Ministiri w’Imari mushya yemeje ko azihatira kunoza imikoreshereze myiza y’ingego y’imari ya Leta

Minisitiri mushya ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete aremeza ko mu mirimo mishya yashinzwe azihatira kunoza imikoreshereze myiza y’ingengo y’imari ya Leta kandi ngo azabigeraho neza kuko ari inshingano yumva kandi na minisiteri ayoboye ikaba ifite abakozi babishoboye.

Ibi minisitiri Gatete yabivugiye muri MINECOFIN, minisiteri y’Imari mu Rwanda, i Nyarugenge mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na John Rwangombwa basimburanye mu mirimo ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 27/02/2013.

Ministiri mushya w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete uhamya ko asanze ikipe ishoboye kumufasha guhangana n’ikoreshwa rinoze ry’ingengo y’imari ya leta yagize ati: “Muri iyi minisiteri mpasanze ikipe ikomeye cyane yageze kuri byinshi kuva mu mwaka wa 2005 ubwo navaga muri iyi minisiteri nanjye nabereye umukozi.”

Akomeza avuga ko atari akazi kuyobora minisiteri y’imari n’igenamigambi, kuko habaho gukorana n’izindi nzego, ariko ngo minisitiri mushya ntashidikanya ko azafatanya n’ikipe ikomeye ikora muri MINECOFIN bakazasohoza inshingano zikomeye bafite.

Ministiri John Rwangombwa ucyuye igihe muri MINECOFIN yamenyesheje umusimbuye Ambasaderi Gatete ko agiye guhangana n’ibibazo biterwa na bamwe mu bakozi ba Leta basaba amafaranga atari mu ngengo y’imari, ndetse no kuba ubwayo yarabaye make, bitewe n’ihagarikwa ry’inkunga zatangwaga n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda batandukanye.

John Rwangombwa yagize ati: “ Dufite abakozi bamwe baza basaba amafaranga atarateganyijwe mu igenamigambi ngo ashyirwe no mu ngengo y’imari; ariko nshima ko batangiye kubyumva. Imbogamizi uzanahura nayo ni uko usabwa kandi kwihutisha kunoza ingengo y’imari, kuko twacyererewe kuyinoza bitewe n’abaduteraga inkunga baje kuzihagarika mu minsi ishize.”

Minisitiri mushya n'uwo asimbuye mu ifoto n'abakozi bose ba MINECOFIN.
Minisitiri mushya n’uwo asimbuye mu ifoto n’abakozi bose ba MINECOFIN.

Ministiri Gatete kandi yasabwe gukomeza kureshya abatanga inkunga bivugwa ko bari mu nzira zo kongera kuyirekura, ndetse no kunoza mu gihe cya vuba icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa gahunda y’imbaturabukungu wiswe EDPRS II.

Hagaragajwe ko mu myaka itatu n’igice John Rwangombwa yari amaze ayobora MINECOFIN yageze ku bikorwa bitandukanye birimo kubaka inzu y’amagorofa atandatu iyo Ministeri ikoreramo, kuzamura ubukungu bw’igihugu bukagera ku kigero cya 8% kandi bitari byoroshye, ndetse no kumenya umurongo wo kubahiriza EDPRS II bashingiye ku buryo iya mbere yagenze.

Ministiri Gatete kandi ashima ubufatanye bwa Banki Nkuru y’Igihugu BNR na MINECOFIN bwatumye imibereho y’Abanyarwanda ikomeza kuzamuka igana heza, ashingiye ku bipimo by’umutungo rusange buri Munyarwanda yinjiza ku mwaka.

Amb. Gatete yabaye umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN mu myaka ya 2003-2005, akaba ahamya ko imirimo ashinzwe ayizobereyemo azakomeza gufatanya n’abandi kuyisohoza neza.
Ambasaderi Claver Gatete abaye minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuye ku buyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’u Rwanda nayo yakomeje kuyoborwa na John Rwangombwa wari minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Aba bayobozi bahinduriwe imirimo na perezida wa repubulika mu byemezo byashyizwe ahagaragara kuwa 26/02/2013.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza. ko ikipe agiye kubera umutoza ayizi. nibakomeze batsinde

benzo yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka