Umukecuru witwa Nyiraminani Marie uri mu kigero cy’imyaka 65 yatahutse mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 /10/214 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko yaje atorotse umugabo we kuko yari yaramubujije gutaha.
Umugabo witwa Daniel Ntibarihuga wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, kuwa 17/10/2014 yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.
Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero ugaragaramo ubuharike butuma havuka abana benshi kandi mu ngo zifite amikoro make.
Bamwe mu baturage bari batuye mu manegeka ubu mu murenge wa Nyarusange, barimuwe batuzwa mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Ngaru aho bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza.
Inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge ziva mw’ishyamba rya Nyungwe zonera abaturage batuye umurenge wa Kitabi bigatuma batagira icyo babasha gusarura mu mirima yabo bikagira n’ingaruka mu kwishyurira mituweli no mu mibereho yo mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Umusore witwa Habumuremyi prosper wo mu murenge wa Kabaya yegukanye umwanya wa “rwiyemezamirimo w’urubyiruko” mu mwaka wa 2013-2014, kubera umushinga w’ubworozi bw’inkoko zitera amagi akorera mu mujyi wa Kabaya.
Umwe mu Banyarwanda babiri bitabiriye amarushanwa ya Big Brother Africa, Frank Joe, yashyizwe mu bantu umunani bafite amahirwe macye yo gukomeza muri aya marushanwa mugihe adatowe n’umubare munini w’Abanyarwanda.
Muri iki gihe cyahariwe imiyoborere myiza, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon n’intumwa yari ayoboye basuye umurenge wa Muhanda, abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza niba hari ibibazo bibaraza ishinga habura n’umwe, ubwo babasuraga kuri uyu wa kuwa gatanu tariki ya 17/10/2014.
Bamwe mubahinzi batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, by’umwihariko abatuye mu tugari twa Sereri na Gasiza, bararira ayo kwarika bitewe n’imvura yaguye kuwa kane tariki 16/10/2014 ikabangiririza imyaka bari barahinze kuri hegitari zirenga eshanu.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), burasaba abahinzi b’imyumbati kutihutira gukoresha imbuto y’imyumbati bazanirwa na ba rwiyemezamirimo, nyuma y’aho muri aka karere hagaragariye indwara y’imyumbati yishwe Kabore.
Umugore witwa Twizerimana Agnesw’imyaka 27 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, amaze imyaka itanu yarabuze umugabo bashakanye none arasaba koroherezwa kubona ubutane kugira ngo yishakire undi.
Abajyanama b’ubucuruzi bo mu karere ka Kayonza bemeza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze mu mahugurwa kuri gahunda ya “Kora Wigire” bungutse ubumenyi buzabafasha gukorera ababagana imishinga myiza ku buryo nta banki izajya ipfa kuyanga.
Abatuye akarere ka Gisagara ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere baratangaza ko kuva aho abunzi batangiriye gukora, ubuzima bwabo bugenda buhinduka, amakimbirane akaba make, no gusiragira mu buyobozi bikagabanuka abantu bakoresha umwanya wabo biteza imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko bugiye kujya bugira gahunda yihariye ku biganiro bya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo Ubunyarwanda burusheho gushimangirwa mu barutuye kurusha uko bajya bibona mundorerwa y’amoko n’ubwo bidakunze kuhagaragara.
Ndereyimana Joseph wo mu Murenge wa Cyungo, akarere ka Rulindo, yishe umugore n’umwana we w’imyaka itanu, arangije anakomeretsa bikomeye abandi bana batanu umwe muri bo nawe nyuma aza gupfa.
Mu murenge wa Gatare hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihingwa ry’icyayi, igikorwa kije mu kunganira no gutera ingabo mu bitugu abahinzi bicyayi, nyuma y’uko byagaragaye ko umusaruro w’icyayi uteri wifashe neza mu mezi yashize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare rw’Abunzi mu guteza imbere umuco w’amahoro wo gukemura amakimbirane aba hagati y’abaturage aboneraho gusabye inzego z’ibanze kutivanga mu mikorere yabo, nk’uko basanzwe babyinubira.
Polisi y’igihugu yatangaje ko umupolisi warashe umusore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali yabikoze yirwanaho ubwo uwo musore yari amubangamiye mu gikorwa cyo kubabuza gucururiza mu kavuyo.
Umufaransa Hugues Nouvellet, ushinzwe tekiniki mu iterambere ridaheza kandi rigera kuri bose ku cyicaro cy’umuryango Handicap International, avuga ko abafite intege nkeya n’abafite ubumuga bakwiye gukanguka bakitabira kubyaza amahirwe batangiye kubona kugira ngo batere imbere.
Nyuma y’uko komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imali n’umutungo bya Leta (PAC), tariki 16/10/2014, itumije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ikabunenga amakosa mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne nawe (…)
Bamwe mu batuye umurenge wa Bwira mu karere ka Ngororero bavuga ko kuba ubutaka bwabo butera hamwe n’ubwigunge babamo bwo kutagira umuhanda n’amashanyarazi ngo bituma babayeho nabi ndetse abenshi ngo bari mu bukene bukabije.
Abagize koperative “Cyabayaga Fishing” ikorera ubworozi bw’amafi mu kiyaga gihangano cya Cyabayaga, barasaba ubufasha bwo gukura amarebe muri iki kiyaga kuko ababuza umusaruro.
Umuryango w’Abibumbye (UN) uratangaza ko uburyo u Rwanda rukoresha buri munsi mu gucyemura ibibazo no gutera imbere butera ishema ibindi bihugu bya Afurika kandi bukaba urugero rwiza Afurika ikwiye kugenderaho.
Nk’uko Kigali today yakomeje kubageza ho ibintu binyuranye byangijwe n’imvura yaguye hirya no hino mu gihugu tariki ya 15/10/2014, mu karere ka Gicumbi naho yasenye amazu y’abaturage agera muri 22.
Ubwo kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014, hatangizwaga umushinga PAREF igice cya Kabiri, Umuyobozi w’uwo mushinga, Habimana Claudien yatangaje ko bazatera amashyamba ku misozi ya Leta n’iy’abaturage ku buso bwa hegitare 3500 mu gihe cy’imyaka ibiri umushinga uzamara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bufatanyije n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 16/10/2014 zatwitse ibiro 356,5 by’urumogi n’uduphunyika tw’urumogi 127 bakunze kwita boules kugirango ruteshwe agaciro abaturage bareke kurwishoramo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gutuma abaturage bo muri ako karere batangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hagiye kwifashishwa ibimina ngo kuko aribwo buryo bworohera abaturage.
Bitewe n’uko umugezi w’Umukunguri wakundaga kurengera imirima, abahinzi biyemeje gutera imiseke n’imbingo ku nkengero zawo kugirango birinde isuri ibatwarira ubutaka bahingaho umuceri. Kuri ubu barishimira ko bagize uruhare mu ukumira Ibiza.
Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwumvise ubuhanga bwa Paul Jacques usubiramo amajwi y’inyamaswa zitandukanye rusanga ari impano idasanzwe ikwiye gutezwa imbere cyane cyane mu rubyiruko narwo rukaba rwayigishwa kugira ngo itazazima.
Abaturage bagera kuri batanu bo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nzige bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita abantu babiri kugeza umwe ashizemo umwuka babakekaho kwiba ihene.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Emmanuel Bahizi hamwe n’abandi batatu bari bafunganwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga barekuwe by’agateganyo n’urukuko rwisumbuye rwa Muhanga ku mugoroba wa tariki 16/10/2014.
Ababyeyi barasabwa guha urugero rwiza abana mu bikorwa by’isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Bamwe mu barimu n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke barasaba Leta ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri yose yo mu gihugu kugira ngo intego yayo yo kugira uburezi budaheza igerweho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16/10/2014, mu mudugugu wa Karorero mu kagari ka Buheta mu murenge wa Gakenke mu isambu wa kampani (Company) irimo kubaka ibagiro, hatoraguwe umurambo w’uruhinja ruri mu kigero cy’ukwezi kumwe, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uwarutaye akaba yari ataramenyekana.
Abasore babiri bafungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Kirehe bariyemerera ko bishe ise witwa Ezechiel Ntakumuhana mu ijoro rishyira kuwa kane tariki 16/10/2014, bamushinja kubateza amadayimoni.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo aratangaza ko leta y’u Rwanda igiye gukora iperereza ku mpamvu BBC yahitishije filime irusebya ikanapfobya Jenoside, nyuma y’uko leta ikomeje kwakira ibirego by’Abanyarwanda basaba ko BBC yasaba imbabazi.
Umunya Otirishiya yaguze inzu i Détroit ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko nyuma yo kubona ko isaba imirimo myinshi yo kuvugururwa mbere yo guturwamo yayishyize ku isoko, ngo uzamuha iphone akazayimuha.
Ubwo batangizaga inama ku ishoramari mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta basabye abikorera n’abaturage muri rusange, kuba bakoresha amahirwe amaze kugerwaho mu gushora imari muri ibi bihugu.
Sosiyete y’itumanaho ya Tigo yishyuriye abanyeshuri 100 amafaranga y’amafunguro y’umwaka wose wa 2015, itanga n’ibikoresho birimo amakaramu, imipira yo gukina n’udukapu two gutwarwamo amakayi.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Bushekeri bavuga ko bafite ikibazo cya bamwe mu bantu bacuruza inka bakunze kwitwa abatuunzi banyuza inka zabo mu myaka yabo izindi bakazinyuza mu mu bwatsi bagenera amatungo yabo mu gihe cya nijoro.
Hagiye kujyaho urwego rw’Inkeragutabara rwa Polisi y’igihugu rugizwe n’abapolisi bashoje akazi kabo ariko baritwaye neza, bakazajya bifashishwa na Polisi mu gihe habaye akazi kenshi cyangwa bakoherezwa mu butumwa hanze y’u Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abatuye ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gufungura imipaka y’ibihugu n’iy’ibitekerezo bakacyira abafite ubushobozi bose kandi bakemera gufatanya nabo kuko bahuza imikorere bakanabasha gucyemura imbogamizi zibabuza gutera imbere.
Hashize igihe kinini imodoka z’amakamyo ziparika rwagati mu mujyi w’akarere ka Rusizi. Izi modoka ahanini zabaga zizanye ibicuruzwa zibivana mu bice bitandukanye ariko nyuma yo kubipakurura zikahaguma mu gihe zitegereje ibindi.
Ku rwunge rw’amashuri rwa Mwumba (GS Mwumba) ruri mu kagari ka Kiryamo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke inkuba yaraye ikubise abanyeshuri bagera kuri barindwi, bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rutake hamwe n’abandi bari bahungabanye bose baba 11.
Umuyaga udasanzwe wasambuye amazu 26, ibyumba by’amashuri 3, insengero 2, unangiza hegitari 13 z’urutoki mu mirenge ya Mwogo na Juru mu karere ka Bugesera.
Nkundimana Richard utuye mu mudugudu wa Kavumu, Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza yinjiza amafaranga miliyoni buri kwezi ayakuye mu buhinzi bwa kijyambere bw’urutoki akubahiriza inama ahabwa n’impuguke mu buhinzi.
Kazungu Robert ni umwana wakoze radiyo mu mwaka wa 2002 ikumvikana mu gice kinini cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda akomeje gutera imbere mu bushakashatsi mu ikoranabuhanga aho amaze kuvumbura udushya twinshi dutandukanye mu ikoranabuhanga.
Abarwanyi ba FDLR basanzwe baba mu nkambi ziterwa inkunga n’imiryango nka OXFAM na Solidalités international ikorera mu gace ka Masisi, bavuga ko abakozi b’iyi miryango bagira uruhare mu kubuza Abanyarwanda bari mu nkambi gutaha kubera ibikorwa bakorana nabo.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro 30 bakorana na Walfram Mining Processing Company (WMP) icukura amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bagwiriwe n’ikirombe, babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Mu mudugudu wa Nyamwiza, akagari ka Munini, umurenge wa Rwimbogo ho mu karere ka Gatsibo, inkuba yakubise abantu batanu, batatu muri bo barahungabana bikomeye abandi bagwa igihumura, bose bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.