Muhanga: Umukecuru yahereye ku bihumbi 10 gusa none ni umwe mu bagore b’abamiliyoneri

Umukecuru witwa Karubera Berina wo mu mugudu wa Twabumbogo mu kagari ka Nsanga ho mu murenge wa Rugendabari yatangiye ibikorwa byo kwiteza imbere ahereye ku mafaranga ibihumbi 10 gusa none ubu ageze aho kwitwa umumiliyoneri.

Kabubera uri mu kigero cy’imyaka 55 yagize ubumuga bwo gucika akaboko kamwe k’iburyo. Avuga ko ubu bumuga bwamubereye imbogamizi ikomeye mu bikorwa bye ariko ngo mu rwego rwo gushaka uko yakwiteza imbere we n’umuryango we, yabonye amafaranga ibihumbi 10 gusa mu mwaka w’2002 ahita yigira inama yo gucuruza inanasi.

Karubera amaze kumenya kubyaza ubukungu inanasi.
Karubera amaze kumenya kubyaza ubukungu inanasi.

Nyuma yaje kwigira inama yo kujya akora izi nanasi akazivanamo divayi ariko ikozwe ku buryo bwa gakondo kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora ibyisumbuyeho. Avuga ko yabanje kujya asekura mu isekuru inanasi maze azibyazamo umutobe azikamurishije intoki. Aha ngo abaturanyi akaba aribo bamufashaga kuko we atari kubishobora ku bw’ubumuga bw’akaboko afite.

Uyu mukecuru avuga ko ubuyobozi bwaje kubona ibikorwa bye maze bumugira inama yo kugana banki kugira ngo yake inguzanyo yagure ibikorwa bye. Kabubera avuga ariko ko we yumvaga bidashoboka kuko atajyaga abitsa muri banki n’ubusanzwe. Icyo gihe ngo abayobozi baramushishikaje, atangira gukorana n’amabanki akabitsa make abonye, agasaba inguzanyo agakora akazishyura.

Ibi ngo abikesha ubuyobozi bwiza buri mu gihugu kuko aribwo bwamufashije kubona ingwate kuko we atari kubasha kuyibonera ku gite cye maze bamuha inguzanyo. Yaje gufata iya inguzanyo ya miliyoni imwe, ayikoresha neza neza kandi aranayishyura.

Aya mafaranga ngo yamuteje imbere muri aka kazi ke kuko yaje kugura imashini ikamura inanasi ikanayungurura umutobe, atangira kujya akora divayi nyinshi. Nyuma yabwo uko inyungu yakomezaga kwinjira yaje no kugura imashini ishanyaguza inanasi ndetse n’ipfundikira amacupa kuko yahise atangira no gushyira mu macupa yabugenewe dore ko mbere yakoreshaga amajerekani n’amacupa yahabwaga mu tubari iyo yabaga yashizemo inzoga.

Uyu mukecuru ngo yaje no kujya gukurikirana amahugurwa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Kuri ubu avuga ko yunguka amafaranga byibura ibihumbi 100 iyo yabaye make kandi ngo ubucuruzi bwe abukoresha amafaranga atari munsi ya miliyoni ku kwezi. Akomeza avuga ko afite intego yo gukora byiza byinshi kurushaho mu gihe gito akazajya yunguka nibura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 atabariyemo ayo yacuruje.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka