Abanyeshuri bo mu mashuri makuru ntibagishaka kwitwa intiti zidafite ibikorwa

Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza z’u Rwanda ngo ntibagishaka kwitwa intiti zitagira ibikorwa ndetse bamaze gutangiza gahunda bise Students on field izabageza hirya no hino mu gihugu bagahura n’Abanyarwanda, bagamije kubafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Mu mahugurwa agamije kwitegura icyo gikorwa aba banyeshuri barimo mu Ntara zose z’u Rwanda muri iyi minsi ibiri ku matariki ya 06-07/03/2013 baravuga ko bashaka kuba urubyiruko rufitiye igihugu n’Abanyarwanda bavukamo akamaro, bakazabasangiza ubumenyi bunyuranye muri iriya gahunda bise Students on field.

Muri gahunda yiswe Students on field biyemeje no kuremera Abanyarwanda babaha amatungo magufi nk'ingurube.
Muri gahunda yiswe Students on field biyemeje no kuremera Abanyarwanda babaha amatungo magufi nk’ingurube.

Komezusenge Daniel akuriye ihuriro ry’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza, FAGER mu magambo ahinnye y’igifaransa. Aragira ati: “Urubyiruko rwiga rufite ubumenyi rutajya rubasha kwigereza ku baturage. Icyo dushaka ni ugutanga umusanzu ku baturage bo hasi. Twarambiwe kwitwa intiti zidafite ibikorwa.”

Uyu perezida wa FAGER yabwiye Kigali Today ko kugira ngo iki gikorwa kizashoboke, abanyeshuri bahagarariye abandi, batanu batanu baturutse mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda, bahuriye mu mahugurwa y’imins ibiri i Musanze kubo mu Majyaruguru, i Rwamagana ku b’Iburasirazuba, i Gasabo ku b’i Kigali n’i Huye kubo mu Majyepfo ngo banoze iyo gahunda banemeranye kubyo bazakora mu giturage.

Komezusenge Daniel akuriye ihuriro ry'abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza FAGER.
Komezusenge Daniel akuriye ihuriro ry’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza FAGER.

Ibyo aba banyeshuri bigishijwe ni ibibategura kuzabasha kwigisha urubyiruko, rwaba urwiga ndetse n’urutiga, ibijyanye no kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse no gushishikarira gukora, kugira ngo biteze imbere. Aba kandi ngo bazanahugura bagenzi babo bazafatanya mu gikorwa cyo kwegera abaturage.

Uretse kwigisha urubyiruko, binateganyijwe ko abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza bazakora imirimo isaba ingufu bazaba bumvikanyeho n’uturere bazakorana, ndetse bakanaremera urubyiruko ndetse n’abandi bantu bazabona babikwiye.
Amashuri makuru yose rero yigabanyije uturere 30 tw’u Rwanda bazagenda bakorana. Biteganyijwe rero ko aba bahuguwe bazahugura bagenzi babo bazafatanya, hanyuma igikorwa nyirizina cya Students on field kikazakorwa ku matariki ya 09 kugera kuya 16/03/2013.

Bishatsemo ubushobozi bwo kuremera abakene

Uretse kwigisha urubyiruko no gukora imirimo y’amaboko bazaba bumvikanyeho n’uturere bazakorana, ngo aba banyeshuri bafite na gahunda yo kuremera abakene baboroza amatungo magufi nk’ihene n’ingurube. Amafaranga yo kugura aya matungo rero ngo yavuye mu misanzu y’abanyeshuri batanze mu mashyirahamwe bahuriyemo mu mashuri yabo. Ubuyobozi bw’amashuri yabo na bwo ngo buzabaha inkunga y’imodoka kugira ngo babashe kugera aho bazaba bumvikanye n’uturere bagomba gukoreramo.

Abanyeshuri bari muri Students on field biyemeje no kuremera Abanyarwanda babaha amatungo magufi.
Abanyeshuri bari muri Students on field biyemeje no kuremera Abanyarwanda babaha amatungo magufi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka