Umushinga RDIS ukorera mu itorero ry’Abanglicane mu Rwanda ku nkunga ya Guverinoma ya Scotland, kuwa 28/03/2013, wamuritse ibikorwa by’iterambere wagejeje ku baturage 200 batishoboye mu midugudu ibiri y’akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi.
Muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS 2), biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kugera ku mpuzandengo ya 11.5 % mu myaka itanu iri imbere, buvuye ku mpuzandengo ya 8.2 % mu myaka icumi ishize.
Abaturage bo mu kagari ka Gikombe umurenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bavuga ko bamaze imyaka ibiri n’amezi atandatu batanze amafaranga yo kuzana umuriro aho batuye ariko amaso yaheze mu kirere.
Akarere ka Muhanga kari ku mwanya wa nyuma mu kwinjiza imisoro n’amahoro mu turere umunani tugize intara y’Amajyepfo; nk’uko byemezwa n’inama njyanama y’aka karere.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse n’itsinda risuzuma imihigo muri iyi ntara, barishimira ko imihigo y’akarere ka Nyamagabe muri uyu mwaka yibanze ku mishinga izaha abantu benshi akazi, bikaba biri mu cyerekezo cyo kwigira.
Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yijeje Banki y’isi ko impano yayihaye ingana na miriyoni 50 z’amadolari y’Amerika yo kurwanya ubukene, izafasha kugera ku ntego yo kutagira umukene nyakujya mu Rwanda mu mwaka wa 2020.
Abanyeshuri 15 babonye amanota ya mbere mu bizamini byakoreshejwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR) mu Ukuboza 2012 barashimiwe bahabwa mudasobwa zigendanwa na seritifika.
Abaturage baherutse kugerwaho na gahunda ya Leta yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu byaro baratangaza ko aho baboneye umuriro bashiduka bugiye kubakeraho bakiri mu tubari kubera kutamenya ko bwije bitewe n’umuriro w’amashanyarazi babonye.
Annanie Nshunguyinka wo mu kagari ka Gaseke umurenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero, arashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage kubera ibikorwa by’iterambere abagejejeho harimo kwesa umuhigo yari yarihaye wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’urutoki n’izindi mbuto zitandukanye.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero barashishikarizwa kwihangira imirimo babinyujije mu mishinga iciriritse aho guhora bategereje inkunga zituruka ahandi, kugira ngo bakemure ikibazo cy’amikoro macye bafite.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 40 z’amayero, azakoreshwa mu kubaka imihanda mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza imyaka ku masoko kugira ngo harwanywe inzara mu gihugu.
Banki y’isi yataganje ko yageneye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, agenewe gufasha igihugu mu ngamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’indwara, kubura imirimo cyane cyane mu cyaro, cyangwa izituruka ku biza n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu karere ka Gatsibo harimo harategurwa igenamigambi ry’umwaka utaha, muri iri genamigambi ngo hakaba hari kwibandwa cyane ku bikorwa remezo no ku mafaranga azafasha mu bikorwa by’Akarere muri rusange.
Abagize sosiyete sivile mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bashimishijwe no kuba akarere kari ku rwego rushimishije mu gushyira mu bikorwa imihigo ku buryo inzego zose nizirushaho gufatanya nta kabuza iyi mihigo izeswa nk’uko yahizwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwamaze kumvikana n’abayobozi b’amakoperative y’abaturage yo kubitsa, kuzigama no kugurizanya bita Umurenge SACCO uko ayo makoperative ngo agiye gufasha aborozi kuva mu myotsi, bakajya batekesha kandi bagacana amatara akomoka ku ngufu za Biogas (biyogazi).
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba akaba anashinzwe gukurikirana akarere ka Bugesera, madamu Mukaruriza Monique, aratangaza ko ibikorwa bimaze kugerwaho mu karere ka Bugesera ndetse na gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage bigaragaza amahame y’imiyoborere myiza ako karere kamaze gushimangira.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko iyo umuturage ahawe serivisi mbi bimutwara umwanya aba agomba gukoresha mu mirimo imuteza imbere, kandi ngo igihombo umwe mu baturage agize gitera buri wese guhomba kuko uwo uhombye aba ari umuguzi w’abacuruzi, umuterankunga n’inshuti ya buri wese.
Mu gihe ubusanzwe umuntu agira umubyeyi wamubyaye ku buryo bw’umubiri, kuri bamwe hakiyongeraho umubyeyi wa batisimu, mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke batangije gahunda bise ‘Kubyarana mu Bukungu.’
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arashima iterambere abagore bo mu karere ka Ngoma bamaze kwigezaho binyuze mu kwihangira imirimo no gutinyuka ibikorwa n’imishinga ibyara inyungu, akabasaba gukomeza umurava no gufata ingamba zo gukemura ibikibabangamiye mu rugengo rw’iterambere.
Buri muyobozi n’undi muntu wishoboye wo mu Karere ka Gakenke, yafashe umugore utishoboye agomba gufasha kugira ngo atere imbere, mu rwego rwo guteza imbere abagore batishoboye ngo na bo bagere ku rwego nk’urw’abandi.
Abikorera bo mu karere ka Ngoma basabye ko inyubako iri mu mujyi wa Ngoma rwagati izwi ku izina rya (ONATRACOM) na gereza ya Kibungo byakimurwa, bikubakwamo inyubako z’ubucuruzi.
Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza z’u Rwanda ngo ntibagishaka kwitwa intiti zitagira ibikorwa ndetse bamaze gutangiza gahunda bise Students on field izabageza hirya no hino mu gihugu bagahura n’Abanyarwanda, bagamije kubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Abaturage bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke barishimira ko babonye umuhanda mwiza uri gukorwa mu murenge wabo, bikazacyemura ikibazo cy’ingendo kandi ngo gukora uyu muhanda byatumye babona akazi kabaha amafaranga bazakoresha bakiteza imbere.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke babonye n’amaso yabo imashini zihinga ndetse banazibona zihinga ku butaka bw’iwabo mu gikorwa bamwe bise igitangaza ku wa kabiri tariki ya 05/03/2013 ubwo izo mashini zasesekaraga muri Nyamasheke.
Guverinoma y’u Rwanda imaze gusinyana Banki y’Isi amasezerano y’icyiciro cya kabiri cy’inguzanyo y’amadolari miliyoni 60 azakoreshwa mu gutanga amashanyarazi mu gihugu.
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugena ahantu hatandukanye hazajya hubakwa inganda akaba ari na ho zikorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera, Nyabihu, Rusizi na Huye. Ibi ngo biri mu rwego rwo guca akajagari kagaragara mu nganda, aho usanga nta gahunda ihamye yo kubungabunga umutungo cyane cyane mu (...)
Abagenda mu mugi wa Butare baturutse i Kigali cyangwa no mu yindi migi yo hanze y’u Rwanda, binubira ko kubona serivisi za nijoro muri uyu mujyi bitaborohera. Abacuruzi b’i Huye na bo bavuga ko gukora nijoro batabyanze, ikibazo kikaba ari uko nta bakiriya babona muri ayo masaha.
Umukecuru witwa Karubera Berina wo mu mugudu wa Twabumbogo mu kagari ka Nsanga ho mu murenge wa Rugendabari yatangiye ibikorwa byo kwiteza imbere ahereye ku mafaranga ibihumbi 10 gusa none ubu ageze aho kwitwa umumiliyoneri.
Isabelle Uzamukunda w’imyaka 32, utuye mu karere ka Musanze ariko avuka mu karere ka Nyamasheke, yarangije kwiga atekereza guteza imbere aho avuka none ubu afite uruganda “AGASARO ORGANIC” ruri mu karere ka Nyamasheke, rubyaza umusaruro imbuto ku buryo rushobora gutanga umutobe wa litiro 500 mu munsi.
Minisitiri mushya ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete aremeza ko mu mirimo mishya yashinzwe azihatira kunoza imikoreshereze myiza y’ingengo y’imari ya Leta kandi ngo azabigeraho neza kuko ari inshingano yumva kandi na minisiteri ayoboye ikaba ifite abakozi babishoboye.