Kayonza: Abakora uburaya baracyari imbogamizi kuri gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA

Nubwo inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zidahwema gukangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA no gukumira ubwandu bushya, bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Kayonza basa n’aho bakiri imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda kuko badakozwa ibyo gukumira no kurwanya SIDA.

Rimwe na rimwe ngo bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye igihe hari umukiriya wemeye gutanga amafaranga menshi kandi adashaka gukoresha agakingirizo nk’uko umwe mu bakora uburaya mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza yabidutangarije.

Hari igihe indaya ibona umukiriya agasanga [iyo ndaya] yari ifite ibibazo by’amafaranga byayirenze. Iyo umukiriya adashaka gukoresha agakingirizo ngo nta yandi mahitamo indaya iba ifite uretse kuzamura igiciro gisanzwe kikaba gishobora no kwikuba inshuro zirenze ebyiri.

N’ubwo bamwe mu bakora uburaya badatinya SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina, bamwe bavuga ko batinya gutwara inda ku buryo bahitamo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire, kugira ngo birinde gutwara inda igihe byaba ngombwa ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abakora uburaya ngo bakwiye kumenya gukoresha agakingirizo kuko gafasha mu kurinda ubwandu bwa SIDA.
Abakora uburaya ngo bakwiye kumenya gukoresha agakingirizo kuko gafasha mu kurinda ubwandu bwa SIDA.

Gusa nanone ngo bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Kayonza hari igihe bahura n’abakiriya batazi gukoresha agakingirizo, kakoreshwa nabi bigatuma gatoboka ibyo umuntu yitaga kwikingira bikaba imfabusa.

Kuri ibyo ngo haniyongeraho ikibazo cy’uko bamwe baryamana n’abagabo bakababeshya ko bambaye udukingirizo kandi batatwambaye, ibyo ahanini ngo bigaterwa n’uko baba bakoreye imibonano mpuzabitsina ahantu hatabona.

N’ubwo abo twavuganye bemeza ko kwandura SIDA no gutwara inda utateguye byose ari bibi, bamwe ntibazuyaza kuvuga ko bahitamo kwandura aho gutwara inda batateguye. Ibyo ngo babivuga bashingiye ku kuba abana benshi bagorana kubarera, mu gihe n’aho umuntu yarwara izo ndwara adafite abana bamuboroga iruhande yashinyiriza akumva adafite ikibazo cyane nk’uko bamwe mu bakora uburaya i Kayonza bakomeza babivuga.

Inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kayonza zivuga ko abakora uburaya bakwiye kubuvamo bakibumbira hamwe, hanyuma ubuyobozi bugashaka uburyo bwabatera inkunga bagakora imishinga yabateza imbere kandi ibahesha agaciro.

Bamwe mu bakora uburaya mu karere ka Kayonza biyemerera ko bamaze kwandura SIDA, bamwe bakavuga ko bayanduye nyuma yo kwemera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo abagabo baryamanye babishyure amafaranga menshi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye uburaya kuko buzana sida maze tubeho mu buzima buzira umuze

gafaranga yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka