Muhanga: Abahuguwe na RPEP bitezweho umusaruro mwiza mu bumwe n’ibwiyunge

Umushinga Rwanda Peace Education Program (RPEP) uharanira kubaka amahoro Education Program (RPEP) urasaba abo wahuguye mu karere ka Muhanga kuba intumwa nziza mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye n’aho bagenda.

Aya mahugurwa yahawe abantu basaga 3500, higanjemo urubyiruko rw’abanyeshuri n’abarezi babo, yibanze ku buryo bwo gusobanurira abantu ibijyanye n’ubuhamya bw’abakoze ibikorwa bigamije amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Ubu butumwa bwatanzwe na RPEP (Rwanda Peace Education Program) bwiganjemo ubuhamya bw’ukuri ku babashije kurokora abahigwaga muri Jenoside, abatanze imbabazi nyuma ya Jenoside ndetse n’abahindutse ku migambi mibi n’abasabye izi mbabazi.

Kubera ko urubyiruko ari rwo shingiro ry’ejo hazaza, abahuguwe biganjemo abarezi biyemeje gushinga itsinda bise « abubatsi b’amahoro » rizafasha mu bujyanama bw’isanamutima ku bagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abubatsi b'amahoro bavuga ko bazaharanira gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Abubatsi b’amahoro bavuga ko bazaharanira gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Umwe mu barezi wigisha ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu i Kabgayi avuga ko amahugurwa yahawe ari inkunga ikomeye y’imbere h’ejo h’igihugu n’abagituye kuko hari ibyo yari atazi yamenye bizamufasha gutoza abana.

Ati « twatinyuwe uko twakwigisha amateka, kuko hari amaterime amwe n’amwe twajyaga tudatinyuka gukoresha, cyangwa tukayavuga twigengesereye ariko kandi abatwigishije bavuga ko ibyo duhisha n’ibyo twirengagiza aribyo byadushyize mu kaga».

Ku bijyanye n’ubumenyi abarezi bagomba guha abana by’umwihariko ku mateka y’igihugu, ngo aba barimu bibukijwe ko ubumenyi bwa Science bugomba kunganirwa n’ubumuntu ndetse n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda muzima.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku, ngo kuba bamwe muri aba barezi barashinze ihuriro ry’abubatsi b’amahoro ni indi nkunga izunganira akarere mu kubaka amahoro arambye kuko hari hari imbogamizi yo kubura abantu basobanukiwe neza n’inyigisho z’isanamitima.

Abahuguwe bahawe certificats ngo hari ibyo bajyaga batinya kuvuga bigatuma batigisha neza amateka y'u Rwanda.
Abahuguwe bahawe certificats ngo hari ibyo bajyaga batinya kuvuga bigatuma batigisha neza amateka y’u Rwanda.

Uyu muyobozi agira ati « dukenye buri umwe wakwifuza gutera urubariro ku kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kuko iyitwa MVURA NKUVURE twari dufite ishimangirwa na gahunda ya ndi umunyarwanda, iri huriro rikaba rizadufasha kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ubuyobozi tubagize akaboko k’iburyo kuko ibyo mwifuriza Abanyarwanda ari ibyiza gusa».

Mu bijyanye n’ikurikiranabikorwa ry’ubutumwa bw’amahoro bugiye gutangwa n’abahuguwe, ubuyobozi bwa RPEP buvuga ko hazabaho isuzuma nyuma y’amezi atatu, ndetse n’igenzura ry’ibizaba byaragezweho nyuma y’amezi atandatu.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubumwe n’ubwiyunge niyo nkingi ikomeye u Rwanda ryubakiyeho kandi ubona kubera ubumwe

tibingana yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

amahor aho turi hose agimba gusagamba maze tukaba nta mwiryane, niyo mpamvu tugomba kuyigisha abantu bose nabo bakayasakaza ahandi

baines yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka