U Rwanda rwashyikirijwe na Banki y’Isi inguzanyo y’Amadolari miliyoni 60 yo gusakaza amashanyarazi

Guverinoma y’u Rwanda imaze gusinyana Banki y’Isi amasezerano y’icyiciro cya kabiri cy’inguzanyo y’amadolari miliyoni 60 azakoreshwa mu gutanga amashanyarazi mu gihugu.

Iyi nguzanyo ngo izishyurwa mu myaka ibarirwa hagati ya 20 na 30, ikaba mu myaka itatu izaba imaze gufasha ingo zigera ku bihumbi 48 kubona nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete abitangaza.

Minisitiri Gatete agira ati: “Aya mafaranga azafasha abaturage batuye mu cyaro kubona amashanyarazi no kuzamura imibereho myiza yabo kuko amashanyarazi azatuma batangiza imishinga inyuranye ibahesha inyungu n’akazi, ndetse bakazashobora gutunganya no kongera agaciro k’umusaruro w’ibyo bakora.”

U Rwanda rufite intego kugeza amashanyarazi ku baturage 70% mu mwaka wa 2017 bavuye kuri 16% iki gihe.
U Rwanda rufite intego kugeza amashanyarazi ku baturage 70% mu mwaka wa 2017 bavuye kuri 16% iki gihe.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Carolyn Turk yasobanuye ko iyi nguzanyo imeze nk’impano, kuko yishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto cyane, kandi ko nta kintu gihambaye u Rwanda rusabwa uretse kuyakoresha neza icyo yagenewe.

Minisitiri Gatete yavuze ko aya madolari miliyoni 60 ari igice kimwe cy’azatangwa mu masezerano yo guha abaturage amashanyarazi, afite agaciro ka miriyoni 348.2 z’amadolari ya Amerika.
Icyiciro cya mbere cyo gusakaza amashanyarazi cyarangiye hakoreshejwe miliyoni 357 z’amadolari zivugwaho kuba zaragejeje amashanyarazi mu ngo ibihumbi 350 mu myaka itatu ishize.

Inzira iracyari ndende kuko ngo u Rwanda rukiri ku gipimo cya 16% by’abaturage bafite amashanyarazi, ariko ngo hari icyizere cyo kuzagera kuri 70% mu mwaka wa 2017, nk’uko Amb. Gatete abivuga.
Yavuze ko inguzanyo yatanzwe igamije kunganira ingufu n’ubushobozi bya leta kubyaza ingufu ibintu binyuranye birimo ingomero, gazi metane, nyiramugengeri, amashyuza, imirasire y’izuba na biogas, zigakoreshwa mu nganda, ku mihanda no mu nyubako zinyuranye.

Ibihugu n’imiryango itanga amafaranga yo guha abaturage amashanyarazi muri Programu yiswe EARP ni Banki nyafurika itsura amajyambere, Banki y’iterambere y’abarabu, imiryango ya OPEC, EU, ikigega cya OFID, ibihugu by’Ububirigi, Ubuholandi, Ubuyapani, hamwe na Banki y’isi iyoboye igikorwa cyo kwegeranya ayo mafaranga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntbwo bishoboka ewasa irananiwe kwishyura umuriro wagerayo ngo cash power zarashize ,ngo isinga ntazo ukamatra amezei atatu nta muriro ibyo ntacyo bivuze.

gati yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka