Kubaka inganda ahabonetse hose bigiye gucibwa mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugena ahantu hatandukanye hazajya hubakwa inganda akaba ari na ho zikorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera, Nyabihu, Rusizi na Huye. Ibi ngo biri mu rwego rwo guca akajagari kagaragara mu nganda, aho usanga nta gahunda ihamye yo kubungabunga umutungo cyane cyane mu birebana n’ingufu. Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yatangiye guhugura abahagarariye izo nganda n’amahoteli ku mikoreshereze y’ingufu mu buryo bwubahiriza ibidukikije.

Mu gihe kiri imbere abubaka inganda bazajya babikorera aho Leta yagennye. Aho ni mu mujyi wa Kigali ahitwa special economic zone, ndetse no mu turere twa Bugesera, Nyabihu, Rusizi na Huye. Ministeri y’ubucuruzi n’Inganda iravuga koi bi bigamije gutunganya uburyo bw’ikoreshwa n’isaranganywa ry’ingufu ku buryo bunoze kandi butangiza ibidukikije.

Minisiteri ishinzwe inganda irifuza ko iterambere ry'inganda rijyana no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije.
Minisiteri ishinzwe inganda irifuza ko iterambere ry’inganda rijyana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.

Inganda n’amahoteli bisanzweho ariko ntibizimuka, ahubwo bene byo barasabwa gushyira ingufu mu bumenyi bwo gukoresha ingufu mu buryo butabangamiye ibidukikije ndetse bunabarinda kwangiza ibyo bakoresha.

Seth Kwizera, umukozi muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe guteza imbere ibikorwaremezo bijyanye n’iterambere ry’inganda, yatangarije Kigali Today ko icyemezo cyo guhugura abanyenganda n’abanyamahoteli cyafashwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurinda abaturage baturanye n’izo nganda.

Inganda nizimurirwa hamwe ngo bizagira akamaro mu kubungabunga ibidukikije.
Inganda nizimurirwa hamwe ngo bizagira akamaro mu kubungabunga ibidukikije.

Seth Kwizera yagize ati: “Abo duhugura ni abazahugura abandi. Sinshidikanya ko bizatanga umusaruro cyane cyane ko bigamije no kwirinda kwangiza ingufu zikoreshwa kandi na ba nyir’amahoteli n’inganda na bo bazabyungukiramo kuko bizabarinda gusesagura ingufu bakoresha.”

Ministeri y’ubucuruzi ivuga ko hakiri ikibazo cyo kwangirika kw’umutungo ushingiye ku mazi, ku mashyamba n’ibindi bikoresho. Nyamara ngo hari uburyo bwinshi bwakwifashishwa, ibyakoreshejwe mu gukora umurimo umwe bikongera gukoreshwa inshuro nyinshi, cyane cyane nko ku mazi, ashobora kuhira ubusitani cyangwa agakoreshwa mu isuku mu gihe yamaze gukoreshwa mu ruganda.

Ngo inganda nizimurirwa hamwe bizazifasha gukoresha neza umutungo kamere n'ingufu.
Ngo inganda nizimurirwa hamwe bizazifasha gukoresha neza umutungo kamere n’ingufu.

Ku kibazo cy’ibicanwa, Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko ishaka nibura kugabanya umubare w’ibigendera mu nganda z’icyayi kuko ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu gukoresha ibiti. Uretse aya mahugurwa, hari na gahunda yo gusura inganda n’amahoteli bareba abagerageza kubahiriza iyi gahunda n’abakiri inyuma bityo bagasabwa kwikubita agashyi bakanagirwa inama.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka