Rulindo: Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka nta bumenyi ku ikoreshwa ry’agakingirizo bafite

Bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murege wa Base mu karere ka Rulindo basanga kuba babyara cyane ari impamvu y’uko ubutumwa bujyanye no gukoresha agakingirizo budakunze kubageraho.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kigali today bayitangarije ko bafite umubare munini w’abana bakiri bato bagiye babyarira mu miryango yabo, ndetse ngo hari na bamwe usanga bagiye babyarana kandi bafitanye amasano ya hafi.

Kutamenya gukoresha agakingirizo bituma babyara abana benshi.
Kutamenya gukoresha agakingirizo bituma babyara abana benshi.

Umwe muri bo utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko amaze kubyara inshuro 3 kandi abyarana na musaza we. Abajijwe impamvu nibura badakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda gusama inda atateguye cyangwa ngo bibafashe kwirinda kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yasubije muri aya magambo.

“Rwose sinkubeshya umuntu tubyarana ni musaza wanjye wo kwa datata wacu. Impamvu ni uko tuba mu nzu imwe kandi ni into, ubwo rero iyo tubishatse turabikora da. Impamvu tudakoresha agakingirizo ni uko nta ko tuba dufite kandi ntitwanabasha kugakoresha kuko nta byo tuzi. Ubu tumaze kubyarana gatatu.”

Manirafasha avuga ko bagezwaho ubumenyi ku buzima bw'imyororokere muri rusange ariko bagiye gukorerwa umwihariko.
Manirafasha avuga ko bagezwaho ubumenyi ku buzima bw’imyororokere muri rusange ariko bagiye gukorerwa umwihariko.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, ngo gahunda zijyanye n’ubuzima zibageraho muri rusange kimwe n’abandi baturage mu rwego rwo kutabatandukanya nabo bagahora bashakisha uko bahindura imyumvire nk’uko bitangazwa na Manirafasha Jean D’Amour, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Rulindo.

Aragira ati “Abasigajwe inyuma n’amateka bagerwaho n’udukingirizo kandi bagahabwa ubumenyi ku gukoresha agakingirizo kimwe n’abandi baturage muri rusange. Gusa kubera imyumvire yabo ikiri hasi cyane ku birebana no kubungabunga ubuzima bwabo, ubu dufite gahunda zo kubitaho by’umwihariko, bityo nabo bakagendera ku kigero abandi bariho mu kwita ku buzima muri rusange, tubakangurira kugana ibigo nderabuzima no gukurikiza gahunda zose zijyanye no kubungabunga ubuzima”.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka