Nyuma y’imyaka 19, akarere ka Nyamasheke kagiye kubona station ya essence

Mu gihe kitarenze uku kwezi kwa Gicurasi 2013, mu karere ka Nyamasheke haraba hari Station y’amavuta y’ibinyabiziga, ari na yo Station izaba ibonetse muri aka karere kuko indi yigeze kuhaba yashenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ntiyongere gukora ukundi.

Iyi Station niyuzura izaba igisubizo ku bukungu bw’akarere ka Nyamasheke, kuko mu gihe amavuta y’ibinyabiziga azajya aboneka muri aka karere bizagabanura ibiciro by’ingendo ndetse n’iby’ibicuruzwa bitandukanye; nk’uko bitangazwa na Habyarimana Jean Baptiste uyobora akarere ka Nyamasheke.

Iyi Station y’amavuta y’ibinyabiziga iri no mu mihigo y’akarere irimo kubakwa muri Centre ya Tyazo iri mu murenge wa Kanjongo kandi akarere kafashije Rwiyemezamirimo kubona ibyangombwa byose kugira ngo yubake iyi Station.

Kugeza ubu, abafite ibinyabiziga bo mu karere ka Nyamasheke bajya kunyweshereza amavuta mu Mujyi wa Kamembe uri mu karere ka Rusizi, bitaba ibyo bakajya i Nyamagabe cyangwa se i Karongi.

Habyarimana agira ati “Kuzura kw’iyi Station bizadufasha kugabanya urwo rugendo n’icyo gihombo abantu bashobora kuba bagira, kuko urumva niba umuntu avuye ahangaha agakora ibilometero 45 ajya kunywesha amavuta i Kamembe, hamwe no kugaruka ni kilometero 90, biratwara hafi litilo 10; Urumva ko na byo ubwabyo byari igihombo ku baturage batuye hano i Nyamasheke.”

Ababishinzwe bavuga ko hasigaye ibikorwa bike byo gusakara n'amasuku, ku buryo ukwezi kwa 5 kurangira iyi Station ikoreshwa.
Ababishinzwe bavuga ko hasigaye ibikorwa bike byo gusakara n’amasuku, ku buryo ukwezi kwa 5 kurangira iyi Station ikoreshwa.

Uretse abafite ibinyabiziga, Umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste yemeza ko iyi Station izagira n’imipinduka mu mibereho myiza y’abaturage muri rusange “kuko haba mu kuyubaka yatanze akazi ndetse no mu gihe izaba yuzuye izatanga akazi ku baturage”. Kuri ibyo hiyongeraho serivise zitandukanye zizahatangirwa kuko hazajya hakorerwa n’indi mirimo yo gutunganya (entretien) ibinyabiziga.

Ikindi ni uko bitewe n’uko amavuta azajya anywesherezwa muri aka karere, bizagira impinduka ku biciro by’ibicuruzwa muri aka karere ka Nyamasheke kuko akenshi byajyaga bihenda, bitewe n’uko abafite ibinyabiziga bavugaga ko amavuta bayakura kure.

Iyi Station y’amavuta y’ibinyabiziga yashyizwe mu mihigo y’akarere ka Nyamasheke y’umwaka wa 2012-2013 ariko ikaba igomba kubakwa na Rwiyemezamirimo. Mu gihe izaba itangiye gukoreshwa, nta gushidikanya ko izahindura byinshi mu mibereho y’abatuye aka karere ka Nyamasheke.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Felisitation Akarere ka Nyamasheke kabisa biranshimishije mukomereze aho biragaragara ko muri mu Iterambere.

Ariko aka karere kibuke abaturage basenyewe n’umuhanda Ntendezi Buhinga batarishyurwa kandi umuhanda uri kumusozo .
Murakoze.

UMUHOZA yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka