Gakenke: Buri muyobozi yafashe umugore utishoboye azafasha kugeza ateye imbere

Buri muyobozi n’undi muntu wishoboye wo mu Karere ka Gakenke, yafashe umugore utishoboye agomba gufasha kugira ngo atere imbere, mu rwego rwo guteza imbere abagore batishoboye ngo na bo bagere ku rwego nk’urw’abandi.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013 mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabereye mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke.

Mu gaseke karimo udupapuro twanditseho amazina y’abagore batishoboye, buri muyobozi agatambuka akajya imbere agatora agapapuro kamwe. Izina ry’umugore atomboye akaba amubereye umubyeyi bise wo muri batisimu, utombowe agatambuka bagasuhuzanya maze bakibwirana.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye aganira n'umugore agiye gufasha kwiteza imbere (Photo: N. Leonard)
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye aganira n’umugore agiye gufasha kwiteza imbere (Photo: N. Leonard)

Immaculee Mukagacinya, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gakenke abisobanura, yavuze ko iyo gahunda igamije kuzamura imibereho y’abagore batishoboye.

Bakazajya babagira inama zabafasha kwiteza imbere, bakagira n’inshingano zo kubakurikiranira hafi igihe cyose kugira ngo bave mu bukene.

Mukagacinya yakomeje avuga ko inama z’abo bantu bafatwa nk’ababyeyi bo muri batisimu zikenewe, kuko ngo hari imwe mu miryango irwaza bwaki mu gihe ari yo yeza kurusha iyindi kubera kubura ababagira inama zabafasha kurya indyo yuzuye.

Uretse kubagira inama, abo bayobozi bafite kandi inshingano zo gukura abo bagore mu bukene, baboroza amatungo yabaha amafaranga n’ifumbire yo guhinga bakeza bityo bakazamura imiryango yabo.

Nyuma yo kubona umugore azafasha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode, yavuze ko azamukurikiranira hafi kandi inshingano zo kumufasha gutera imbere akazazigeraho.

Gahunda nk’iyi yabaye mu mirenge yose igize akarere, ikazafasha kugabanya umubare w’abagore batishoboye bo muri ako karere.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka