Nyakiriba: Bamaze imyaka 2 batanze amafaranga y’umuriro ariko ntibarawubona

Abaturage bo mu kagari ka Gikombe umurenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bavuga ko bamaze imyaka ibiri n’amezi atandatu batanze amafaranga yo kuzana umuriro aho batuye ariko amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko batanze amafaranga ibihumbi 28 kugira ngo bashobore kuva mu icuraburindi, bakavuga ko mu myaka ibiri ishize amafaranga yabo iyo bayakoresha imishinga yunguka aba yaratanze umusaruro ariko bayatanze kuri EWSA kugira ngo ibagezeho umuriro none ntacyo irabatangariza.

Mukamurenze ni umwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, avuga ko hari byinshi badashobora gukora kubera kutagira amashanyarazi.

Ngo gucana itadowa no kuba beza imyaka ariko bakabura aho batunganyiriza umusaruro wabo ni imbogamizi bakwiye gukizwa bagashobora kuva mu bwigunge.

Uretse abaturage bavuga ko babonye amashanyarazi bagira byinshi bigezaho birimo guhanga umurimo no kongerera ubwiza umusaruro wabo, ngo n’abanyeshuri barakigira ku itadowa, ingero zitangwa akaba ari abanyeshuri biga ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Ruvuzananga ritagira amashanyarazi.

Ubwo abaturage basabwaga gutanga amafaranga ibihumbi 28, ngo abaturage bagera ku 100 bayatanze bishimye bizeye ko bagiye kubona amashanyarazi bagahanga imirimo.

Bamwe mu baturage bavuga ko bavuye muri Ngororero bakaza kuhatura bizera ko amashanyarazi ahagezwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka