• Guverineri Gatete arasaba ubufatanye mu gufasha abatishoboye

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro umushinga w’ubworozi bw’inkoko watwaye amafaranga miliyoni 15 mu mudugudu w’Icyizere, umurenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi, tariki 22/12/2011,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Gatete Claver yifuje ko habaho ubufatanye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye kugira ngo bigere ku (...)



  • YWCA yiyemeje guhindura imyumvire y’Abasigajwe inyuma n’amateka

    Isyirahamwe ry’abagore b’abakirisitukazi mu Rwanda (Young Women’s Christian Association of Rwanda [YWCA]) ryiyemeje kuzamura no guhindura imyumvire igaragara ku basigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda.



  • Abagize JADF mu Ntara y’Amajyepfo bahuguwe ku iterambere

    Mu Karere ka Huye, ejo, hasojwe amahugurwa yo gusobanurira abafite aho bahuriye n’iterambere ry’intara y’Amajyepfo ibijyanye n’imikorere y’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF).



  • Yatomboye laptop na modem muri “IZIHIZE NA MTN”

    Kabarisa Asumani ufite imyaka 24 yatomboye laptop ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450 na modem muri tombola yitwa “IZIHIZE NA MTN” ya sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda.



  • “Ubucukuzi bukwiye guharirwa abantu bakuru abana bakajya kwiga” –Uwamariya

    Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye ababyeyi bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kutajyana abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo bakabohereza mu ishuri.



  • MINICOM yahaswe ibibazo ku micungire mibi y’imari ya Leta

    Tariki 25/11/2011, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda niyo yari itahiwe kwitaba inteko ngo isobanure uko yakoresheje umutungo wa Leta mu buryo budasobanutse. MINICOM irashinjwa litiro za essence zigera kuri miliyoni ebyiri, n’itangwa ry’akazi n’amasoko mu buryo budafututse.



  • Agatabo gafasha umuturage gusobanukirwa n’ingengo y’imari kashyizwe ahagaragara

    Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’indi miryango nka Cladho, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 ugushyingo 2011, bashyize ahagaragara agatabo kagiye gukwirakwizwa mu midugudu yose hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012.



  • BRD yaje ku mwanya wa gatatu mu ma banki atsura amajyambere muri Afrika

    Ihuriro nyafurika rihuza ibigo n’amabanki bitsura amajyambere ryashyize banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) ku mwanya wa gatatu w’aya mabanki muri Afurika mu gukora neza no gutanza serivisi nziza.



  • “Raporo ya UNDP ku Rwanda yakoresheje imibare ishaje”- Aurelien Agbenonci

    Intumwa y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda ivuga ko hakoreshejwe imibare ishaje mu gukora icyegeranyo cy’iterambere ry’abaturage mu Rwanda mu mwaka wa 2011.



  • Gatsibo: abaturage borojwe ihene 140 za kijyambere

    Abaturage 140 bo mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bahawe ihene 140 za kijyambere zikamwa zifite agaciro k’amafaranga 3.535.000 zatanzwe na minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimuka no gufasha abatishoboye (international organization for Migration).



  • “Rwanda: Singapore ya Africa?”-Nick Aster

    Ubwo yasuraga u rwanda mu minsi ishize, umunyamakuru Nick Aster wandikira urubuga rwa internet www.gawker.com rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangajwe n’uko yabonye u Rwanda.



  • Ngororero igiye gukemura ikibazo cy’amacumbi

    Nyuma yo kubona ko abantu banyura mu karere ka Ngororero bagira ikibazo cyo kubona aho barara, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe icyemezo cyo kubaka ahantu hagari (centre d’acuiel) hazajya hacumbikwa n’abashaka kukarara ku bushake bwabo cyangwa biturutse ku mpamvu z’akazi n’ingendo.



  • Ivugururwa ry’umujyi wa Huye rigeze kure

    Nyuma yo kuvugurura isoko, inyubako ya banki y’abaturage n’andi mazu atandukanye, ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Huye birakomeje.



  • Akajagari mu mwuga w’ubushoferi kagiye gucika

    Mu rwego rwo kugabanya akajagari kaboneka mu mwuga w’ubushoferi, minisiteri y’ibikorwa remezo imaze gukora inyigo ikubiyemo amategeko agenga abakora uwo mwuga.



  • Sacco ya Mayange, intangarugero mu Karere ka Bugesera

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju aravuga ko Sacco Umurenge wa Mayange iza ku isonga mu gukora neza mu karere ayoboye.



  • Umuganda, inyunganizi ku ngengo y’imari y’igihugu

    Nk’uko tubisanga mu itegeko rigenga umuganda mu Rwanda No53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugirango bagere ku gikorwa bahuriyeho gifitiye igihugu akamaro. Umuganda ugamije kandi guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Igihugu (...)



  • Bari abashomeli ariko ubu batanga akazi

    Umwuga w’ubugeni n’ubukorikori wakuye abagize Unique décor mu bushomeri. Nyuma yo kubura akazi bakoresheje umutwe wabo ubu bageze ku rwego rwo gutanga akazi.



  • Etienne KABERUKA arusha amafaranga abarangije kaminuza ntaho yize

    Kubera umukamo w’inka eshatu gusa yoroye umuhinzi mworozi, Etienne Kaberuka wo mu Ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yari umukene none magingo aya asigaye abona amafaranga aruta umushahara wa benshi mu barangije za Kaminuza kandi atarigeze yiga ayo mashuli



Izindi nkuru: