Ngoma: Aho baboneye umuriro ntibakibuka gutaha bava mu kabari

Abaturage baherutse kugerwaho na gahunda ya Leta yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu byaro baratangaza ko aho baboneye umuriro bashiduka bugiye kubakeraho bakiri mu tubari kubera kutamenya ko bwije bitewe n’umuriro w’amashanyarazi babonye.

Uyu muriro bamaze igihe kitageze ku kwezi bawubonye ariko ngo ibimenyetso by’impinduka ku iterambere batangiye kubibona.

Bitewe nuko uyu muriro wagiye utangwa mu busantire no ku mashuri abatuye kure y’ibi bikorwaremezo byahawe umuriro bava iwabo gabakora urugendo baza kunywera ahari umuriro.

Abatuye mu busantire bwa Kibimba mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma bavuga ko umuriro utuma bamwe bibagirwa gutaha kandi bwije. Umuturage twasanze kuri ubu busanteri unahacururiza uzwi ku izina rya Nzabarinda yagize ati:

“Umuntu aturuka kure ahataragera umuriro ngo aje nawe kunywera byeri ku itara. Iyo ahageze kuko haba hagaragara arinwera ntiyibuke gutaha ukabona za satanu zirageze kandi aribukore urugendo runini yibuka ko bwije ageze ahatari urumuri.”

Uretse kuba abantu bishimira ibyiza by’iterambere ry’umuriro ndetse bakanibagirwa ko bwije, abatuye ahagejejwe umuriro w’amashanyarazi bavuga ko ibimenyetso by’iterambere kuri bo bihari.

Umuturage utuye i Mutendeli yagize ati “Ubungubu hari ibitangiye kugenda bihinduka. Atelier zisudira zatangiye kuvuka ama saloon de coiffure agiye kwiyongera abana bacu babone imirimo. Za photocopieuse zarahasesekaye mu gihe twakoraga ingendo tujya gufotoza.”

Hari n’abavuga ko amasaha y’akazi yiyongereye ko batagitaha kare ahubwo ko bacuruza na nijoro kuko haba hagaragara.

Ku rundi ruhande ariko hari imbogamizi zuko abaturage benshi batahawe umuriro w’amashanyarazi nk’uko ahandi byatangiriye bagiye bawuhabwa.

Aho baboneye umuriro mu murenge wa Mutendeli ubona hari icyahindutse mu kwitabira gahunda zitandukanye zibera muri ubu busanteri.
Aho baboneye umuriro mu murenge wa Mutendeli ubona hari icyahindutse mu kwitabira gahunda zitandukanye zibera muri ubu busanteri.

Urebye abatuye ku mihanda babonye umuriro ni abatuye mu busatire gusa abahaturiye bagiye batawubona bagasaba ko nabo bawuhabwa nkuko n’ahandi byagendaga batarenga inzu.

Umuturage waganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Umuriro barawutwimye kandi mu mirenge byatangiriyemo baheraga ku murongo none inaha ugenda kilometro zirenze ebyiri nta muntu ucanirwa kandi batuye ku mihanda ndetse n’imidugudu tuyituyemo.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise, ubwo ikibazo nkiki cyabazwaga mu murenge wa Rukumberi ubwo yari yabasuye muri uku kwa kabili 2013,yavuze ko bari kuvugana na EWSA kugirango harebwe icyakorwa.

Kugera ubu imirenge hafi ya yose yo mu karere ka Ngoma yagejewemo amashanyarazi mu byaro nubwo hari igice kinini cy’ibyaro bitaragezwamo uyu muriro, buri kagali kageramo uyu muriro.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka