Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Dukuze Christian, tariki ya 15/10/2014 yasezeye ku mirimo ye nyuma y’uko hari hashize ukwezi abaturage bavuga ko atabegera ngo akemure ibibazo byabo.
Ku isaha ya saa kumi z’igicamunsi cyo kuwa 15/10/2014 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari yaciye ikiraro cya Rwabusoro ikagwa mu ruzi rw’Akanyaru yarohowe mu mazi.
Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa gatandatu mu rwunge rw’amashuri rwa Gatagara, i Huye, bakurikiranyweho icyaha cyo gutera mugenzi wabo bigana ubwoba bamwandikira ubutumwa bugufi kuri telefone bamubwira ko bazamwica, kandi ko batazatuma akora ibizamini bya Leta.
Abaturage bo mu mudugudu wa Muyebe mu kagari ka Ruhango umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, baruhutse kujya kuvoma amazi bakoze urugendo rwa kilometero 3, kubera ko bafashijwe gufata no gutunganya amazi yo ku bisenge by’inzu zabo.
Munsi y’ikiraro kiri ku muhanda munini Kigali- Rubavu mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Gahinga mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, hatoraguwe umurambo w’umugabo w’imyaka 42 witwa Claude Dusabimana wari uzwi ku izina rya Kadende bigaragara ko yishwe atewe icyuma mu mutwe.
Mukantwari Véstine uri mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko, yaraye yiyahuye muri iri joro ryakeye akoresheje umuti wica imbeba uzwi ku izina rya sumu ya panya ntiyahita ashiramo umwuka agwa kwa muganga.
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014, mu gihugu cya Nigeriya mu murwa wacyo Lagos, bakoze umunsi wo kugendesha ibinyabiziga batavuza amahoni mu rwego rwo gukangurira abatwara ibinyabiziga kugabanya amajwi yabyo yangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.
Sosiyete Nyarwanda y’ubwubatsi, Horizon Construction Ltd, iratangaza ko iterwa ishema n’uko uruhare rwayo mu bikorwa remezo byubakwa mu gihugu rukomeje kwiyongera, bitandukanye no mu myaka ishize aho wasangaga amasoko yihariwe n’abanyamahanga.
Polisi y’igihugu icumbikiye abagabo 11 barimo abafatiwe mu cyuho bashaka gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo ku muhanda, abandi bakaba barafashwe ngo bahererekanya impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.
Iyo uvuye ku muhanda wa kaburimbo ahitwa I Kirengeli ugafata umuhanda w’igitaka ujya ahitwa I Mutara mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, hari ahantu mu kagari ka Kigarama bise kwa “Dawe uri mu ijuru”.
Rayon Sport yandikiye Police FC iyisaba gukemura ikibazo cy’umukinnyi Sina Jerome akaza muri Rayon ku buryo bwemewe n’amategeko cyangwa igasubiza Rayon Sport amafaranga yose yatanze kuri Sina Gerome iyaha Police FC.
Mu ijoro rishyira kuwa 13/10/2014 umugabo witwa Bertin Sinayobye w’imyaka 35 wo mu kagari ka Bwiyorere, umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe yiyahuye yimanitse mu giti, nyuma yo gukubita umugore we ifuni mu mutwe amushinja ko amuca inyuma.
Abayobozi b’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’umurenge bagiranye ibiganiro hagamijwe kwibukiranya amahame remezo y’umuryango ndetse biyemeza guharanira kuwubaka kurushaho.
Abaturage b’umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare bavuga ko barembejwe n’abajura cyane ab’amatungo. Ibi ngo bituma hari n’abagore barara hanze barinze amatungo yabo.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface arasaba urubyiruko kugendera kure ibikorwa byo kwigurisha kuko ari bwo buryo bwiza bwatuma rugira ubuzima bwiza rukazagirira akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda.
Mu gihe kitageze ku cyumweru, Umunyarwanda wa cyenda mu bafungiye muri gereza yitwa T2 iri mu mujyi wa Goma yabashije kugaruka mu Rwanda taliki ya 13/10/2014 nyuma yo kumara amezi abiri yaraburiwe irengero.
Umusaza witwa Sezibera Mathias wari utuye mu mudugudu wa Kiza, akagari ka Mukongoro mu murenge wa Muganza wo mu karere ka Nyaruguru yapfuye yiyahuye mu kiziriko cy’ihene.
Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu mudugudu wa Nkanda akagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge ho mu karere ka Nyaruguru afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Munini, acyekwaho gucuruza no gushora abana b’abakobwa b’imyaka 14 mu buraya n’ibikorwa by’urukozasoni.
Mfashwanayo Elisitariko w’imyaka itatu y’amavuko wo mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Rubona, umurenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango, yitabye Imana mu gitondo cya tariki ya 14/10/2014 azize amazi y’ikidendezi.
Binyujijwe kuri Rotary Club ya Butare, Ibitaro bya Kaminuza by’i Helsinki mu gihugu cya Finland, hamwe na Rotary Club y’i Helsinki City West, bageneye ibikoresho ibitaro bikuru bya Kaminuza by’i Butare (CHUB).
Abaturage bo mu murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bakumirwa mu kurema isoko (abacuruzi n’abaguzi) bazira ko bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Umusore witwa Sibomana Thierry afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa afite intama yibye mu baturage.
Umukwabo wo kurwanya ibiyobyabwenge wabereye mu mirenge ya Mayange na Nyamata tariki 14/10/2014 wafashe ibiyobyabwenge byinshi ndetse hanavumburwa inganda zitandutanye zenga inzoga itemewe ya Kanyanga.
Kuva kuwa 03 kugera kuwa 13/10/2014, mu mujyi wa Muhanga habereye imurikagurisha ryahuje abaguzi n’abacuruzi hamwe n’abatanga serivisi zitandukanye, imurikagurisha ryahawe insanganyamatsiko igira iti “ubusabane bw’abacuruzi n’abaguzi, ibanga ry’iterambere”.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Actros y’amapine 10 yari ipakiye umucanga iguye mu kiraro cya Rwabusoro gihuza akarere ka Bugesera n’aka Nyanza, impanuka ibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/10/2014 ahagana mu ma saa kumi n’imwe.
Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 14/10/2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanangirije abarwanya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize, ko ibyo bavuga ngo bitera imbaraga aho guca intege Leta ayobora.
Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwasuraga umurenge wa Cyato tariki ya 24/09/2014, umugabo witwa Hafashimana Corneille wo mu mudugudu wa Rutiritiri mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Cyato yarezwe kwigomeka n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, kuva icyo gihe ahita acika aburirwa irengero kugeza magingo aya.
Umuyobozi mukuru w’Inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Israel, Ronen Plot hamwe n’abo bari kumwe bari mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 12/10/2014, kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 basuye ingoro ndangamurage z’u Rwanda ziherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kwagura umubano ushingiye ku muco w’ibihugu byombi.
Indaya zituruka ku migabane y’uburayi na Aziya zakomeje kujya ziyongera cyane muri Afurika, cyane cyane abashinwakazi, bigatuma isoko ry’indaya za Afurika rigabanuka.
Abaturage bo mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, bemeza ko hari amazina ahabwa bimwe mu biyobyabwenge kugira ngo ababicuruza n’ababinywa babashe kujijisha ubuyobozi mu gihe bwakoze umukwabo.
Nyuma y’uko hatangijwe koperative umwarimu SACCO, ihuriwemo n’abarimu ngo ibafashe kwiteza imbere babitsamo kandi inabaha inguzanyo, bamwe mu barimu bayigannye bagafata inguzanyo bavuga ko biteje imbere.
Senateri Bernard Makuza kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 atorewe kuba Perezida wa Sena akaba asimbuye Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo weguye kuri uwo mwanya tariki 17/09/2014.
Museveni w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Burundi muri Ngozi, yatawe muri yombi n’abaturage muri iki gitondo tariki ya 14/10/2014, bamukekaho gusambanya ku gahato umukecuru w’imyaka 94 y’amavuko.
Karerangabo Antoine na Nkurikiyimana Ladislas bagiranye amakimbirane ashingiye ku bukode bw’urukero rusatura ibiti mu gihe kirekire, baratangaza ko ubu ari inshuti magara biturutse ku bunzi bo mu kagari batuyemo.
Abahinzi b’ibirayi bemeza ko uruganda runini rutunganya umusaruro uva ku birayi rugiye kubakwa mu karere ka Musanze ruzaba igisubizo ku musaruro w’ibirayi wabo kuko bawuboneye isoko rihoraho.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi bavuga ko kwegerezwa abunzi byagabanyije amakimbirane n’igihe batakazaga basiragira mu nkiko, dore ko muri uwo Murenge abunzi babashije gukemura ibibazo birenga 630 mu myaka ine gusa.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko abunzi babafasha cyane mu kubakemurira ibibazo ndetse no kubunga kuburyo bikwiye ko bajya bahabwa insimburamubyizi mu gihe bagiye mu kazi kabo.
Abunzi bo mu karere ka Nyamagabe ngo ntibabonera mitiweli bagenerwa ku gihe bigatuma batavurwa iyo boherejwe ku yandi mavuriro mu gihe ivuriro risanzwe ribavura ridafite ubushobozi bwo kubavura indwara runaka.
Abanyeshuri ba Sonrise School, ishuri riherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, kuri uyu wa mbere tariki 13/10/2014, basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy) kugira ngo biyungure ubumenyi mu bijyanye no kubaka amahoro aho batuye no ku isi hose.
Umugabo witwa Nambajimana Jean Pierre w’imyaka 32 yatemye umwana w’imyaka 12 amuziza kumwahirira ubwatsi mu ikawa.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Abunzi tariki 13/10/2013, Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yasabye abaturage kubaha ibyemezo by’Abunzi n’imyanzuro baba bafashe, nubwo byaba bitabashimishije maze bakagana inzego zisumbuye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzirange (Rwanda Standard Board) kirasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gucunga no gutahura ibiribwa byo mu Rwanda cyangwa ibyinjizwa rwihishwa mu Rwanda nta buziranenge bifite, nk’uko basanzwe babikora mu kwicungira umutekano.
Amakuru dukesha urubuga www.atlantico.fr avuga ko umugore waba waraciye agahigo mu kubyara abana benshi ku isi ari umurusiyakazi wabayeho mu kinyejana cya 18.
Protais Murayire wari umuyobozi w’akarere ka Kirehe mu Ntara y’uburasirazuba amaze kwegura ku mirimo ye kuri uyu mugoroba wo kuwa 13/10/2024. Yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere no ku mwamya w’ubujyanama muri njyanama y’akarere.
Bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bo mu kagari ka Cyamunyana mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, baravuga ko birukanwa mu mazu bakodesherejwe n’ubuyobozi kuko ba nyirayo batishyurwa.
Abunzi bo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagifite ikibazo cyo kubona uko bagera aho ibibazo bakemura biri, bityo bikadindiza imikorere yabo bituma badaha abaturage ubufasha bwose vuba baba babakeneyeho.
Ubuhamya Kigali Today ikesha Abanyarwanda bari bamaze ukwezi kurenga bafungiwe muri Kongo i Goma muri gereza yitwa T2, bavuga ko bamwe mu Banyarwanda bafatirwa mu mujyi wa Goma bajyanwa kwicirwa mu birindiro bya FDLR.
Umuyobozi wa Rayon Sport, Ntampaka Theogene, yemereye abanyamakuru ko iyi kipe iri mu biganiro n’umutoza Richard Tardy wahoze mu mavubi ariko ntiyatanga igihe azaba yagereye mu ikipe.
Sebanani Vincent wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge mu karere ka Nyaruguru arasaba akarere kumwishyura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 13 yatsindiye mu rukiko nyuma yo kwirukanwa mu kazi mu buryo butubahirije amategeko.