Banki y’isi yemereye u Rwanda impano y’amadolari miliyoni 50 zo kugabanya ubukene

Banki y’isi yataganje ko yageneye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, agenewe gufasha igihugu mu ngamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’indwara, kubura imirimo cyane cyane mu cyaro, cyangwa izituruka ku biza n’imihindagurikire y’ibihe.

Banki y’isi ivuga ko itanze ayo mafaranga kubera kwishimira uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ubukene rubinyijije muri gahunda ya VUP, aho ubukene bwavuye ku kigero cya 57% mu mwaka w’2006, bugasigara ku kigero cya 46% mu w’2011.

“Nyamara n’ubwo ari uko bimeze, u Rwanda ruracyari mu bihugu bikennye. Banki y’isi yishimiye gutanga umusanzu wayo kugirango abaturage bakomeze guhangana n’ibibazo by’imibereho n’ibihe bitaboroheye”; nk’uko Carolyn Turk, uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda yatangaje.

Iyo nkunga ya Banki y’isi ngo izaba iyo kuzamura imibereho y’abaturage, aho muri gahunda ya VUP abantu bakora imirimo iteza imbere igihugu bakayihemberwa, kugira ngo bahangane n’ibihe bigoye cyane cyane iby’amapfa n’inzara.

Ikindi gice cy’ayo mafaranga kizafasha abarokotse Jenoside, hamwe na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero; nk’uko bigaragara mu itangazo Banki y’isi yashyize ahagaragara tariki 14/03/2013.

Umwe mu baturage bagezweho na gahunda ya VUP, Viviane Nyiramahigura utuye mu murenge wa Nyamirama, yashimiye ko yabashije kwishyura ubwishingizi bw’ubuvuzi , umwana we yiga mu mashuri yisumbuye, ndetse abasha kwambika abana no kubagaburira, byose bivuye mu mafaranga ahembwa.

Banki y’isi yashimye gahunda ya VUP, kuko ngo kuva aho itangiriye kuyitera inkunga mu mwaka wa 2008 ihereye ku baturage ibihumbi 10 bo mu mirenge 30; kugeza mu mwaka ushize wa 2012 ngo imaze guteza imbere abarenga ibihumbi 500 batuye imirenge yose igize u Rwanda, uko ari 416.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka