Nyamasheke: I Shangi barishimira ko babonye umuhanda, bakava mu bwigunge no mu bukene

Abaturage bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke barishimira ko babonye umuhanda mwiza uri gukorwa mu murenge wabo, bikazacyemura ikibazo cy’ingendo kandi ngo gukora uyu muhanda byatumye babona akazi kabaha amafaranga bazakoresha bakiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke n'abaturage mu guhanga umuhanda uzafasha abaturage kuva mu bwigunge no kubona inzira nyabagendwa z'umusaruro wabo, kwivuza ni kugenderana n'abandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke n’abaturage mu guhanga umuhanda uzafasha abaturage kuva mu bwigunge no kubona inzira nyabagendwa z’umusaruro wabo, kwivuza ni kugenderana n’abandi.

Mu mihango yo gutangiza gukora uyu muhanda yabaye i Shangi kuwa gatatu tariki ya 06/03/2013, abaturage b’i Shangi babwiye Kigali Today ko bishimiye uyu muhanda uzafasha benshi muri bo kwigobotora ibibazo binyuranye baterwaga no kutagira umuhanda.

Ibi ngo birimo kuba imodoka z’abacuruzi zizabona aho zinyura ku buryo bworoshye zizana ibicuruzwa bakenera hafi y’iwabo kimwe n’iziza kubagurira umusaruro w’ibyo bahinga byinshi.

Harimo kandi no kuba batazongera kuvunika batwara abarwayi mu ngobyi gakondo cyangwa kubatwara ku mapikipiki kuko iyo imvura yagwaga Imbangukiragutabara zananirwaga kugera ku kigo nderabuzima cya Mugera kuko zitabashaga kunyura mu gahanda gato bari bafite.

Abaturage baremeza ko umuhanda mushya uzababera igisubizo.
Abaturage baremeza ko umuhanda mushya uzababera igisubizo.

Uyu muhanda unyura ahitwa Shangazi, Bushenge na Mugera ureshya na kilometero 10 na metero 300 ukaba unyura mu mirenge ya Ruharambuga, Bushenge na Shangi ndetse ukagera by’umwihariko ku kigo Nderabuzima cy’ahitwa Mugera muri Shangi.

Uyu muhanda urakorwa ku bufatanye bw’akarere ka Nyamasheke n’umuryango HELPAGE ufatanya n’akarere ka Nyamasheke mu bijyanye no gukora imihanda itandukanye ihuza imirenge muri aka karere. Ni umuhanda w’itaka uzatsindagirwa, ukaba ufite ubugari bwa metero 6.

Umuhuzabikorwa w’umuryango HELPAGE mu Ntara y’Iburengerazuba bwana Muvunyi Jean Damascene yasabye abaturage bakorerwa uyu muhanda kuwubungabunga kuko ari uwabo, bakawukora neza kandi bakazawubungabunga numara kuzura.

Ngo umuhanda niwuzura Nyamasheke izaba nyabagendwa.
Ngo umuhanda niwuzura Nyamasheke izaba nyabagendwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, bwana Habyarimana Jean Baptiste watangije iki gikorwa ku mugaragaro yasabye abaturage ba Shangi ko bakwiriye gukora ibishoboka kugira ngo uyu muhanda uzabageze ku iterambere rikwiriye kuko aka gace kagiye kuba nyabagendwa mu gihe byari ingorane kuhagera mu bihe byashize.

Habyarimana akaba yasabye abaturage bakora muri uyu muhanda ko amafaranga bakoreramo atazabapfira ubusa ahubwo ko bakwiriye kuyakoresha mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke kandi yibukije abagatuye ko kuba muri aka gace habonetse umuhanda bakwiriye kubishingiraho bakongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kuko utazongera kubura abaguzi bitewe n’uko ikibazo cy’ingendo muri aka gace kizaba cyakemutse.

Abaturage ba Nyamasheke bishimiye gukora umuganda mu muhanda uzabavana mu bwigunge.
Abaturage ba Nyamasheke bishimiye gukora umuganda mu muhanda uzabavana mu bwigunge.

Mu gihe uzaba urangiye gukorwa, uyu muhanda uzagabanura uburebure bw’urugendo muri aka gace mu buryo bugaragara. Urugero ni nk’aho kuva ku muhanda wa kaburimbo ahitwa Shangazi mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Ruharambuga ugera ku isoko rya Bushenge ari kilometero 3 gusa mu gihe umuhanda kugeza ubu ugera ku isoko rya Bushenge uturuka i Gashirabwoba kuri kaburimbo ureshya na kilometero 13.

Gukora uyu muhanda wose biteganyirijwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 208 z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko uzaba warangije gukorwa bitarenze ukwezi kwa Kanama 2013.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka