Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.8% mu gice cya mbere cy’uyu mwaka

Ikigero cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2014 ngo cyari 6.8%, kikaba ngo cyariyongereye ugereranyije n’imyaka yashize, nk’uko Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 06/10/2014.

Muri gahunda y’ubufatanye Leta y’u Rwanda ifitanye na IMF mu kugena imigendekere y’ubukungu (Policy Support Instrument/PSI); icyo kigega IMF kiragira inama Leta, ko igomba gushaka ingufu zihagije no kugabanya ibiciro byazo n’iby’ubwikorezi, hamwe no gufasha abikorera kuba ishingiro ry’ubukungu.

Intumwa ya IMF mu Rwanda, Paulo Drummond ajya inama avuga ko kugirango Leta y’u Rwanda igere ku cyerekezo yihaye cy’ubukungu buzamuka ku kigero cya 11.5%, biyisaba ubufatanye bukomeye n’abaterankunga hamwe n’abikorera. Icyakora ngo uyu mwaka wose ushobora kurangira ubukungu buzamutse kuri 6%.

Yagize ati: “Twishimiye ko ubukungu bwazamutse ku kigero cya 6.8% mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, bitewe ahanini n’uko Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere imari n’ubuhinzi; ifaranga ryataye agaciro gato cyane ka 1% kugera mu kwezi kwa cyenda gushize; tukaba tukirimo kuganira na Leta kugirango raporo y’imyaka ya 2014-2015 y’ibigomba gukorwa ijye ahagaragara bitarenze uyu mwaka”.

Intumwa za IMF, Ministiri w'imari n'Umuyobozi wa Banki nkuru wungirije.
Intumwa za IMF, Ministiri w’imari n’Umuyobozi wa Banki nkuru wungirije.

Ubufatanye mu kugena gahunda u Rwanda ruhuriyeho n’ikigega IMF, ngo bufite akamaro kanini mu gushyira ku murongo ibisabwa byose kugirango ubukungu butere imbere, ndetse no gufasha Leta kumenya amafaranga akenewe n’aho agomba kuva; nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete.

Ati: “Bidufasha kumenya uko amafaranga y’amahanga (amadevise) yaboneka, haba mu bikorwa by’imbere mu gihugu, mu nkunga n’inguzanyo, mu bashoramari, mu isoko ry’imari n’imigabane ndetse no mu bukerarugendo”.

Ministiri Gatete yavuze ko mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zo guhenda kw’ingufu n’ubwikorezi, ndetse no kubura umutungo kamere n’ubumenyi bw’abakozi, Leta y’u Rwanda irimo guteza imbere ubumenyingiro, gushakisha ingufu mu bintu bitandukanye, hamwe no gufatanya n’ibihugu bya Uganda na Kenya, mu kwihutisha kubaka umuhanda wa gari ya moshi n’imiyoboro ya peterori.

Gahunda ya PSI u Rwanda rufashwamo na IMF isanzwe imara imyaka itatu, aho iriho ubu ari iya kabiri izava muri 2014-2016.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni ibintu byiza cyane kandi ni bintu byo kwishimira cyane

sugira yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

nibigaragarria amaso rwoe u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi ni ubukungu buragenda buzamuka ibyo wabihera mubyaro aho abaturage ubona barushaho kugenda bihaza benshi iirwa bitangira ubuhamya bwaho bahoze habi ubu bakaba ari abnyamafaranga ibi byose birajya nno 6% yazamutse kubukungu bwigihugu

karekezi yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka