U Rwanda rwijeje Banki y’isi ko nta mukene nyakujya ruzaba rufite muri 2020

Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yijeje Banki y’isi ko impano yayihaye ingana na miriyoni 50 z’amadolari y’Amerika yo kurwanya ubukene, izafasha kugera ku ntego yo kutagira umukene nyakujya mu Rwanda mu mwaka wa 2020.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb.Claver Gatete yabitangaje mu muhango wo gusinya amasezerano y’impano ingana na miriyoni 50 z’amadolari u Rwanda rwahawe na Banki y’isi, ku wa kabiri tariki 19/03/2013.

Amb. Gatete yagize ati: “Aya mafaranga azafasha muri bwa buryo busanzweho bwa VUP, ubudehe na SACCO, ku buryo mu mwaka wa 2020 nta bakene nyakujya tuzaba dufite mu Rwanda. Iyi nkunga iranafasha kugabanya ikinyuranyo hagati y’abakire n’abakene kiri ku kigero cya 0.49%”.

Carolyn Turk, uyoboye Banki y’isi mu Rwanda we yashimiye Leta gahunda ifite zo kugabanya ubukene, hitawe cyane ku bagore n’urubyiruko.

Ati “Twishimiye byimazeyo umusaruro ugaragazwa na gahunda zo kurwanya ubukene, aho abari abakene nyakujya bagera ku bihumbi 500, bamaze kugira icyo bigezaho, tukifuza ko bakomereza aho.”

Banki y’isi yahaye impano Leta y’u Rwanda muri gahunda y’amasezerano ahwanye na miriyoni 100 ifitanye nayo mu kurwanya ubukene, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Mu mwaka ushize wa 2012 yari yatanze miriyoni 40, ubu itanze miriyoni 50, ikaba isigaje gutanga izindi miriyoni 10 mu mwaka utaha.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka