Rutsiro: Umukobwa yiyahuye nyuma yo gufatwa na musaza we asambana

Umukobwa witwa Mukamusoni Séraphine w’imyaka 19 wo mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yaraye yiyahuye kuri uyu wa mbere tariki ya 06/10/2014 nyuma yo kubonwa na musaza we asambana.

Nyuma y’uko musaza we amutonganyije, mu masaha ya saa tanu z’amanywa ni bwo bamusanze mu gisenge cy’inzu barimo bubaka yiyahuye akoresheje igitenge.

Musaza w’uyu mukobwa witwa Jean Baptiste Manirakiza ngo yari avuye gutembera asanga mushiki we aryamanye n’umusore hanyuma baratongana, nyuma y’igihe gito yongeye kwigendera agarutse asanga mushiki we yimanitse.

Uyu Manirakiza nawe yahise atoroka ubu akaba agishakishwa ngo hamenyekane niba urupfu rwa nyakwigendera atarugizemo uruhare, nk’uko abashinzwe umutekano kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro babitangaje.

Umurambo w’uyu nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda ngo abaganga bagaragaze icyaba cyishe uyu mukobwa nyir’izina, ku buryo basanze atari ukwiyahura hakurikiranwa uwaba yamwishe harimo na musaza we kuko nyuma yo kuburirwa irengero yatangiye gukekwa.

Mu gushaka kumenya niba nta yandi makimbirane aba bavandimwe bagiranaga, Kigali today yavuganye kuri telefoni igendanwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, Sylvestre Bisangwabagabo atangaza ko nta makimbirane yandi bari bafitanye ahubwo ko ari ikimwaro uwo mukobwa yagize.

Bisangwabagabo avuga ko mu muryango wabo hamaze kwiyahura abantu umunani -n’uyu nyakwigendera arimo- ku mpamvu zoroheje zitatuma umuntu aba igicibwa mu muryango nyarwanda.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo nawe ariwe ahubwo ni uguterwa. Polisi nayo yitonde kuko uriya irimo ishakisha nawe ashobora kwiyahura nayo igakurikiranwa. Abazimu bamaze kuba benshi bo kwiyahura kimwe nabandi bose bishwe muri kariya gace, ku buryo roho zabo zabaye inyamujinya wo guteza impfu zidasanzwe nka ziriya. Reba mu ishyamba rya Bivumo imirambo ihora ibonekamo imanitse, Nyiramakeke umugore wuwitwaga Basesa yapfuye yimanitse muri jenoside yanga kwicwa urubozo, reba ukuntu abazimu bagiye kumarira ku icumu bene NZIRAMIRA,...Niba nta gikozwe ngo Imana ishyirwe imbere ya byose, ngo roho zabapfuye zisabirwe kuruhukira mu mahoro, nabandi baracyapfa.

Muri Bivumo yanditse ku itariki ya: 10-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka