaba ibyo hakiyambazwa inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asanga abakozi b’aka karere, abagasura mu rwego rw’akazi ndetse n’abagatuye ubwabo bavunika cyane kubera imiterere mibi yako inatuma aka karere gakomeza kudindira mu iterambere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba umujyi wabo uri gukura ku buryo bwihuse bituma benshi bibwira ko aka karere gakize cyane ndetse bikabaviramo kubura abaterankunga.
Abantu 269 bakomoka mu bihugu bitanu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) batangiye imyitozo ya gisirikari yo ku rwego rukomeye mu gihugu cy’u Burundi, aho ngo baziga uburyo bwo kurwanya iterabwoba n’imyivumbagatanyo, ubujura bukomeye no gushimuta abantu ku buryo bwa kijyambere.
Mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe hatahuwe umurima w’urumogi ugera kuri hegitari 10, ukaba uhinze mu gishanga kiri hafi y’Akagera kuko aka kagari gahana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya.
Arsenal ikomeje kuza ku isonga muri shampiyona yo mu Bwongereza nyuma yo kunyagira Norwich City ibitego 4-1, mu gihe mukeba wayo Manchester United ikomeje kugira intangiro mbi za shampiyona nyuma yo kunganya na Southampton igitego 1-1 mu rugo Old Trafford.
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa Kaminuza y’u Rwanda itwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wa ‘Play off’, aya makipe arongera ahure ku mukino wa nyuma wa ‘Carré d’As’ kuri icyi cyumweru tariki 20/10/2013 kuri Stade ntoya i Remera.
Guha abanyeshuli umwanya wo gutekereza ku byo bigishwa nibyo bikangurirwa abarezi muri rusange cyane abigisha amasomo ngiro, ni nyuma y’aho abanyeshuli biga amasomo ya mudasobwa mu ishuli ryisumbuye rya Nyagatare babashije gukora inzogera y’ikigo yikoresha hatiyambajwe umuntu usona.
AS Kigali ku kibuga cyayo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye APR FC igitego 1-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, naho Espoir FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Marine ibitego 2-1.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu batuye mu murenge wa Bugeshi begereye ikibaya gihuguza u Rwanda na Congo bavuga ko bamaze kuburira inka zirenga 200 muri iki kibaya zitwarwa n’ingabo za Congo bakabura uko bazigaruza.
Kuri iki cyumweru tariki 20/10/2013 muri Bethesda Holy Church, haratangizwa ku mugaragaro igitaramo cyo gusetsa cya Gikristu kiswe “Ramjaane Christian Comedy Launch” kikaba ari intangiriro z’ibindi bitaramo byinshi byo muri ubu buryo bizajya bihuza abahanzi basetsa b’abakristu.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Zigg 55 yambikanye impeta n’umukunzi we Umutoni Salama wamenyekanye cyane ku izina rya Iddo Salama.
Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yashimye ku mugaragaro akarere ka Karongi kuba karabaye aka mbere mu mihigo ya 2012-2013, avuga ko ibanga nta rindi, ari ubufatanye no guhuza ibikorwa hagati y’inzego zose, uhereye kuri Njyanama, Nyobozi, Ingabo na Police, abafatanyabikorwa batandukanye kugera ku rwego (...)
Abaturage bo mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi bavuga ko ubujura bukomeje gukaza umurego aho umunsi kuwundi badasiba kwifatira abantu bari kubiba abandi bakabacika.
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi yasabye Kiriziya Gatolika n’andi matorero, gufasha Intama baragira (abakristu) kubona ibibatunga no kubajijura, kuko ngo umuntu ushonje akaba n’injiji ntacyo bamubwiriza kijyanye no kuba umukristu nyawe ngo agifate.
Biteganyijwe ko ibiganiro bya M23 na Leta ya Congo byari bimaze igihe bishobora kurangizwa no gusinya amasezerano y’amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/10/2013, nyuma y’uko zimwe mu nzitizi z’ibiganiro zikuweho.
Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice yapfuye azize imyumbati mibisi yahekenye ubwo bayikuraga mu murima, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013. Undi witwa Nathan Niyonzima na Devota Jyamubandi bo barwariye mu bitaro by’i Gitwe.
Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali cyamuritswe kigaragaza uburyo uyu murwa mukuru uteganywa guhindurwamo ikitegererezo muri Afurika no ku isi, bitewe n’iteganyamigambi rijyanye n’igihe ryashyizwe imbere mu myubakire izaba iriho.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatouma Ndangiza aratangaza ko nta gihugu gishobora kwigira kitazamuye imisoro. Ibi madamu Ndangiza yabivuze kuri uyu wa kane mu Ntara y’iBurengerazuba, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo kwihutisha gahunda yo kwigira bahereye mu nzego (...)
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Karibata, na Oda Gasinzigwa, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango bifatanyije n’abafatanyabikorwa b’izo Minisiteri n’abaturage n’abayobozi b’akarere ka Ngororero mu kugaburira abantu bari mukiciro cy’abafite intege nke.
Gutura ku midugudu 100% byatumye abatuye umurenge wa Jarama akarere ka Ngoma besa imihigo ku kigereranyo cya 98%, bibahasha igikombe nyuma bahize indi mirenge yose igize aka karere.
Mu kagari ka Karambi ko mu murenge wa Murundi hari kubakwa urugomero ruzagomera amazi yo gukoresha mu gishanga cya Gacaca kizajya gihingwamo umuceri.
Umugabo n’umugore bo mu gihugu cy’Ubushinwa bashobora kuzakurikiranwa n’ubutabera kubera kugurisha umwana wabo w’umukobwa amafaranga bakuyemo bakayagura telefoni yo mu bwoko iphone.
Umurenge wa Kinazi wesheje imihigo wari wahigiye ku rugero rwa 90% mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, byawuhesheje kuza ku isonga ry’iyindi Mirenge yo mu Karere ka Huye mu kwesa imihigo.
Ubuyobozi bwa M23 burahakana ko ataribwo bwarashe ku ndege ya MONUSCO kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013, ubwo yasohakaga hejuru y’ibirindiro bya M23 biri Kibumba igana Goma, by’amahirwe ikaba ntacyo yabaye.
Col. Charles Musitu, Komiseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yasuye abacungagereza mu karere ka Nyanza aho bari mu myitozo yo ku rwego rwo hejuru mu gucunga abagororwa nta ntwaro bakoresheje yishimira ubumenyi bamaze kwiyungura mu gihe gito bahamaze.
Umuryango wa Cyewusi Catheline wagabiwe inka n’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango AERG-Duhozanye biga mu kigo cya Mutagatifu Yustini Nkanka kubera igikorwa yagaragaje cy’urukundo arera umwana warokotse Jenoside.
Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Bugesera yakiriye ubwegure bwa Narumanzi Leonille wari umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wasabye kwegura kubera igihano cy’igifungo cy’imyaka 2 yakatiwe n’urukiko.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), James Gatera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18/10/2013 yaganiriye n’abakiliya b’iyi Banki bo mu karere ka Nyamasheke ndetse asura n’imishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa ku mafaranga ya banki.
Mu murenge wa Gishari muri Rwamagana haraye hamenyekanye umugabo ufite imyaka 27 waketsweho gusambanya umwana w’umukobwa bivugwa ko atuzuye mu mutwe, ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umugabo ushinjwa gukubita no gukomeretsa nyina umubyara, urugomo yakoze mu ijoro ryo kuwa 17/10/2013.
Rwagatori Emile n’umugore we witwa Umuhoza Chantal batuye mu kagari ka Gahinga, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bafatanwe gerenade n’amasasu atanu mu nzu kuri uyu wa 18/10/2013.
Ubwo yarahiriraga kuzatunganya imirimo ye, umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Amb. Valentine Rugwabiza Sendanyoye, yijeje Perezida Kagame ko ibyo amwitezeho bizagerwaho, hashingiwe ku kwakira abashoramari benshi no gushaka icyatuma bakomeza gukorera mu Rwanda.
Mu gihe mu karere ka Nyagatare kugendana inkoni babibuzanyaga kuko byafatwaga nka kimwe mu byateza urugomo, mu isoko ryo mu murenge wa Rwimiyaga ho hari abafashe icyemezo cyo kwihangira umurimo mu gukora no gucuruza inkoni.
Kuri uyu wa 17/10/2013, itorero ry’Abangirikani ryashyikirije ibikoresho bitandukanye Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi.
Kiyovu Sport, idafite umutoza wayo mukuru Kanyankore Yaoundé, irakina umukino wayo wa gatatu wa shampiyona na Gicumbi FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2013 kuri Stade ya Mumena, ikaba ishaka intsinzi yayo ya mbere nyuma yo kunganya imikino ibiri yikurikiranya.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 wo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo, aho akurikiranyweho icyaha cyo guha komanda wa poste ya Polisi ya Ndego ruswa y’amafaranga ibihumbi 50, kugira ngo afungure mubyara we na we ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Rwamagana aherutse gutangaza ko muri ako karere hagiye gushyirwaho umugenzuzi uzakurikirana uko abakozi ba Leta bitabira siporo bakora kuwa gatanu nyuma ya saa sita, abakozi bavuganye na Kigali Today bayitangarije ko bitazaborohera kubahiriza ayo mabwiriza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko abafatanyabikorwa bako bamaze gukusanya miliyoni zisaga 11 zizakoreshwa mu birori nyirizina byo kwizihiza no gutaha igikombe akarere gaherutse kwegukana mu mihigo ya 2012-2013.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera batangaza ko indwara yitwa “Junjama” ikunze kwibasira ibirayi byabo bihinze mu murima kuburyo bidakura kandi ntibigire umusaruro. Basaba ivuriro ry’ibihingwa ryafunguwe mu karere kabo kubashakira umuti w’iyo ndwara.
Abanyarwanda muri rusange cyane cyane abo hambere bakunda kwita abana babo amazina bashingiye mu gihe barimo, umubano bafitanye n’abavandimwe, abaturanyi n’abo ubwabo bashaka kugira icyo babaningura cyangwa bababwira.
Mbanjineza Innocent wari utuye mu kagari ka Kabare mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana yaraye ashyinguwe aho muri Musha azize kuba yaraguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ubwo yari yagiye kuyiba mu ijoro rishyira tariki 17/10/2013.
Jean Bosco Ndindabo w’imyaka 45 y’amavuko yatawe muri yombi mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano tariki 18/10/2013, mu kagari ka Rwinyana umurenge wa Bweramana afite litiro 20 za Kanyanga.