iCPAR yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini umwaka ushize

Abanyeshuri 15 babonye amanota ya mbere mu bizamini byakoreshejwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR) mu Ukuboza 2012 barashimiwe bahabwa mudasobwa zigendanwa na seritifika.

Muri uwo muhango wabaye tariki 16/03/2013 baboneyeho no gukora ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi bashya ba iCPAR n’abacyuye igihe nyuma y’imyaka ine bari bamaze ku buyobozi. Umuyobozi mukuru ucyuye igihe ni Peter Rutaremara wasimbuwe na Francis Mugisha.

Umwe mu banyeshuri bitwaye neza mu bizamini byateguwe na iCPAR ahabwa mudasobwa.
Umwe mu banyeshuri bitwaye neza mu bizamini byateguwe na iCPAR ahabwa mudasobwa.

Muri uwo muhango kandi baboneyeho n’akanya ko gushimira abantu bagera kuri 28 bitanze kugira ngo umwuga w’ababaruramari utere imbere mu Rwanda; nk’uko tubikesha Georgette Giramahoro ushinzwe itangazamakuru muri iCPAR.

Bakomeje gushishikariza abanyeshuri ko bakwiye kwiga cyane ndetse bakanashishikariza na bagenzi babo kwitabira ayo masomo cyane cyane ko ababaruramari b’umwuga bakiri mbarwa mu Rwanda ugereranije n’akazi gahari.

Umuyobozi wa iCPAR ucyuye igihe (ibumoso) ahererekanya ububasha n'uwamusimbuye.
Umuyobozi wa iCPAR ucyuye igihe (ibumoso) ahererekanya ububasha n’uwamusimbuye.

Igikorwa cyo gushimira abanyeshuri bakoze ibizamini bitegurwa na iCPAR bitwaye neza cyatewe inkunga na Cristal Ventures, Sulfo Rwanda, Access Bank, BCR, Banque Populaire du Rwanda, KPMG (Audit Firm), Ernst & Young, RUMA CPA na College of Business Studies (CBS).

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE BABA BARAKORESHEJE ABARANGIJE IKIHE KICIRO?THX

ALIAS yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka