Nyamagabe: Sosiyete sivile irishimira uko akarere gahagaze mu mihigo ya 2012-2013

Abagize sosiyete sivile mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bashimishijwe no kuba akarere kari ku rwego rushimishije mu gushyira mu bikorwa imihigo ku buryo inzego zose nizirushaho gufatanya nta kabuza iyi mihigo izeswa nk’uko yahizwe.

Ku wa gatatu tariki 13/03/2013, habaye inama yahuje inzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye abaturage ngo bagezweho ibibakorerwa banarebere hamwe uko akarere kabo gahagaze mu gushyira mu bikorwa imihigo.

Ntawurishira Hilalie uhagarariye plate forme ya sosiyete sivile mu karere ka Nyamagabe yagize ati: “iyi nama twayitumiye dufite intego ebyiri.

Kuyihuza n’ukwezi kw’imiyoborere myiza dusobanurira abaturage ibibakorerwa, ndetse no kurebera hamwe aho tugeze twesa imihigo y’umwaka wa 2012-2013 kugira ngo abaturage babone aho bahera bongeramo ingufu tugere mu gusoza umwaka w’imihigo twayesheje 100%”.

Ntawurishira akomeza avuga ko basanze mu mihigo myinshi cyane cyane ijyanye n’ubukungu –dore ko ariyo iba ari myinshi- bageze hejuru ya 70%, bikaba byerekana ko nibarushaho gufatanya bazasoza umwaka w’ingengo y’imari barabigezeho uko bikwiriye.

Abitabiriye inama yateguwe na plate forme ya sosiyete sivile i Nyamagabe.
Abitabiriye inama yateguwe na plate forme ya sosiyete sivile i Nyamagabe.

“abaturage nibafatanya n’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa harimo na sosiyete civile turi bwongeremo imbaraga bikazagera mu kwezi kwa gatandatu imihigo yeshejwe ku buryo bukwiriye,” Ntawurishira.

Nk’uko byagaragaye muri iyi nama, ngo hakenewe kongera ingufu mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage babashe kurushaho kwitabira ibikorwa basabwa kugiramo uruhare, nko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kubaka inyubako zizakorerwamo n’utugari n’ibindi.

Abagize sosiyete sivile cyane cyane abanyamadini basabwe gufasha mu gukora ubukangurambaga mu baturage, kugira ngo bitabire gahunda za Leta zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.

Bibukijwe ko mu gihe akarere kadahagaze neza mu mihigo bitabazwa umuyobozi wako gusa, ahubwo abaturage bose ndetse n’abafatanyabikorwa bagakoreramo baba barabigizemo uruhare.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka