Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nsengiyumva Djumatatu, yatangije amahugurwa ajyanye n’ubworozi bwa kijyambere agenwe Abasilamukazi bo mu karere ka Nyagatare.
Koperative COMORU igizwe n’abamotari 400 bo mu karere ka Rusizi yashyizwe mu bahatanira igihembo gitangwa na RALGA ku bantu bagaragaje udushya mu kwiteza imbere. Abagize koperative COMORU bubatse inzu y’amagorofa ane babikesheje umusanzu w’amafaranga 500 buri cyumweru.
Mu gihe kitarenze uku kwezi kwa Gicurasi 2013, mu karere ka Nyamasheke haraba hari Station y’amavuta y’ibinyabiziga, ari na yo Station izaba ibonetse muri aka karere kuko indi yigeze kuhaba yashenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ntiyongere gukora ukundi.
Abashinzwe umutekano w’ibanze bazwi nka ba Local Defence batanu batoranyijwe nk’indashyikirwa mu karere ka Nyamasheke bahawe inka, tariki 03/05/2013. Guhemba ba Local Defense b’indashyikirwa mu murimo wabo ari ukugira ngo abawukora bawuhe agaciro kandi bawukunde kurushaho.
Abayobozi b’akarere batandukanye, tariki 26/04/2013, bagiranye inama mu rwego rwo gusuzuma impamvu zituma baza ku myanya ya nyuma mu kwesa imihigo banarebera hamwe uko barwana nazo kugirango umwaka utaha bazaze ku myanya ya mbere ishoboka.
Nyuma yuko gare ya Ngoma igaragaye ko iteza impanuka abantu bakagwa mu myobo yari iyirimo bikabatera kuvunuka ndetse n’ibyuma byari birimo bigateza igihombo cy’ibihumbi 100 umushoferi wa taxi ya twegerane, akarere kavuguruye iyi gare.
Umukecuru w’imyaka 75 utuye mu mudugudu wa Nyarunyinya mu kagari ka Gitisi umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, amaze imyaka 4 atunzwe n’akazi ko guhonda amabuye.
Miriyoni 400 z’amadolari y’Amerika zavuye mu mpapuro z’agaciro u Rwanda rwagurishije mu cyumweru gishize, agamije kubaka Hoteli nini yiswe “Kigali Convention Center”, guteza imbere kompanyi y’indege ya Rwandair, hamwe no kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke yateranye tariki 26/04/2013, yemeje gahunda y’iterambere ry’akarere y’imyaka itanu izatwara akayabo ka miliyari 37 hatabariwemo amafaranga azaturuka muri Leta.
Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, ashimira abakozi bitabira umurimo ubabeshaho ugashobora no kwinjiriza igihugu kuko kwitabira umurirmo ari ukwihesha agaciro no kugahesha igihugu.
Gahongayire Agnes utuye mu karere ka Rwamagana yabwiye abayobozi b’ihuriro ry’abagore Pro-Femmes TWESE HAMWE ko anejejwe cyane n’inka bamuhaye, akaba ngo azayikorera umunsi mukuru kuko ahamya ko izageza impinduka nyinshi mu buzima bwe.
Abanyamakuru ba radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi basanga ngo akazi bakora katakagombye kurangirira mu buvugizi gusa ahubwo ngo bagomba kugira n’ibikorwa bifatika biteza imbere abaturage babana nabo.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba bavuga ko gahunda ya Magirirane ari ingirakamaro kuko abatunze boroza abakene bityo bose bagahinduka aborozi. Kuva aho iyo gahunda itangiriye mu mwaka wa 2008, inka 800 zimaze korozwa abatishoboye.
Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azatanga ikiganiro ku ishoramari ku mugabane w’Afurika, ikiganiro kizabera muri Milken Instutute taliki 01/05/2013 kuva saa kumi kugera saa kumi n’imwe.
Abasheshe akanguhe bo mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke baganiriye na Kigali Today basobanura ko amateka y’umusoro w’umubiri mu myaka yo hambere wabonaga umugabo ugasiba undi, ugasonerwaga gusa umusore utaramera ubwoya bwo ku gitsina (ndibwira ko abakuru bumvise icyo nshatse kuvuga).
Gahunda yo kurwanya ubukene akarere ka Rulindo kari karihaye mu myaka itatu ishize, karatangaza ko kayigezeho ku rugero rushimishije.
Umugore witwa Nyamvura Bernadette, utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ashimira ubuyobozi bwamugabiye inka kuko izatuma ava mu bukene yatewe n’umugabo we wamutaye akaba amaze imyaka ine atazi aho aherereye.
Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Gicumbi yateranye kuwa 25/04/2013 yabonye ko ako karere kazakenera amafaranga amiliyari 33,2 mu bikorwa by’iterambere kuva mu mwaka wa 20013-2018.
Ikigo cy’imyuga cyo mu karere ka Rusizi gifite gahunda yo kuzatanga imirimo 2500 cyane cyane ku rubyiruko rutishoboye muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bushingiye mu kwihangira imirimo cyane cyane hitabwa ku mirimo itari iy’ubuhinzi n’ubworozi.
Ishyirahamwe ry’abamotari mu karere ka Rubavu rizwi ku izina rya UCOTMRU, taliki 23/04/2013, ryashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu cheque y’amafaranga miliyoni enye agomba gushyirwa mu kigega Agaciro Development Fund.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, aratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bugiye guhangana n’abagakoreramo banga gusora bitwaje impamvu zitandukanye.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) gikomeje kudindiza imihigo y’uturere muri gahunda yo gutanga amashanyarazi.
Ihuriro ry’amakoperative y’Abamotari yo mu Karere ka Nyagatare ryagabiye inka ebyiri abakecuru bacitse ku icumu rya Jenoside: umwe wo mu Murenge wa Rukomo n’undi wo mu Murenge wa Rwimiyaga.
hatangiye gutekerezwa uko inkunga z’ingoboka zari zisanzwe zigenerwa abakene bo mu ntara y’Amajyepfo zabyazwamo imishinga izabaviramo inyungu yo kubafasha ku buryo burambye, uburyo bwaba buje bwunganira indi mishinga y’iterambere ikorwa muri iyi ntara.
Kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair) imaze kugura indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-700 Next Generation (NG), ifite ubushobozi bwo kugenda urugendo rurerure itaruhutse, ikaba iri mu ndege zizafasha Igihugu kugenderana n’ibihugu by’i Burayi n’Uburasirazuba bwo hagati (Middle East).
Isuzuma abagenzunzi b’Ikigo mpuzamahanga kita ku Ifaranga (IMF) basoje mu Rwanda ryagaragaje ko ubukungu bwateye imbere bikaba biha Leta y’u Rwanda icyizere mu kongera kureshya abaterankunga n’abashoramari.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside ari inshingano yabo kuko bavukijwe uburenganzira bazizwa uko baremwe.
Mu gihe Polisi igishakisha uwatemye inka ya Umugwaneza Ernestine wacitse kw’icumu rya Jenoside, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwongeye kumusura bumafata mu mugongo, dore ko n’ubundi asanzwe atishoboye.
Nyuma gato yo gushyikirizwa umufarizo wo kuraraho (matela), umusaza w’imyaka 85 witwa Ukunzake Ananias utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke avuga ko ari bwo bwa mbere mu buzima bwe agiye kurara kuri matela.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Gasasa Evergiste atangaza ko bakusanyije inkunga ingana na miliyoni eshatu zishyirwa mu kigega cy’ingoboka cyo gufasha abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Gakenke.