Nyamasheke: Yatekereje guteza imbere aho avuka, none afite uruganda rutunganya imbuto rwa miliyoni 180 z’Amanyarwanda

Isabelle Uzamukunda w’imyaka 32, utuye mu karere ka Musanze ariko avuka mu karere ka Nyamasheke, yarangije kwiga atekereza guteza imbere aho avuka none ubu afite uruganda “AGASARO ORGANIC” ruri mu karere ka Nyamasheke, rubyaza umusaruro imbuto ku buryo rushobora gutanga umutobe wa litiro 500 mu munsi.

Uyu mugore atangaza ko yafashe icyemezo cyo kubyaza umusaruro inanasi zapfaga ubusa muri aka karere, kandi akaba yarakoranye n’abahinzi bo muri aka karere ku buryo na bo bimaze kubateza imbere.

Uzamukunda ufite umugabo n’abana babiri, uruganda rwe rwuzuye rutwaye miliyoni 180z’amafaranga y’u Rwanda, ruherereye mu mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.

Ubwo Abayobozi batandukanye basuraga uru ruganda tariki 26/02/2013..
Ubwo Abayobozi batandukanye basuraga uru ruganda tariki 26/02/2013..

Ni ku muhanda wa kaburimbo, unyura mu karere ka Nyamasheke hirya gato y’ahitwa ku Buhinga ku muhanda munini wa Kigali-Rusizi.

Uyu mubyeyi ukomoka mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke, atangaza ko nyuma yo kurangiza amashuri muri Kaminuza ya INILAK mu 2007 yagize igitekerezo cy’uko yamanuka akajya guteza imbere aho avuka.

Icyo gihe ngo yegereye ababyeyi bo muri aka karere akabakangurira ko bakwiriye kwibumbira hamwe maze bakabyaza umusaruro inanasi zeraga ariko zigapfa ubusa ari na ko bakora ubuhinzi bw’inanasi bw’umwuga.

Abo babyeyi ngo baramwemereye maze batangira guhinga inanasi z’umwimerere kandi zitanga umusaruro. Ibi ngo byabatwaye imyaka itatu kugira ngo babashe kubona imbuto zitanga umusaruro ukwiriye kandi ushobora no kugezwa hirya no hino, harimo no hanze y’Igihugu.
Muri icyo gihe kandi ni ko abo bahinzi bagendaga bongererwa ubushobozi nk’amahugurwa agamije guteza imbere igihingwa cy’inanasi ku buryo kugeza ubu, abo bahinzi bakorana na Uzamukunda bafite ubumenyi bwo gukingira inanasi zabo kuko babonye ubumenyi buhagije.

Muri uwo mushinga, Uzamukunda yabashije kubona inkunga-nguzanyo z’abafatanyabikorwa ku buryo yabashije kubaka uruganda rwa miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko hakabamo uruhare rwe rugera kuri miliyoni 50 z’Amanyarwanda.

Uru ruganda rutunganya umutobe w’umwimerere w’inanasi, inanasi zivanze n’amatunda ndetse n’ibindi bibikomokaho.

Uru ruganda “AGASARO ORGANIC” rukora amasaha umunani ku munsi (ni ukuvuga 5 ku manywa n’andi 3 nijoro) rufite ubushobozi bwo gutanga umutobe ungana na litiro 500 ku munsi.

Uzamukunda Isabelle avuga ko kugira igitekerezo cyo gushinga uru ruganda byamugiriye akamaro gafatika, haba kuri we ubwe no ku bandi bahinzi bakorana kandi akavuga ko umugore adakwiriye kwitinya muri gahunda zose kuko iyo afite ibitekerezo bizima nta kabuza bigerwaho.

Uruganda AGASARO ORGANIC kugeza ubu rukorana n’abahinzi 1100 ariko intego yarwo ikaba ari ukugeza ku bahinzi 2.000.

Nyir’uruganda Uzamukunda Isabelle kandi yemeza ko nta mpungenge afite z’uko umusaruro ushobora kuzabura kuko akarere ka Nyamasheke kamaze kubemerera ubuso buhagije bwo guhingaho imbuto bakeneye zitanga umusaruro.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Courge Isabelle, ndibuka rwose ukishakisha arikom ku bw’umurava wagize wabigezeho kandi bizakomeze. Abagore bagize amahirwe yo kukumenya tukwigiraho byinshi

MUKASHEMA Adelphine yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Gutinyuka nibyo byibanze

yanditse ku itariki ya: 2-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka