Ruhango: Yakize uburemba mu isengesho ryo kwa Yezu Nyirimuhwe

Mu isengesho ngaruka kwezi mu rugo rwa Yezu Nyirimuhwe ryabaye kuri iki cyumweru tariki 05/10/2014, hagaragaye abantu batatu batanga ubuhamya ku byababayeho kubera iri sengesho harimo n’uwakize uburemba.

Ntahomvukira Jean Bosco yatanze ubuhamya avuga ko yari yararwaye indwara y’uburemba igihe yiteguraga gushinga urugo mu mwaka wa 2007.

Yirutse mu mavuriro atandukanye yivuza biranga, nyuma haza kuza umukecuru winshuti na nyina ababwira ko bazajya mu isengesho kwa Yezu Nyirimuhwe, yarahaje ahageze igihe cyo gushengerera yumva indwara yari arwaye irakize.

Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe ryitabirwa n'abantu benshi batandukanye, bamwe muri bo bahava basubijwe ku byo baje gusengera.
Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe ryitabirwa n’abantu benshi batandukanye, bamwe muri bo bahava basubijwe ku byo baje gusengera.

Uyu mugabo usanzwe asengera muri paruwase ya Save Diocese ya Butare, mu gihe cyo gutanga ubuhamya tariki ya 05/10/2014 yagize ati “naje mu isengesho hano igihe cyo gushengerera kigeze, njya kumva numva gahunda yabaye tayari. Rwose natashye nabaye muzima mpita nsubukura gahunda yo gushaka ubu ndubatse mfite abana babiri n’umgugore”.

Abantu basaga mirongo itanu ngo nibo bakirizwa indwara zitandukanye mu isengesho ngaruka kwezi riba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi mu rugo rwa Yezu Nyirimuhwe ruherereye muri Paruwase ya Ruhango.

Kuri iki cyumweru kandi hakijijwe abantu benshi mu muhango wo gushengerera, aho byavuzwe ko abantu benshi bakijijwe indwara zitandukanye z’irimo Kanseri, ibibyimba byo mu nda, umutwe udakira. Abandi bakaba arabasabaga Imana kubaha imbyaro, kurwanya ibiyobyabwenge byabagize imbata n’ibindi. Aba bose n’abandi bakaba barakijijwe.

Padiri Stanis watangije isengesho ribera mu karere ka Ruhango buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi.
Padiri Stanis watangije isengesho ribera mu karere ka Ruhango buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Iri sengesho ryitabirwa n’abantu benshi baturutse impande zose z’igihugu ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda ryitabirwa n’abantu bafite ibibazo bitandukanye cyane cyane indwara zabuze kivura. Ngo abenshi bahagana bafite ukwizera barakira ndetse n’abafite ibindi byifuzo birasubizwa.

Buri uko iri sengesho ryabaye, habanza kubaho umuhango w’abantu batanga ubuhamya bagaragaza ibyo Imana yabakoreye, bityo hagakurikiraho umuhango wo gushengerera ari nabwo hagaragara abandi baba bakijijwe muri icyo gihe.

Iri sengesho ryatangiye mu mwaka wa 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangijwe n’umu padiri witwa Stanis nyuma y’uko akijije abantu basaga 500 ntibicwe. Uyu mu Padiri ukomoka mu gihugu cya Pologne, avuga ko ibibera aha atari we wabikoze, ahubwo ngo ni imbaraga z’Imana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yaravuze ngo: "Abaremerewe n’abarushye munsange ndabaruhura"Ni byiza ko uriya muvandimwe Yezu yamukijije nk’uko yakijije indwara nyinshi.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Yezu ni Muzima!
tumuture ibyo tubona biyunanije!!Aratwumva kandi aradukiza!

nsanzimana Jean de la croix yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

AH?UBUNDI NAJYAGA NGIRA NGO NUMUPADIRI WUTW AUBALD UJYAYO AGSENGERA ABANTU BAGAKIRA NAHO BIBA BURI GIHE MU NTANGIRIRO YUKWEZI KANDI BYATANGIYE MURI 1994, UBWO RERO HARI IMBARAGA ZIMANA ZIBIKORA , NTANGITANGAZA AHO ABANTU BENSHI BAHURIYE BASHAK IMANA NAYO IRABUMVA

philadelphie yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka