Ruhango: Ku myaka 110 yumva neza “Ndi umunyarwanda” kurusha abandi

Kabera Antoine w’imyaka 110 y’amavuko utuye mu kagari ka Nyakarekare umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, arashimangira ko n’ubwo ashaje yumva neza gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, agasaba abandi kuyumva neza kuko izatuma abanyarwanda bamenyekana nk’abanyarwanda aho kwitirirwa ibindi.

Agira ati “ndashaje, ariko iyi gahunda nyumva neza cyane kurusha abandi kuko namaze kumenya ko ndi umunyarwanda, kandi nasanze aribyo bimpesha agaciro”.

Kabera ngo anyurwa no kwitwa umunyarwanda mbere y'ibindi byose.
Kabera ngo anyurwa no kwitwa umunyarwanda mbere y’ibindi byose.

Kabera asaba abandi banyarwanda kwitandukanya n’ibishuko bumvana abantu ahubwo bakayoboka gahunda ya “Ndi umunyarwanda” bakibagirwa ko mu Rwanda hari amoko.

Akomeza avuga ko abantu bavuga ko u Rwanda ari ruto nyamara atari ko bimeze, ndetse ngo n’iyo rwaba ruto ntacyo bitwaye kuko baruhawe n’Imana, agira ati “niba ari agahugu gato, nta kibazo kuko ni umurima twahawe n’Imana”.

Uyu musaza avuga ko guhera ku mwana ukivuka kugeza ku bangana nawe ndetse n’abamurusha imyaka bakwiye kumva neza gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, maze ubundi bagahesha ishema igihugu biherewe n’Imana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi gahunda se utayikunze wakunda iki iki go ari gahuza miryango

abayuda yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

dore ikiza cyo kugira abantu bakuze batugira inama ahubwo uyu musaza ni ukumwengera akatugira inama namahirwe yo kuira umukambwe nkuyu utugira inama nziza kubuzima turimo akatubwira ibyiza bya ndi umunyarwanda

kiza yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

uyu musaza ni inararibonye koko
ariko habura iki ngo abasaza nk’aba bajye bahurizwa hamwe urubyiruko rw’ubu rujye rutegurirwa ingendo shuri rujye kubigiraho uko bazarama.

rwemarika yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka