U Rwanda rufite intego yo kuzamura ubukungu gipimo cya 11.5 % mu myaka itanu iri imbere

Muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS 2), biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kugera ku mpuzandengo ya 11.5 % mu myaka itanu iri imbere, buvuye ku mpuzandengo ya 8.2 % mu myaka icumi ishize.

Gukora cyane kugira ngo intego u Rwanda rwihaye muri EDPRS 2 zigerweho, ni imwe mu ngingo nyamukuru iganirwaho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uri kubera mu kigo cya gisirikari cya Gabiro mu karere ka Gatsibo kuva tariki 28/03/2013.

Ibyo bizanajyana no kureba icyakorwa kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda irusheho gutera imbere muri rusange muri icyo gihe cy’imyaka itanu iri imbere (2013-2017).

Bamwe mu bayobozi bari mu mwiherero i Gabiro.
Bamwe mu bayobozi bari mu mwiherero i Gabiro.

Kugira ngo ibyo bigerweho bizasaba imbaraga za buri Munyarwanda mu rwego urwo arimo rwose, bikazanajyana no kurushaho kongerera ubushobozi Abanyarwanda ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo mu rwego rwo kwihutisha iterambere.

Kuzamura ubukungu bw’u Rwanda birashoboka nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abyemeza. Ibyo abivuga agendeye ku buryo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 8 % mu mwaka ushize wa 2012 kabone n’ubwo ibihugu bisanzwe bitera inkunga u Rwanda byari byayihagaritse.

Ibi umukuru w’igihugu abigereranya n’igitangaza ari na yo mpamvu avuga ko kurushaho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda bishoboka.

Iyo bari mu mwiherero bagira igihe cyo gushyiraho morale.
Iyo bari mu mwiherero bagira igihe cyo gushyiraho morale.

Mu mwaka wa 2012 ibihugu bitandukanye byahagaritse inkunga byateraga u Rwanda kubera ibirego rwashinjwaga byo gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo. U Rwanda rwahakanye ibyo birego rwivuye inyuma rutangaza ko ntaho ruhuriye n’uwo mutwe wa M23.

Guhagarikirwa inkunga k’u Rwanda byahise binahurirana n’umugambi wa Guverinoma wo gutangiza ikigega cyiswe Agaciro Development Fund, umugambi wari wemerejwe mu nama ya 9 y’umushyikirano.

Icyo kigega cyatekerejwe mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bishakemo ibisubizo batagombye gutegereza inkunga z’amahanga. Kuva icyo kigega gitangijwe Abanyarwanda, ibigo bya Leta n’iby’abikorera bagenda bagitera inkunga.

Bagira n'umwanya wo gukora sports.
Bagira n’umwanya wo gukora sports.

Nubwo igice kitari gito cy’ingengo y’imari y’u Rwanda kiva mu nkunga z’ibihugu by’amahanga, u Rwanda rufite intego yo kuzihaza kugeza ubwo ruzaba rutakibeshwaho n’inkunga z’amahanga, ari na yo mpamvu hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda burusheho kuzamuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka