Serivisi mbi ididindiza iterambere ryacu twese – Ruboneza

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko iyo umuturage ahawe serivisi mbi bimutwara umwanya aba agomba gukoresha mu mirimo imuteza imbere, kandi ngo igihombo umwe mu baturage agize gitera buri wese guhomba kuko uwo uhombye aba ari umuguzi w’abacuruzi, umuterankunga n’inshuti ya buri wese.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabitangarije kuwa 11 Werurwe mu gikorwa cyo kurebera hamwe ibibazo n’inzitizi zigaragara mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko muri serivisi z’ubwisungane mu kwivuza, hagamijwe kubishakira umuti.

Hatangajwe amakuru yatanzwe n’abaturage mu mirenge itandatu y’akarere ka Gatsibo hagendewe ku ikarita-nsuzuma mikorere aho umuturage agaragaza ibitagenda muri serivisi zinyuranye akenera ku bayobozi, utanga serivisi na we akagaragaza uruhare rw’umuturage mu kumunogereza serivisi.

Gukoresha iyi karita byigishijwe abaturage binyuze mu mushinga PPIMA ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya AJPRODHO-JIJUKIRWA na Rwanda Women NetWork.

Usibye mu buzima, imbonezamirire na mituweli, kugaragaza ibitagenda neza byakozwe no mu rwego rw’ubuhinzi, akaba ari inzira yatumye ikibazo cyo gutinda kw’ifumbire n’izindi nyongeremusaruro cyatumaga abaturage bacyererwa ihinga bigakurura ubukene n’inzara gikemuka.

Nk’uko bitangazwa na Musiime Fred ushinzwe imiyoborere na demokarasi mu muryango AJPRODHO- JIJUKIRWA, ibibazo bigaragazwa mu nyigo nk’izi ni byo bikorerwa ubuvugizi mu nzego zifatirwamo ibyemezo, aho abaturage bahabwa urubuga bakabiganiraho n’abayobozi bakuru.

Musiime Fred kandi yavuze ko iyi gahunda yo gusasa inzobe kw’abaturage n’abayobozi igitangira hari bamwe mu batanga serivisi bayibonye nko kubarwanya, ariko ubu bakaba bayishima kuko yabafashije gutanga serivisi zinoze.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo akaba yashime umuryango AJPRODHO- JIJUKIRWA kubera gahunda yo guhuza abatanga n’abahabwa serivisi bakanengana bagamije kuzuzanya.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Service yatangwa gute neza kandi Mayor ariwe wambere mukuyitanga nabi! arahubuka,agira abo yita abe bashinzwe kumushyira amatiku no kubeshyera bagenzi babo, nibindi.....

kkkk yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka